Indege yo muri Canada yahagaritse urugendo nyuma y’uko umwana yanze kwambara umukandara

Ahavuye isanamu, Getty Images
Icyemezo cyo guhagarika urugendo rw'indege muri Canada nyuma y'uko umwana yanze kwambara umukandara cyongeye gukurura impaka ku myitwarire y'abana mu ndege ndetse n'uburyo amabwiriza y'umutekano akwiye kubahirizwa.
Indege ya sosiyete Porter Airlines, yari igiye kuva i Victoria yerekeza i Toronto ku wa 6 Kanama (8), byabaye ngombwa ko isubira aho abagenzi binjirira, nyuma y’uko umwana muto yanze kwambara umukandara, agakomeza no guhagarara ku intebe ye, nk’uko iyi sosiyete y’indege yabitangaje.
Gutinda kw’indege byatumye itabasha guhaguruka mbere y’uko umuhanda w’indege ufungwa nyuma ya saa sita z’ijoro, bituma abagenzi bimurirwa mu yindi ndege yari gutwara abagenzi ku munsi ukurikiyeho.
Ibi byatumye abantu bagira ibitekerezo bitandukanye ku buryo abana bakwiye gufatwa mu bihe nk’ibi ndetse n’uko sosiyete z’indege zikwiye kubyitwaramo.
Ku bijyanye n’imyitwarire y’uwo mwana, ‘Porter Airlines’ yavuze ko umubyeyi wari kumwe na we ndetse n’abakozi b’indege bagerageje kumwumvisha kwambara umukandara, ariko ntibyakunze.
Iyi sosiyete yagize iti: "Indege ntiyashoboraga guhaguruka muri icyo gihe kuko byari biteje umutekano muke. Ni yo mpamvu abakozi bahisemo gusubira aho abagenzi binjirira, no gusaba uwo mwana n'umubyeyi we gusohoka bakava mu ndege."
Lia Tuso, impuguke mu bijyanye n’umutekano w’abana mu ndege, yabwiye BBC ko abakozi ba Porter Airlines bafashe icyemezo cyo guhagarika urugendo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi bose ndetse n’uwo mwana.
Iki kibazo cyatumye kuri ‘internet’ hatangira impaka ku rwego sosiyete z’indege zikwiye kwihanganiraho imiryango igendana n’abana, ndetse n’urwego ababyeyi bakwiye kugeraho mu guhatira abana kubahiriza amabwiriza y’indege.
Bamwe bavuze ko ibi ari urugero rw’ibishobora kubaho iyo ababyeyi borohera abana babo birenze urugero.
Ariko abandi bagaragaje ko hari igihe abana bagira ubwoba bwo kugenda mu ndege, bityo imyitwarire nk'iyi ikaba idaterwa no gushaka guteza akavuyo ahubwo ikaba iterwa n’ubwoba.
Izindi nkuru wasoma:






