Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

Perezida Samia na Perezida Tshisekedi baganiriye ku bucuruzi, ishoramari n'umutekano w'akarere

Uru ruzinduko rubaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ingorabahizi, aho ingamba za dipolomasi zibanda ku gushaka umuti urambye w'amakimbirane.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Aha niho dusoreje aya makuru y'ikibiriho y'uyu munsi. Wakoze kubana natwe n'ahejo

  2. Polisi y’Urwanda ivuga ko ibikorwa by’urugomo byagabanutse nyuma yaho inganda zikora inzoga zitemewe zihagarikwa

      • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
      • Igikorwa, BBC Great Lakes, Kigali

    Igipolisi Cy’URwanda kiravuga ko ibyaha bishingiye ku rugomo byagabutse cyane kuva aho hahagarikiwe inganda zikora inzoga zitemewe.

    Umuvugizi w’igipolisi Boniface Rutikanga avuga ko gahundano guhiga nokumena inzoga z’inkorano ikomeje akihanangiriza aboavuga ko bagihisha izi nzoga.

    Umujyi wa Kigali wo uvugako hari utubari twiganjemo uduciriritse twafunze imiryango burundu kuberako twari dushingiye kuri izi nzoga abandi bita ibyuma.

    Agace ka Nyagatovu k’umurenge wa Remera ni kamwe mudutuwe cyane mu mujyiwa Kigali kiganjemo ab’amikoro makeya.

    Aha ni na hamwe muhabarizwaga ubucuruzi bw’inzoga zitemewe, izo bita ibyuma.

    Nyuma y’iminsi10 gusa zikuwe ku isoko ,ubu ntanahamwe igaragara. Abatuye akagace bavuga ko igipolisi kimaze iminsi gipakira izi nzoga cyakorango birashoboka kohaba hari izigihishe mu baturage.

    Cristella ukora ubucuruzi buciriritse avugako yishimiye icyemezo leta yafashe cyoguca izi nzoga kuko yemeza kozari zigiye kumara abantu.

    ‘’Wabonaga abantubarangiritse.Ufite imyaka nka 20 akagaragara nk’ufite 40 …Wabonaga ari rusange kuko icyuma nta muntu utakinywaga ‘’

    Umugabo ukora ubucuruzi muri butikiwe ntiyashatse komvuga umwirondoro we cyakora ngo yishimiye bimwe ariko anababazwa n’ibindimuri iki cyemezo.

    ‘’Leta yabituye ku bantu ititaye ku gihombo kizakurikira . None seko itigeze ibarura inzoga yatwaye, abari bararanguye bazishyuza nde igihombo’’

    Polisi y’igihugu ivuga ko ihagagarikwa ry’izinzoga ryagabanyije bigaragara ibyaha by’urugomo byakorwaga cyane cyane muduce nk'utu tw’akajagari .

    Umuvugizi w’igipolisi, ACP Boniface Rutikanga ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu.

    ‘’Mirongo itanuku ijana y’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byaragabanutse .Mu ntara y’uburasirazuba ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byaragabanutse dore ko yari inasanzwe iza mu za mbere muriibi byaha . Izi nzoga zagiraga uruhare mu kubangamira umutekano.’’

    Avuga ko uduce twahoragamo induru nk’aka Nyabugogo mu mujyiwa Kigali ndetse n’ahandimu ntara ubu dutekanye kandi bikaba bigaragaye nyuma y’icyemezo cya Leta

    Gusa nubwo yishimira ibimaze gukorwango inzego zishinzwe guhashya izi nzoga ntizirageza igihe cyo kuruhuka.

    ‘’Mu gihe ubizanye ntacyo tugutwara.Ariko nitubifatira iwawe tuzagufata nk’umugiziwa nabi wese ukwirakwiza ibishobora kwica abantu. Nta hantu na hamwe tutazagera kuko muriburi nguni, no mu bisenge tuzahagera. ‘’

    Umujyi wa Kigalina wo uvuga kohari utubari duciriritse twamaze gufunga kuko ubucuruzi bwatwo bwari bushingiye ku nzoga z’inkorano cyangwa ibyuma .

    Ku kumenya hazaza h’abakoraga ubucuruzi nk’ubu bucirirtse,umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko aba byoroshyeko bashaka ubundi bucuruzi bakora kuko inzoga bacuruzaga zo zitazongera gukomorerwa.

  3. Patrick Vieira yagizwe umutoza mukuru wa Senegal

    Patrick Vieira ,Umukinnyi watwaye igikombe cy'isi mu 1998 ubwo yari mu ikipe kumwe n'Ubufaransa, yashyizwe ku mwanya w'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Senegal, nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya Senegal kuwa kabiri.

    Vieira asimbuye Pape Thiaw, wirukanwe nyuma y'igikombe cy'isi gishize.

    Bivugwa ko Vieira, wahoze ari umukinnyi w’Ubufaransa, yamaze kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Senegal, FSF, kugira ngo ayobore ikipe ku masezerano y’imyaka ine.

    Biteganijwe ko ayo masezerano azaba arimo imyiteguro ya Senegal ku gikombe cya Afurika cya 2027, AFCON, ndetse n'uburyo bwo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi cya 2030.

    Bivugwa ko intego ya Vieira ari ukugeza Senegal nibura ku mukino wa nyuma wa AFCON wo mu 2027, mu gihe mu gihe kirekire byitezwe ko azafasha ikipe kwegukana igikombe cy'isi cyo mu 2030 no kubaka ikipe izashyira Senegal mu bihugu bikomeye by'umupira w'amaguru muri Afurika.

    Ishyirahamwe ry’abakinnyi ryavuze ko gushyiraho Vieira, wavukiye muri Senegali, ari "ingamba zikomeye" zigamije "gushyiraho uburyo bwo ku rwego rwo hejuru bwa tekiniki, bujyanye n'intego z'imikino y'igihugu".

    Nk’uko itangazo rya BSN Sports ribivuga, biteganijwe ko Viera azajya ahembwa hagati ya miliyoni 35 na 45 z’amafanga ya CFA ku kwezi, bingana n’amadolari y’Amerika agera ku 61.600 kugeza 79.200.

    Vieira wavukiye i Dakar mu 1976, aba umwe mu bakinnyi bo hagati bazwi cyane bo mu gihe cye. Yamaze igihe kinini cy'ubuzima bwe muri Arsenal, aho yabaye kapiteni w'iyi kipe akanayifasha gutwara ibikombe bitatu bya Shampiyona y'Ubwongereza, harimo n'umwaka w'imikino wa 2003-04 aho Arsenal itatsinzwe umukino n'umwe.

    Yanakiniye ikipe ya Juventus, Inter Milan na Manchester City mbere yo gusezera mu mupira w'amaguru uhuza amakipe menshi.

    Mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa, Vieira yakinnye inshuro 107, akaba yari mu ikipe yatwaye igikombe cy'isi cya FIFA cyabereye mu Bufaransa mu 1998. Yanatwaye igikombe cy'i Burayi cya 2000 ari kumwe n'Ubufaransa.

    Isano ye na Senegali ni ingenzi cyane, kuko yavukiye i Dakar kandi yakomeje umubano n'igihugu.

    Vieira kandi afitanye isano na Diambars, ishuri ry’umupira w’amaguru n’umushinga wo guteza imbere impano muri Senegal wavuyemo abakinnyi benshi bafite impano.

  4. Umuvandimwe wa Bashar al-Assad yakatiwe igihano cy'urupfu muri Syria

    Urukiko rwo muri Syria rwakatiye Wassim al-Assad, mubyara w'uwahoze ari Perezida wa Syria Bashar al-Assad, igihano cy'urupfu.

    Wassim al-Assad yahamwe n'ibyaha byinshi, birimo ubwicanyi bwateguwe, byakozwe mu ntambara ya Syria. Yatawe muri yombi muri Kamena.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'icyumweru kimwe Bashar al-Assad na murumuna we nabo bakatiwe igihano cy'urupfu badahari, nyuma yo gushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Bashar al-Assad n'umuryango we bahungiye mu Burusiya nyuma y'uko ingabo zirwanya ubutegetsi bw'igitugu zinjiye mu murwa mukuru Damas mu Ukuboza 2024, zihagarika ubutegetsi bw'umuryango we bwari bumaze imyaka irenga 50 muri icyo gihugu.

  5. Perezida Samia na Tshisekedi baganiriye ku bucuruzi, ishoramari n'umutekano w'akarere

    Perezida wa Tanzani Samia Suluhu Hassan, yakiriye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, mu Ngoro y'Igihugu ya Zanzibar, mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri akorera muri Tanzania

    Ibiganiro by'abo bayobozi byibanze ku gushimangira ubucuruzi n'ishoramari, urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ingufu, ndetse n'ibibazo by'umutekano mu karere.

    Perezida Samia yavuze ko banaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Congo, ndetse anashimira Tshisekedi ku bw’imbaraga ze zo kuzana amahoro n’ituze mu gihugu cye.

    Perezida Samia yagize ati: “Uretse kuganira ku kibazo cy’umutekano muri Congo, nashimiye Nyakubahwa Perezida Tshisekedi ku bw’imbaraga ze zo kuzana amahoro n’ituze, ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano.”

    Uru ni uruzinduko rwa gatatu Tshisekedi akoze muri Tanzania kuva yajya ku butegetsi mu 2019.

    Uru ruzinduko rubaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ingorabahizi, aho ingamba za dipolomasi zibanda ku gushaka umuti urambye w'amakimbirane.

  6. AU iraburira ibihugu by'amahanga kureka 'gukongeza umuriro' mu ntambara muri Sudan

    Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, waburiye ko kwivanga kw’amahanga mu ntambara yo muri Sudani, harimo no gushyiraho guverinoma itavuga rumwe n'ubutegetsi, bishobora gutuma intambara idashira.

    Uyu muburo watanzwe mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rw'intumwa z'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU muri Sudani, rugamije gushishikariza guhagarika imirwano, koroshya uburyo bwo kubona inkunga y'ubutabazi no kubyutsa ibiganiro by'amahoro.

    Mu biganiro bagiranye n'umugaba w'ingabo za Sudani, Abdel Fattah al Burhan, i Khartoum, intumwa zashimangiye ko ibiganiro n'igisubizo cya politiki kiyobowe na Sudani ari byo byonyine bizafasha mu kugera ku mahoro arambye.

    Sudani imaze igihe iri mu ntambara kuva mu 2023. Ingabo zigenzura igice kinini cya Khartoum n'uturere two hagati mu gihugu, mu gihe ingabo zishinzwe ubufasha bwihuse, RSF, zigenzura uduce dunini twa Darfur.

    RSF n'abafatanyabikorwa bayo nabo bashinze ihuriro rya politiki rigamije gushyiraho guverinoma ihanganye n'iri kubutegetsi.

    Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika usaba ko habaho impinduka muri politiki ziyobowe na Sudani, nyuma hakazabaho guverinoma igendera ku itegeko nshinga binyuze mu matora.

    Ugamije kandi gushyira igitutu ku ngabo za Sudani, SAF, za RSF, kwemera guhagarika imirwano, kwemeza ko inkunga igera ku bayikeneye, no kurinda inzira ya politiki izafasha abaturage ba Sudani kumenya ahazaza h'igihugu cyabo badagenzuwe n'imitwe ibiri yitwaje intwaro.

    Nubwo ubuhuza buyobowe n’Abanyafurika bwagize icyo bugeraho mu yandi makimbirane, amakimbirane ya Sudani aracyari ikibazo gikomeye. Bitandukanye n’ikibazo cya politiki cyavutse muri Kenya nyuma y’amatora yo mu 2007, aho ubuhuza bushyigikiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwatumye habaho amasezerano yo gusangira ubutegetsi. Amakimbirane ya Sudani arimo ingabo ebyiri zifite intwaro zikomeye zigenzura uturere dutandukanye.

    Ubwo butumwa bugeze muri Sudani mu gihe muri iki gihuhu hakiri intambara ikomeye. Ingabo za Sudani, SAF, zongeye kwigarurira igice kinini cy’umurwa mukuru, Khartoum, mu gihe RSF ikomeje gufata ibice binini bya Darfur, mu burengerazuba bw’igihugu.

    Kordofan, akarere gahuza ibice byo hagati, by'iburengerazuba n'amajyepfo ya Sudani, na ko kabaye intandaro y'imirwano.

  7. Umuyobozi w'abanyeshuri mu Buhinde yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara nyuma y'iminsi 16

    Impirimbanyi yo muri leta ya Jharkhand mu burasirazuba bw’Ubuhinde yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari amaze iminsi 16 akora, nyuma y’uko leta yemeye ibyo abigaragambyaga basabaga byo guhagarika ikizamini cyo gutanga akazi cyateje impaka.

    Icyakora, abigaragambya bavuga ko batazahagarika imyigaragambyo yabo kugeza igihe ikigo cy’Ubuhinde gishinzwe iperereza kizatangira iperereza ku byaha bikekwa ko byabaye no mu bindi bizamini byo gutanga akazi.

    Devendra Nath Mahto, umwe mu bayoboye iyo myigaragambyo, yahagaritse kwiyicisha inzara ari mu bitaro byo mu murwa mukuru Ranchi wa Jharkhand, aho yajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize nyuma y’uko ubuzima bwe bwari butangiye kumera nabi kubera kumara igihe atarya.

    Yari umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri iyo myigaragambyo yatangiye ku itariki ya 25 Nyakanga (7), aho abashaka akazi n’abanyeshuri bashinje ko habaye amakosa mu bizamini byo gushaka abakozi ba leta, bakanasaba ko habaho amavugurura mu buryo ibi bizamini bikorwa.

    Mu Buhinde, akazi ka leta karashakwa cyane kuko kaba gatanga umutekano (kaba kizewe kumara igihe kirekire).

    Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miliyoni bakora ibi bizamini byo gushaka imyanya ya leta ku rwego rwa leta zigize iki gihugu cyangwa ku rwego rw'igihugu.

    Abenshi bajya no mu mashuri abategura (coaching classes) kugira ngo babitsinde, bagakomeza kubikora kugeza bageze ku myaka ntarengwa bemerewe.

    Ariko kandi, byinshi muri ibyo bizamini byagiye bivugwamo ibibazo, birimo kuba ibibazo by’ibizamini byaragiye bimenyekana mbere y’igihe cyangwa bamwe mu bakandida bagakoresha uburiganya.

    Ndetse no ku bantu batsinze ibizamini, akenshi bahura n’ibibazo aho gahunda yo kubashyira mu myanya y’akazi ishobora kumara imyaka myinshi.

    Izindi nkuru wasoma:

    Ayandi makuru yacu mushobora kuyakurikira kuri YouTube kuri BBC News Gahuza

  8. Umuyobozi ushinzwe imikorere muri FIFA yirukanwe nyuma yo kunenga gahunda ya Perezida Infantino

    Kevin Lamour, wari umuyobozi mukuru ushinzwe imikorere mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi (FIFA), yirukanywe ku kazi, nyuma y’igihe kitarenze ibyumweru bitatu anenze bikomeye gahunda yapfubye ya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yo kugurisha imigabane mu marushanwa ya FIFA ku bashoramari bigenga.

    Mu itangazo yasohoye, umuvugizi wa FIFA yemeje gusa ko “umubano w’akazi hagati ya FIFA na Kevin Lamour nk’umuyobozi mukuru ushinzwe imikorere warangiye ku itariki ya 17 Kanama (8) 2026.

    "FIFA irashimira Kevin akazi yakoze mu myaka ibiri kandi imwifurije amahirwe masa mu bihe biri imbere.”

    Ku mugoroba wo ku wa mbere, abakozi ba FIFA bohererejwe ubutumwa bwo kuri 'email' na Mattias Grafstrom, umunyamabanga mukuru wa FIFA, bubamenyesha ko FIFA na Lamour “bemeranyijwe gutandukana.”

    Mu kwezi gushize, Lamour yari yanenze gahunda yari yateje impaka yiswe FIFA Forward Enterprise (FFE), avuga ko ari “umushinga w’umuntu umwe,” yumvikanisha Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

    Yavuze kandi ko “igihe ubu kirageze kugira ngo abayobozi ba politiki b’umupira w’amaguru bibaze ibibazo bikwiye kandi bafate imyanzuro ikwiye".

    Lamour yongeyeho ko ubuyobozi bwa FIFA ubwabwo bwari "bwarashutswe" ku byerekeye uwo mushinga ubu waretswe.

    Izindi nkuru wasoma:

  9. Uburusiya buvuga ko Ubwongereza 'buzirengera ingaruka' zo guha 'drones' Ukraine

    Uburusiya bwashinje Ubwongereza “guhitamo ku bushake ko amakuba yo muri Ukraine yiyongera”, nyuma yuko byemejwe ko indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) zakorewe mu Bwongereza zakoreshejwe mu kugaba ibitero imbere mu Burusiya.

    Mu itangazo ambasade y’Uburusiya mu Bwongereza yasohoye, yagize iti: “Mu kubigenza gutyo, Ubwongereza burimo gukora nk’umufatanyacyaha n’ufatanya gukora ibyaha bimena amaraso n’ibitero by’iterabwoba.”

    Yagize iti: “Ibikorwa bya London bizateza ingaruka zidashobora kwirindwa kandi izazirengera.” Yongeyeho ko uko Ubwongereza burushaho kwijandika muri iyi ntambara, “ni ko ikiguzi buzishyura kizamuka cyane”.

    Mu gusubiza, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza yabwiye BBC News ko Ubwongereza buhagararanye (bwifatanyije) “urutugu ku rutugu” na Ukraine.

    Mu itangazo, uwo muvugizi yagize ati: “Uburusiya ntibukwiye gushidikanya ku kwiyemeza kw’iyi Leta kwo guhangana n’ubushotoranyi bw’Uburusiya, muri Ukraine no ku Bwongereza no ku nshuti zacu.”

    Uwo muvugizi yongeyeho ko Ubwongereza “bwiyemeje guha Ukraine ibikoresho icyeneye mu kwirwanaho ku gitero kinyuranyije n’amategeko cya [Perezida w’Uburusiya Vladimir] Putin”.

    Izo ‘drones’, zakozwe na kompanyi ebyiri zitandukanye zo mu Bwongereza, zakoreshejwe imbere mu Burusiya mu bitero byagabwe henshi kandi byageze ku ntego byibasiye inganda, zirimo n’izitunganya ibikomoka kuri peteroli hamwe n’inyubako zibikwamo ibicuruzwa bya kompanyi Wildberries ikora ubucuruzi bwo ku rubuga rwa murandasi, ifatwa nka Amazon y’Uburusiya.

    Izindi nkuru wasoma:

  10. Urubanza rw'iyicwa rya Tupac Shakur rwatangiye

    Mu iburanisha rya mbere ry’urubanza rw’iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur, abashinjacyaha bavuze ko uwahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, Duane “Keffe D” Davis, bikekwa ko ari we wateguye igitero cyo kurasa Tupac ari mu modoka, kikamuhitana mu rwego rwo kwihorera.

    Abatangabuhamya basubije inyuma inteko iburanisha mu myaka isaga 30, basobanura uko ibintu byari byifashe mu ijoro Tupac yarasiwemo i Las Vegas mu mwaka wa 1996. Icyo gihe, udutsiko tw’abagizi ba nabi twari dufite uruhare rukomeye muri muzika ya Hip-hop yo mu myaka ya 1990 muri Amerika.

    Ni mu gihe kandi, kutizerana hagati y’abaturage n’abapolisi byatumye abantu batitabira gutanga amakuru ku byabaye muri iryo joro. Ibi byagize uruhare mu gutuma urupfu rwa Tupac rumara imyaka myinshi rutarabonerwa umuti.

    Davis, ufite imyaka 63, ni we uregwa kwica Tupac.

    Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo Davis atari we warashe isasu ryahitanye Tupac, ari we bivugwa ko yateguye kandi akayobora icyo gitero. Gusa Davis yahakanye ibi birego byose ndetse avuga ko nta cyaha yakoze.

    Mu ijambo ry’ibanze, ubushinjacyaha bwagaragaje Davis nk’uwayoboraga itsinda ry’abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero. Banagaragaje igitabo kivuga ku buzima bwe Davis yafatanyije n’abandi kwandika, aho bivugwa ko yasobanuye mu buryo burambuye ibyabaye mu ijoro Tupac yarasiwemo.

    Binu Palal, umushinjacyaha mukuru wungirije wo ku rwego rw'akarere, yabwiye inteko y’abacamanza ati: “Tugomba kubisobanukirwa neza, Duane Davis ntabwo ari we warashe Tupac. Ariko ni we wateguye icyo gitero kugira ngo yihorere nyuma yo gukubitwa k’umwishywa we. Igitangaje ni uko ibyo muzabyumva biturutse kuri Duane Davis ubwe.”

    Ku ruhande rw’abunganira Davis, bavuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ari inkuru mpimbano kandi ko uru rubanza rushingiye ku iperereza ryamaze imyaka myinshi ryakozwe mu buryo butari bwo.

    Davis kandi yitandukanyije n’ibikubiye muri icyo gitabo, avuga ko atari we wanditse ibice byose bikigize, ndetse ko hari ibice byahinduwe cyangwa bigahimbwa kugira ngo igitabo kigurishe kopi nyinshi.

    Urubanza rukomeje gukurikiranwa cyane kuko urupfu rwa Tupac Shakur, umwe mu baraperi bakomeye kurusha abandi mu mateka ya Hip-hop, rwabaye rumwe mu manza zamamaye cyane ariko zimaze imyaka myinshi zitarabonerwa igisubizo.

    Izindi nkuru wasoma:

  11. Zambia: Hakainde Hichilema yatangajwe ko yatsinze amatora ya perezida

    Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yatangajwe ko yatsinze amatora ya perezida yabaye muri uku kwezi, nyuma yo kubona amajwi arenga 60% by'amajwi yemewe y'abatoye.

    Komisiyo y'amatora ya Zambia (ECZ) yatangaje ibyavuye mu matora nyuma yo kubarura no guhuza amajwi yo mu duce 226 abaturage batoreyemo, igaragaza ko Hichilema wo mu ishyaka UPND yatsinze ku majwi 2,965,326, angana na 60.49%.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  12. Trump yakangishije kurasa inshuti y'Amerika, Oman, niba 'yitambitse mu nzira' ku masezerano na Iran

    Perezida w’Amerika Donald Trump yakangishije kurasa Oman – inshuti y’Amerika – niba “yitambitse mu nzira” y’ibiganiro ubutegetsi bwe bugirana na Iran, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Fox News cyo muri Amerika.

    Amerika na Oman, buri gihugu ukwacyo, bimaze igihe bigirana ibiganiro na Iran bigamije kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, inzira y’amazi y’ingenzi cyane ku bukungu bw’isi. Hashize amezi hafi atandatu ahanini iyo nzira ifunze mu gihe cy’intambara hagati y’Amerika na Iran.

    Umunyamakuru wa Fox yavuze ko Perezida w’Amerika yashyize icyo gikangisho kuri Iran ubwo yakoreshaga imvugo nyandagazi mu kiganiro bagiranye kuri telefone.

    Mbere yaho ku wa mbere, abategetsi bo muri Iran bavuze ko bari bari hafi kugera ku masezerano na Oman. Hagati aho, ejo hazaza h’ibiganiro hagati y’Amerika na Iran ntihasobanutse neza kuko amasezerano y’ubwumvikane (cyangwa mu Cyongereza ‘Memorandum of Understanding’, MoU) hagati y’impande zombi arangije igihe cyayo.

    Aganira n’abanyamakuru ku wa mbere ari mu cyumba cyitwa Oval Office byo mu biro bye bya White House, Trump yabajijwe na BBC News niba arimo gushaka kongerera igihe iyo MoU, nuko arasubiza ati: “Oya.”

    Kuva Amerika na Israel biteye Iran muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Iran ahanini yafunze Umuhora wa Hormuz – unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi ndetse ubusanzwe unanyuramo gaze itunganyije. Kongera kuwufungura byakomeje kuba ingingo y’ingenzi y’ibiganiro.

    Oman ihana imbibi n'gice cy'amajyepfo cy'uwo Muhora ndetse ivuga ko yo ari igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho muri iyi ntambara. Ariko Oman yibasiwe n’ibitero byinshi bya Iran ndetse ubu irimo kugira uruhare rukomeye mu biganiro na Iran byo kongera gufungura iyo nzira yo mu mazi.

    Amerika yakomeje ibikorwa byayo byo gutuma uwo Muhora wongera gufungurwa. Umunyamakuru Trey Yingst wa Fox yasubiyemo amagambo ya Trump agira ati: “Niba Oman yitambitse mu nzira, tuzabamishaho ibisasu kugeza amabyi abavuyemo.”

    Ntibisobanutse neza icyo Trump atekereza ko cyaba ari ukwitambika intego ze kuri aya masezerano.

    Muri icyo kiganiro na Fox, Trump yanavuze ko Amerika ifite uburyo bwo ku ruhande ivuganamo mu buryo butaziguye n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran witwa ‘Islamic Revolutionary Guard Corps’ (IRGC), umutwe wa gisirikare ukomeye ufite ijambo rikomeye mu bukungu na politike muri Iran.

    Umuvugizi wa IRGC yahakanye ibivugwa na Trump.

    Izindi nkuru wasoma:

  13. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.