Abagore babwiye BBC inkuru zibabaje z'ifatwa ku ngufu n'ihohoterwa mu ishuri rya gisirikare ry'ingimbi mu Bwongereza

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 8

Kuburira: Iyi nkuru irimo amagambo akomeye n'amakuru arambuye yerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ashobora kubangamira bamwe mu bayisoma.

Abakobwa bane babwiye BBC ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bagatotezwa mu ishuri rikuru ry'imyitozo ya gisirikare ry'ingimbi mu Bwongereza, umwe avuga ko yafashwe ku ngufu n'abasirikare benshi biganaga mu gitero cyamaze amasaha menshi.

Abakobwa bose bari barize muri Army Foundation College (AFC) i Harrogate, mu gace ka North Yorkshire, mu myaka itanu ishize, kandi bavuze ko ibyo byabaye bafite imyaka cumi n'irindwi.

Aba bakobwa bakiri bato berekana ku mugaragaro ibyababayeho ku nshuro ya mbere, bavuga ko iyo kaminuza ifite umuco mubi wo gusuzugura abagore n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi w'ingabo yavuze ko ayo makuru "ateye agahinda cyane kandi akomeye" mu itangazo yashyize ahagaragara.

BBC igaragaza ko polisi ya North Yorkshire yakiriye raporo 16 z'ibyaha by'imibonano mpuzabitsina bifitanye isano n'iryo shuri mu mwaka warangiye muri Kamena (6), nk'uko byasabwe n'Itegeko ry'Ubwisanzure mu Kumenyekanisha Amakuru.

Muri izi raporo harimo ibirego byo kwambika isura mbi, kureba amarangamutima no guhohotera abantu. Nta makuru yatangajwe agaragaza niba izi raporo zaratumye hari umuntu ukurikiranwa n'amategeko.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y'Ingabo z'Ubwongereza agaragaza ko ibirego 176 by'imyitwarire idahwitse byatanzwe muri kaminuza hagati ya Mutarama (1) 2018 na Kamena(6) 2025. Muri ibyo, 32 byari iby'abakozi bahoraho naho 144 byari iby'abasirikare bimenyereza umwuga.

Umuvugizi w'ingabo yagize ati: "Nta mwanya na gato w'imyitwarire idakwiye kandi y'ubugizi bwa nabi mu ngabo zacu."

Yongeyeho ati: "Abantu binjira bafite icyizere cyo kubaka umwuga mwiza cyane, kandi raporo nk'izo ntizemewe na gato ndetse zinyuranye mu buryo bwuzuye n'indangagaciro n'amahame Ingabo ziharanira."

Ishuri Rikuru ry'Ingabo ni ryo shuri rikuru ritanga amahugurwa ya gisirikare ku bari munsi y'imyaka 19 mu Bwongereza, kandi ryakira abinjira bose mu gisirikare bafite imyaka 16.

Kugeza ubu, mu kigo cya Harrogate hari abasirikare bato b'igitsina gore 70, mu mubare rusange w'abasirikare bato 889 bari muri icyo kigo.

Twahinduye amazina y'abagore bose kugira ngo turinde umwirondoro wabo.

'Numvaga mfatwa nk'ikintu cyo kwifashisha gusa'

Kuva akiri muto Tilly yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare.

Agira ati: "Nakunze igitekerezo cyo guhangana n'ibibazo, kandi nahoraga nkunda abagore bakora imirimo idasanzwe. Nahoraga nkunda filime z'imirwano."

Ariko avuga ko inzozi ze zacitse ubwo yafatwaga ku ngufu muri Kaminuza ya Army Foundation na bagenzi be benshi.

Ubwo Tilly yibukaga ibyamubayeho yagize ari "Barambajije bati: 'Urashaka kujya mu cyumba?' Kandi nari umukobwa w'imyaka 17 utagira ubwenge, nuko ndavuga nti: 'Yego, nta kibazo.'"

Yongeraho ati: "Batangiye kunyambura imyenda, hanyuma bakora ibintu ntashakaga. Hari benshi muri bo bankozeho ahantu hagoye, bambwira amagambo y'ubusa, kandi banyita ikintu aho kunyita umukobwa."

"Hanyuma nafashwe ku ngufu ... n'abasirikare benshi batojwe bari mu kigero cyanjye. Byakomeje amasaha menshi. Numvaga mfatwa nk'ikintu cyo kwifashisha gusa."

Tilly yavuye mu gisirikare ibyumweru bibiri nyuma yaho igitero kibaye.

Sinashoboraga kuguma aho. Aragira ati: "Navuganye na mama, arambwira ati: Ugomba kuhava."

Yongeraho ati: "Nari kuba nzwi gusa nk'umukobwa wakoranye imibonano mpuzabitsina n'abantu benshi. Iyo ni yo mvugo yari kunkurikirana mu gihe cyose cy'umwuga wanjye, nubwo atari ko byagenze."

Amakuru ya BBC aravuga ko Tilly yatangarije polisi iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nta kirego cyemewe cyatanzwe, bitewe n'icyo Ishami ry'Ubushinjacyaha ryavuze ko ari iperereza rya polisi "ridahagije".

Babiri mu bandi bagore batatu twaganiriye nabo bagiye kuri polisi, ariko ntabwo tuzatangaza amakuru arambuye ku iperereza ryakozwe kugira ngo turinde umwirondoro wabo.

Undi mugore witwa Monica, avuga ko umusirikare mugenzi we yamufungiranye mu cyumba maze aramukubita.

Yongeraho ati: "Yahagaze ku muryango kugira ngo sinshobore gusohoka. Hanyuma yisunikiye aho ndi, atangira kunsoma mu maso no kunkoraho umubiri wose." Ati: "Yankozeho ku ngufu."

Agira ati: "Nashoboye kumusunika kure yanjye. Sinzi uko nabikoze, kuko afite imbaraga nyinshi."

Monica yavuye muri iyo kaminuza kubera izindi mpamvu, ariko avuga ko byamufashije cyane nyuma y'ibyo yari yaranyuzemo.

Ku bijyanye n'inkuru y'umukobwa wa gatatu, twayibwiwe na nyina, Cheryl.

Avuga ko umukobwa we Amy yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi mu gihe cy'amahugurwa ye yagombaga guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi ya buri munsi.

Cheryl agira ati: "Kubera ko Amy urufunguzo rw'icyumba cye rwari rwarangiritse, yisanze aryamye inyuma y'urugi kugira ngo abasirikare b'abagabo batinjira." Yagize ati: "Umukobwa wanjye yasezeranyijwe inzozi nziza ubwo yashyirwaga muri kaminuza, ariko ukuri kwari gutandukanye cyane."

Umugore wa kane twaganiriye yavuze muri icyo kigo hari imyitwarire yo kwanga abagore yaturutse ku bakozi bo muri Army Foundation College yageraga ku basirikare b'abangavu.

Ellie avuga ko mu cyumweru cye cya mbere muri kaminuza, yafashwe ku ngufu akanahohoterwa muri iyo Kaminuza ya gisirikare.

Avuga ko abatoza bapimaga uko abakobwa bagaragara kuri 10, kandi ko "binjiraga mu byumba byacu byo kuraramo nta ruhushya, mu gihe twabaga duhagaze twambaye imyenda yacu y'imbere gusa, maze bakatureba."

Ellie avuga ko yari afite ishyaka rikomeye ryo kuba umusirikare urwanira ku butaka, ati: "Nifuzaga gukorera igihugu cyanjye, kandi kuba umusirikare byasobanuraga ko nashoboraga kubikora mu bihe by'intambara. Ntabwo nari umukobwa ufite ubwoba, wabonaga ko ari umwuga unkwiriye neza."

Ariko ibyamubayeho muri Kaminuza y'agisirikare byatumye Ellie afata icyemezo cy'uko gukora mu gisirikare bitari bikwiye kuri we.

Igisirikare cyabwiye BBC kiti: "Turashishikariza umuntu wese wahuye cyangwa wabonye imyitwarire idahwitse cyangwa y'ubugizi bwa nabi muri Army Foundation College kuza kubitangaza."

Nubwo bemera ko ibyo bigoye, igisirikare cyavuze ko hashyizweho amavugurura menshi yo gushyigikira abahohotewe, harimo n'ishami rishinzwe ibyaha bikomeye bya gisirikare (DSCC), ritanga ubufasha bwihariye mu gihe cy'imanza, hanze y'urutonde rw'ubuyobozi bw'igisirikare.

'Waba warigeze wumva iby'iyo ndaya?'

Abarimu benshi bakuru bo muri Army Foundation College bahamijwe ibyaha byo guhohotera umubiri no gukomeretsa mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina mu myaka itanu ishize, barimo Kaporali Daniel Conway na Kaporali Simon Bartram.

Mu 2023, Conway yakatiwe igifungo cy'imyaka irenga irindwi azira gufata ku ngufu umunyeshuri mugenzi we ubwo yari asinziriye. Muri uwo mwaka, Bartram yahamijwe icyaha cy'ihohotera rishyingiye ku gitsina akatirwa igifungo cy'amezi 20 muri gereza ya gisirikare.

Nta kirego na kimwe mu byagaragajwe n'iperereza ryacu kireba aba batoza, ariko aba bagore bane bavuga ko ibyo byaha bakorewe biteje impungenge zikomeye ku muco n'imikorere by'iri shuri rya gisirikare.

Tilly yemeza ko bamwe mu batoza b'abagabo bashishikariza abahungu kugira ivangura rishingiye ku gitsina.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu, avuga ko yumvise umutoza agenda avuga ati "Waba warigeze wumva iby'iriya ndaya yaryamanye n'aba bagabo bose?"

Yagize ati: "Iyo ibi biturutse ku mutoza, biba ari bibi rwose, kuko bitanga ubutumwa butari bwo ku bagore kandi bigatoza abahungu igitekerezo cy'uko turi beza ku kintu kimwe gusa."

Ku bafite ingaruka ku kibazo kimwe mu bivugwa muri iyi raporo, amakuru n'inkunga bitangwa binyuze kuri serivisi ya BBC Action Line.

Cheryl avuga ko umukobwa we, Amy, na we yavuze ko yagiriwe nabi n'abakozi bo muri iyo kaminuza

Yongeraho ati: "Yahagararaga ku murongo muri ikoridoro, agashyirwa ku ruhande akavugwa nk'indaya cyangwa umukobwa waguye mu kaga kuko (abatoza) bavugaga ko ari we nyirabayazana w'uburyo abantu bamufataga."

Bamubwiye bati: "Buri mwaka hari umukobwa (abagabo bashaka), kandi bigaragara ko ari wowe bashaka muri uyu mwaka."

Nyina avuga ati: "Ibi byarambabaje cyane, kuko icyo biyobagizaga ni uko akiri umwana."

Umudepite w'ishyaka ry'abakozi Emma Lloyd, umwe mu bagize Komite y'ingabo, avuga ko hakwiye kubazwa ibibazo bikomeye ku bijyanye no kumenya niba ishuri rikuru rikwiye gukomeza gukora.

Yagize ati: "Iyo ibi biba ahandi hantu, hari kuba harafunzwe kera cyane, cyangwa hakazabaho iperereza ryimbitse ku bibera muri iryo shuri."

Akomeza agira ati: "Iperereza ryigenga ku bibera muri kaminuza rigomba gukorwa byihutirwa, riyobowe n'umuntu ufite uburambe bwinshi mu bijyanye n'uburinzi kandi agomba kuba ashobora kuvugana n'abana bari aho."

Guverinoma y'Ubwongereza isobanura umwana nk'umuntu wese uri munsi y'imyaka 18.

Ingabo zabwiye BBC ko uruzinduko rw'intumwa z'ibiro by'umuyobozi w'abana n'inzego zishinzwe umutekano muri kaminuza muri Mutarama (1)2026 rwerekanye ko muri iryo shuri "hari umuco n'impungenge mu basirikare bari mu myitozo".

Yongeyeho ko iyo kaminuza yahawe amanota "y'indashyikirwa" n'Ikigo gishinzwe kugenzura amashuri (Ofsted), gisura kaminuza buri myaka itatu.

'Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ihohoterwa rikorerwa abana'

Ibirego bijyanye na Army Foundation College biri mu bigize impungenge zagutse kandi zimaze igihe kirekire ku mutekano w'abagore mu ngabo.

Raporo yo mu 2021 yakozwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko yavugaga ko hari ibyaha byo gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana bari munsi y'imyaka cumi n'umunani, n'abagore banyoye ibiyobyabwenge mbere yo guhohoterwa.

Raporo y'isuzuma rizwi nka "Atherton Report" nyuma y'uko uwari umudepite Sarah Atherton, wari perezida wayo, yanzuye ko abagore "babuzwa ubutabera" n'urwego rw'ibirego bya gisirikare "rufite inenge nyinshi".

Nyuma y'imyaka itanu, "haracyari impungenge zikomeye cyane, nk'uko ubunararibonye bw'abo bakobwa (muri kaminuza y'ibanze) bubigaragaza," nk'uko bivugwa na Emma Norton, umunyamategeko mu kigo cy'ubutabera bwa gisirikare, gitanga ubufasha mu by'amategeko ku bahoze ari abasirikare.

Agira ati: "Ni abagore bakomeye, kandi biteze ko bafatwa neza, bityo rero ibi ntabwo ari iby'abantu binubira ibintu njye nawe dushobora kugorwa no guhangana nabyo... Turimo kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gukorwa n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeye cyane - rimwe muri yo rikorerwa abana - bityo ingaruka ku gisirikare ni nyinshi cyane."

Umwaka ushize, uwahoze ari serija w'ingabo (ufite ipeti riri munsi y'irya ofisiye) yakatiwe igifungo cy'amezi atandatu azira gusambanya umusirikare w'umukobwa w'imyaka 19, nyuma aza kwiyahura.

Serija Michael Webber w'imyaka 43, yari yafashe Private Jaycee Peake wakoraga mu ndege ya Royal Artillery, maze agerageza kumusoma muri Nyakanga 2021.

Nyuma y'amezi atanu yabonetse yapfuye mu kigo cye cyo mu rugo i Larkhill, muri Wiltshire.

Iperereza ku rupfu rwe ryagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kunanirwa gufata ingamba zikwiye, ku rugero runaka ," byagize uruhare mu gufata icyemezo cyo kwiyahura.

Raporo yasohowe na Minisiteri y'Ingabo umwaka ushize yagaragaje ko 67 ku ijana by'abagore bari mu ngabo bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibura rimwe mu mezi cumi n'abiri ashize, ugereranyije na 34 ku ijana by'abagabo.

Yagize iti: "Bamwe mu bahuguwe bavuze ko bumva 'badakenewe' kubera ko abagore bafatwa nk ''isoko y'ibibazo,' bongeraho ko hari impungenge ku bahugurwa bakiri bato, bashobora kutagira icyizere gihagije cyo gutangaza cyangwa kwamagana imyitwarire idahwitse y'imibonano mpuzabitsina cyangwa ivangura rishingiye ku gitsina."

Ingabo z'Ubwongereza zatwemereye ko Ishure rya Army Foundation rikomeje gutanga amahirwe y'umwuga, inkunga n'umutekano ku basirikare bose bashya.

Yagize ati: "Ndabizi ko iyo nza kugira umukobwa, ntabwo nari kumwohereza mu gisirikare."