Ese gutwara igikombe kwa Arsenal byaba ari intangiriro yo kongera kwigarurira ruhago?

Insiguro ya video, Arsenal yatsinze Palace mbere yo guhabwa igikombe cyayo
    • Umwanditsi, Alex Howell
    • Igikorwa, Arsenal reporter at Selhurst Park
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Byasabye gutegereza imyaka 22 yose, ariko nyuma y'igihe kirekire Arsenal yongeye gutwara igikombe cya Premier League.

Iyi ntsinzi yuzuzaga urugendo rw'impundika muri iyi kipe rwayobowe na Mikel Arteta mu gihe cy'imyaka hafi irindwi, aho ubu ageze ku ntambwe ikomeye kurusha izindi yose yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Ikipe ye yashoboye kwikuraho izina ry'abahora begera igikombe ariko ntibagitware, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri inshuro eshatu zikurikirana.

None ubu, nyuma yo guhagarika igihe kirekire batagira igikombe, ibitekerezo bishobora kwerekeza ku hazaza.

Nyuma yo guterura igikombe cya Premier League bwa mbere, nyuma yo gutsinda Crystal Palace F.C. ibitego 2-1 kuri Selhurst Park ku Cyumweru Arteta yagize ati:

"Byari ibintu byiza cyane. Reba ibyishimo by'abantu bose, bari bamaze igihe kirekire bategereje ibi. Twanyuze mu bihe bikomeye mu rugendo, ariko byose biba bifite agaciro iyo ubonye abantu bishimye gutya."

Yakomeje ati: "Ubu ni igihe cyo kwishimira no guha icyubahiro umutoza.

"Ntekereza ko twagaragaje ubumwe budasanzwe, ukwiyemeza ndetse n'ubutwari. Ibintu byose byari iruhande rwacu byaduteye imbaraga zo kubigeraho."

Kandi kubera ko ku wa Gatandatu bafite umukino wa nyuma wa UEFA Champions League Final bazahuramo na Paris Saint-Germain bishobora kuba ari intangiriro y'igihe cyo kwigarurira ruhago ku ruhande rwa Arsenal.

Kuki bishobora kuba igihe cyo kwigarurira ruhago?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Impamvu ikomeye ituma uku gutwara shampiyona ari igihe cy'ingenzi cyane ku ruhande rwa Arteta na Arsenal, ni uko umutoza wa Arsenal yashoboye gutsinda inshuti ye ya kera ndetse n'uwo afata nk'ikitegererezo Pep Guardiola.

Umutoza wa Manchester City, uri kwitegura kuva muri iyi kipe nyuma y'imyaka 10 ayitoza, ni we wari impamvu y'akababaro kenshi Arsenal yagize mu myaka ishize.

None ubu Arteta amaze gutsinda uwo bahoze bakorana, bishobora kuba ari igihe cya Arsenal cyo gukomeza gutsinda imyaka myinshi.

Liverpool, bari bahanganiye igikombe umwaka ushize, yarangije ifite amanota 25 inyuma ya Arsenal, kandi hari impaka niba umutoza wabo uriho ubu Arne Slot ari we ushobora kubagarura mu rugamba rwo guhatanira igikombe gitaha.

Manchester United, nubwo yongeye kugaragaza ibimenyetso byo kuzahuka iyobowe na Michael Carrick, ntiragaruka mu makipe ahora ahatanira ibikombe buri gihe. Na Chelsea yagize umwaka mubikandi irangiza iri hagati mu manota.

Arteta yamaze guhindura ubutumwa aha abakinnyi be ku buryo imitekerereze yabo igomba guhinduka ubu bamaze kuba abatwaye shampiyona, kandi abashishikariza kongera ibindi bikombe.

Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino yagize ati: "Nabwiye abahungu ko ubu iyi myenda y'iyi kipe ihagarariye ikindi kintu.

"Turi aba mbere kandi ibyo bizana icyizere kinini, imbaraga n'icyubahiro bitandukanye."

Ariko yongeraho ati: "Nanone bizana inshingano nshya, kandi akazi kanjye ubu hamwe n'aka buri wese muri iyi kipe ni ukuzamura urwego rwacu no kugera ku bindi byinshi, kuko ntekereza ko tubifitiye ubushobozi."

Impamvu Arsenal yajya k'urundi rwego ikanakomeza gutsinda

Arteta yamaze kuvuga ko ashaka "kugira akarasisi k'ibikombe bibiri bikomeye," mu gihe yitegura kugerageza gutwara UEFA Champions League bwa mbere mu mateka ya Arsenal.

Arsenal yashyigikiye Arteta mu mpeshyi ishize ikoresheje amafaranga agera kuri miliyoni 250 z'amapawundi kugira ngo yongere imbaraga mu bakinnyi bayo, maze azana abakinnyi nka Viktor Gyokeres na Martin Zubimendi, bafatwaga nk'abakinnyi bagombaga gufasha ikipe gutsinda ako kanya.

Arteta arashaka kubaka umurage w'intsinzi zirambye muri Arsenal, kandi nyuma y'umukino wa nyuma wa Champions League, ibitekerezo bizahita byerekeza ku kumwongerera amasezerano mashya.

Ibiganiro by'ibanze byaratangiye kandi biteganyijwe ko bizihutishwa kugira ngo impande zombi zumvikane ku masezerano mashya mbere y'uko umwaka utaha w'imikino utangira.

Gunners izashora andi mafaranga ku isoko ry'abakinnyi muri iyi mpeshyi, aho umwe mu bayobozi bakuru bayo Josh Kroenke yamaze kuvuga ko Arteta azakomeza gushyigikirwa.

Kroenke yabwiye ikinyamakuru Sky Sports nyuma yo guterura igikombe ati: "Niba hari abantu babikwiye, ni iri tsinda."

Yakomeje ati: "Twashoyemo amarangamutima, amafaranga, mbese buri kimwe. Iyi kipe isobanuye byinshi cyane kuri twe.

"Ntekereza ko hari abantu byatwaye imyaka mike kugira ngo basobanukirwe neza icyo ibyo bisobanuye, ariko dufite bantu beza, abakinnyi beza ndetse n'abatoza beza.

"Icyo tugomba gukora ni ugukomeza gutanga ibikenewe kugira ngo bakomeze gukora ibintu by'igitangaza nk'ibyo bakoze muri uyu mwaka."

Kandi ubu, kubera ko intsinzi yamaze kugerwaho ndetse Arteta akaba amaze kugira ijambo rikomeye no guhindura ikipe mu buryo bugaragara, bishobora kuba ari igihe cyo guhindura Arsenal ikipe ihora itwara ibikombe.