Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, waburiye ko kwivanga kw’amahanga mu ntambara yo muri Sudani, harimo no gushyiraho guverinoma itavuga rumwe n'ubutegetsi, bishobora gutuma intambara idashira.
Uyu muburo watanzwe mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rw'intumwa z'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU muri Sudani, rugamije gushishikariza guhagarika imirwano, koroshya uburyo bwo kubona inkunga y'ubutabazi no kubyutsa ibiganiro by'amahoro.
Mu biganiro bagiranye n'umugaba w'ingabo za Sudani, Abdel Fattah al Burhan, i Khartoum, intumwa zashimangiye ko ibiganiro n'igisubizo cya politiki kiyobowe na Sudani ari byo byonyine bizafasha mu kugera ku mahoro arambye.
Sudani imaze igihe iri mu ntambara kuva mu 2023. Ingabo zigenzura igice kinini cya Khartoum n'uturere two hagati mu gihugu, mu gihe ingabo zishinzwe ubufasha bwihuse, RSF, zigenzura uduce dunini twa Darfur.
RSF n'abafatanyabikorwa bayo nabo bashinze ihuriro rya politiki rigamije gushyiraho guverinoma ihanganye n'iri kubutegetsi.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika usaba ko habaho impinduka muri politiki ziyobowe na Sudani, nyuma hakazabaho guverinoma igendera ku itegeko nshinga binyuze mu matora.
Ugamije kandi gushyira igitutu ku ngabo za Sudani, SAF, za RSF, kwemera guhagarika imirwano, kwemeza ko inkunga igera ku bayikeneye, no kurinda inzira ya politiki izafasha abaturage ba Sudani kumenya ahazaza h'igihugu cyabo badagenzuwe n'imitwe ibiri yitwaje intwaro.
Nubwo ubuhuza buyobowe n’Abanyafurika bwagize icyo bugeraho mu yandi makimbirane, amakimbirane ya Sudani aracyari ikibazo gikomeye. Bitandukanye n’ikibazo cya politiki cyavutse muri Kenya nyuma y’amatora yo mu 2007, aho ubuhuza bushyigikiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwatumye habaho amasezerano yo gusangira ubutegetsi. Amakimbirane ya Sudani arimo ingabo ebyiri zifite intwaro zikomeye zigenzura uturere dutandukanye.
Ubwo butumwa bugeze muri Sudani mu gihe muri iki gihuhu hakiri intambara ikomeye. Ingabo za Sudani, SAF, zongeye kwigarurira igice kinini cy’umurwa mukuru, Khartoum, mu gihe RSF ikomeje gufata ibice binini bya Darfur, mu burengerazuba bw’igihugu.
Kordofan, akarere gahuza ibice byo hagati, by'iburengerazuba n'amajyepfo ya Sudani, na ko kabaye intandaro y'imirwano.