Ibihangano bine by'agaciro ka za miliyoni byibwe mu nzu ndangamurage ya Renoir mu Bufaransa

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Ibisambo bibiri byibye ibihangano bine by’ubugeni (art) mu nzu ndangamurage ya Renoir, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubufaransa, bita igihangano kimwe ubwo byari birimo bihunga, nkuko bivugwa n’umukuru w’akarere waho.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko ibiro by’umukuru w’akarere bivuga ko ibihangano byibwe bigereranywa ko bifite agaciro ka miliyoni 9 z’ama-Euro – ni ukuvuga miliyari 15 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.
Impuruza yo kuri iyo nzu ndangamurage yavuze saa kumi n’imwe n’iminota 48 za mu gitondo (05:48), ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi. Polisi yahageze nyuma y’iminota itanu.
Uwo muyobozi w’akarere yongeyeho ko ibyo bisambo bitarafatwa.
Inzu ndangamurage ya ‘Musée Renoir’ iri muri komine ya Cagnes-sur-Mer, mu karere ka Côte d'Azur, kari ku nkombe y’inyanja ya Mediterane.
Ubwo bujura bukurikiye ubwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre, iri mu murwa mukuru Paris, yibwemo ibihangano bifite agaciro ka za miliyoni z’ama-Euro mu mwaka ushize.
Izindi nkuru wasoma:



