Messi avuga ko atazi neza niba azakina 'igihe kirekire cyane' nyuma y'urupfu rwa se

Ahavuye isanamu, Getty Images
Lionel Messi yavuze ko atazi neza niba hari igihe kirekire cyane azakomeza gukina umupira w’amaguru, mu butumwa bwuzuye imbamutima yatangaje mu guha icyubahiro se wapfuye.
Jorge, se wa Messi, yapfuye mu cyumweru gishize nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Yari afite imyaka 68.
Jorge ni we wahagarariraga Messi mu bikorwa bye by’ubucuruzi by’umupira w’amaguru kuva ubwo uwo muhungu we yari afite imyaka 14, kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihangange cyane ku isi.
Messi, w’imyaka 39, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Sinzi niba ngiye gukomeza ntari kumwe nawe.”
“Sinzi ukuntu nakomeza. Najyaga nkina umupira w’amaguru gutyo gusa, none ubu rwose sinzi neza niba nzakomeza kubikora igihe kirekire cyane.
“Wakomeje kumba iruhande kuva mu ntangiriro; hari hasigaye gato cyane ku kugera ku musozo. Kuki utashoboye kurindira gato cyane kugira ngo byose tubirangizanye?”
Messi yari kapiteni w’ikipe y’igihugu wa Argentine ubwo iyo kipe yatsindiraga igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2022, ndetse yanayigejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo muri uyu mwaka wa 2026, umukino Espagne yatsinzemo Argentine igitego 1-0. Nyuma yaho yasubiye mu ikipe asanzwe akinamo ya Inter Miami yo muri Amerika.
Yasubiye iwabo n’umuryango we nyuma yuko Jorge apfiriye mu bitaro byo mu mujyi Messi avukamo wa Rosario muri Argentine.
Umuhango wo gushyingura witabiriwe n’abatumiwe gusa wabaye ku cyumweru mu irimbi ryo mu mujyi wa Perez, uri mu nkengero ya Rosario.
Izindi nkuru wasoma:












