Ubuzima bukomeje guhenda muri Nigeria mu gihe amatora yegereje

Ahavuye isanamu, Reuters
Grace Adama, ukorera umuryango utegamiye kuri leta ukora mu rwego rw'ubuzima muri Nigeria, avuga ko umushahara we w’ukwezi w’ama - naira 135.000, wikuba kabiri k'umushahara fatizo wemewe muri icyo gihugu, utakimutunze bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro rikomeje kugabanya ubushobozi bw’imiryango bwo kwihaza mu mibereho ya buri munsi.
Yabwiye Reuters ati: “Iyo mpembwe uyu munsi, umushahara wanjye umara icyumweru kimwe gusa. Iyo urebye ikiguzi cy’ubuzima, ubukode bw’inzu, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi byose, ibiciro byarazamutse.”
Mu myaka itatu ishize, imibereho y'abaturage benshi muri Nigeria, igihugu cya mbere cya Afurika mu kohereza peteroli hanze, yarushijeho kuzahara nyuma y'uko leta ya Perezida Bola Tinubu ishyize mu bikorwa ivugurura rikomeye ry'ubukungu, ririmo gukuraho nkunganire ya leta ku biciro bya lisansi, guta agaciro kw’ifaranga rya naira ndetse no Kugabanya nkunganire yatangwaga ku mashanyarazi.
Leta n'abashoramari bavuga ko izi ngamba zari ngombwa kugira ngo igihugu kive mu bibazo bikomeye by'ubukungu cyari cyugarijwe na byo kandi ko inyungu zabyo zizagaragara mu gihe kirekire kiri imbere.
Na none, Ibiciro bya lisansi na byo byazamutse inshuro zigera kuri esheshatu nyuma y'ivanwaho rya nkunganire, hakiyongeraho guta agaciro kw’ifaranga rya naira ndetse n'izamuka ry'ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Banki y'Isi ivuga ko abantu barenga kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Nigeria babayeho mu bukene mu mwaka ushize, bavuye hafi kuri 42% bari mu bukene mu mwaka wa 2022.
Perezida Tinubu yasimbuye Muhammadu Buhari wari umaze imyaka umunani ku butegetsi. Muri icyo gihe, Buhari yashyizeho politiki zidasanzwe z'ubukungu zirimo, kubuza kwinjiza ibicuruzwa bimwe na bimwe mu mahanga mu rwego rwo guteza imbere inganda zo mu gihugu, kugenzura cyane ivunjisha ry'amafaranga ndetse no gutanga nkunganire nyinshi kuri lisansi.
Nubwo ibyo byari bigamije guteza imbere ubukungu bw'imbere mu gihugu, byateje ibibazo birimo, ibura ry’ibicuruzwa bimwe byatumizwaga mu mahanga bituma kubona amadovizecyangwa kubona amafaranga yinjira avuye hanze y'igihugu bigorana.
Guverinoma ya Tinubu ariko ivuga ko ivugurura ry’ubukungu yatangije ritangiye gutanga umusaruro aho yerekana ko, isoko ry'imigabane rya Nigeria ryazamutse hafi 60% muri uyu mwaka, bimwe mu bikorwa bya peteroli byeguriwe ibigo by'imbere mu gihugu, ndetse n’uruganda runini rutunganya peteroli rwa Dangote Refinery, rushobora gutunganya utugunguru 650,000 ku munsi.
Nubwo guverinoma ivuga ko izi mpinduka zizafasha ubukungu mu gihe kirekire, abaturage benshi bo bakomeje guhura n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibintu bya ngombwa ndetse n’ubuzima bugenda burushaho guhenda.
Izindi nkuru wasoma:





