IKIBIRIRAHO, Venezuela: Abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse imitingito yishe abantu nibura 235

Abantu nibura 4,300 bakomeretse nyuma yuko imitingito ibiri y'ubukana burenze karindwi yari yegereye ubutaka yajegeje Venezuela, umwe ukaba nyuma y'amasegonda undi ubaye.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Kuki Amerika yafatiye ibihano kompanyi enye z'amabuye y'agaciro z'u Rwanda n'abazikuriye?

    Ifoto mbarankuru igaragaza ikiganza cy'umugabo uhagaze utaboneka mu maso, uboneka igice cy'urubavu n'amaboko, urimo kwandika n'ikaramu. Yambaye ishati y'ubururu bwerurutse, arimo kwandikira ku meza, afashe ibikoresho.

    Ahavuye isanamu, GASABO GOLD

    Insiguro y'isanamu, Umukozi uri mu kazi muri kompanyi Gasabo Gold (ifoto mbarankuru)

    Leta y'Amerika yafatiye ibihano itsinda ry'abantu ivuga ko bakorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya ubugetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kubera "gukora magendu y'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko riyakura mu burasirazuba bwa DRC riyajyana mu Rwanda".

    Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo mu mahanga (OFAC, mu mpine y'Icyongereza) byo muri minisiteri y'imari y'Amerika bivuga ko ibyo bihano biri muri gahunda yo gushyigikira amasezerano y'amahoro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi bashyizeho umukono ku itariki ya kane Ukuboza (12) mu 2025.

    Inkuru irambuye hano

  2. ONU yahagaritse gahunda yo gucyura abasare nyuma yuko ubwato butewe mu muhora wa Hormuz

    Haragaragara amato ane manini ari mu nyanja

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Ishami rya ONU rishinzwe ubwikorezi bwo mu nyanja (IMO) ryahagaritse by’agateganyo gahunda yari iteganyijwe yo gucyura abasare barenga 11,000 baheze mu muhora wa Hormuz, nyuma y’uko ubwato butwara imizigo bwari burimo kuwunyuramo bugabweho igitero.

    Umukuru wa IMO, Arsenio Dominguez, yavuze ko amato menshi yamaze gucyurwa, ariko ko icyo kigo gishaka ko "ingamba zose za ngombwa z’umutekano" zikomeza gushyirwa mu bikorwa.

    Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe umutekano wo mu nyanja, UK Maritime Trade Operations (UKMTO), cyatangaje ko ku wa kane hari ubwato bwagabweho igitero bukaraswaho ikintu kitazwi, ku ntera ya kilometero 13 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyambu cya Dahit muri Oman ariko ko nta bantu bahasize ubuzima.

    Ikigo cya Vanguard gishinzwe gucunga ibyago bishobora kuba mu nyanja cyavuze ko ubwato bwitwa Ever Lovely, bufite ibendera rya Singapore (Singapour), bwakomeje urugendo rwabwo nubwo bwagabweho igitero.

    Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko Iran yarashe kuri ubwo bwato, nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Amerika. Urwego rwa Iran rushinzwe kugenzura uwo muhora rwavuze ko amato atanyuze mu nzira zemewe atazizezwa umutekano.

    Mu butumwa cyashyize ku rubuga X, ikigo gishinzwe Umuyoboro w’Ikigobe cya Perse (PGSA) cyagize kiti: “Ingaruka zose zaterwa no gukoresha inzira zitemewe zizabazwa nyir’ubwato, ubukoresha n’uwubuyobora.”

    Ibi bibaye mu gihe hari amato amagana n’abasare babarirwa mu bihumbi bagumye mu Kigobe cya Perse kuva muri Gashyantare (2) uyu mwaka kubera intambara y'Amerika na Israel kuri Irani.

  3. Umwongerezakazi w'icyamamare kuri TikTok araregwa ubwicanyi i Dubai

    Brooke George agaragara yambaye ikanzu y'umweru igaragaza intugu yashyize akaboko kamwe mu mbavu n'isaha y'umukara ku kuboko

    Ahavuye isanamu, Detained in Dubai

    Insiguro y'isanamu, Brooke George yafungiwe mu mujyi wa Dubai

    Umukobwa w’imyaka 23 wamamaye ku rubuga rwa TikTok araregwa kwicira i Dubai umusore bakundanaga.

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu arashwe mu gihe icyaha cyaba kimuhamye.

    Brooke George, ukomoka i Gravesend, mu karere ka Kent, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'Ubwongereza, yarezwe ibijyanye no guterwa icyuma kw'umugabo bakundanaga, nyuma yo guhurira ku mbuga zo kuri murandasi (internet), nkuko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’afungiwe i Dubai witwa Detained in Dubai.

    Uwo muryango uvuga ko George yafashe icyuma mu rwego rwo kwirwanaho, ubwo yakorerwaga ihohoterwa n’umukunzi we bari kumwe muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) i Dubai. Basabye ko arekurwa by’agateganyo ndetse urubanza rwe rukaburanishwa nk’urujyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza yavuze ko irimo gufasha umugore w’Umwongereza wafunzwe muri UAE ndetse n’umuryango we.

    George, wahoze akora mu iduka rinini ryitwa John Lewis ryo mu Bwongereza, yatawe muri yombi mu masaha ya kare yo ku itariki ya 22 Kamena(6), aregwa kwica umuntu abigambiriye.

    Naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu hashingiwe ku mategeko ya UAE.

  4. Ngaba abafana ba ruhago bahembwa $50,000 kugira ngo barebe imikino yose y'Igikombe cy'Isi

    Abafana babiri b’umupira w’amaguru bicaye ku ifoteyi y’uruhu rw'ikigina bari kurya ibiryo byashyizwe ku meza mato ari imbere yabo

    Igikombe cy'isi kiri kugenda gifata indi ntera, aho hateganyijwe imikino itandatu ku munsi kugeza ku mpera y'icyiciro cy'amatsinda. Ibyo bigatuma kuyireba bisa nk'akazi ka buri munsi.

    Urebye uko ni ko bimeze kuri Kevin Akoto na Austin Franklin. Aba bafana bombi bari guhembwa buri umwe amadolari y'Amerika 50,000 (angana na miliyoni 73 FRW) kugira ngo barebe imikino yose uko ari 104 y'igikombe cy'isi.

    Inkuru irambuye hano

  5. Côte d'Ivoire yageze mu byiciro byo gukuranwamo ku nshuro ya mbere mu mateka y'Igikombe cy'Isi

    Nicolas Pépé wambaye umwambaro w'ibara rya orange agaragara ari mu kibuga yishimye cyane ari guseka yazamuye akaboko kamwe yafunze igipfunsi

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Nicolas Pépé yabaye Umunya-Côte d’Ivoire wa mbere watsinze ibitego bibiri mu mukino umwe w’igikombe cy’isi kuva Aruna Dindané abikoze mu 2006

    Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Côte d’Ivoire yageze mu byiciro byo gukuranwamo ku nshuro ya mbere mu mateka y’igikombe cy’isi, ibikesheje ibitego bibiri byatsinzwe na Nicolas Pépé, byatumye isezerera ikipe nto ya Curaçao.

    Abanya-Côte d’Ivoire bari bakeneye inota rimwe gusa kugira ngo bagere mu cyiciro cya 1/16, nyuma yo gusezererwa mu matsinda mu nshuro eshatu bari bamaze kwitabira igikombe cy’isi.

    Igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa 7, ubwo ba myugariro ba Curaçao bagaragaye badahagaze neza inyuma maze bakamburwa umupira na Yan Diomandé, wahise awuhereza Pépé agatsinda byoroshye.

    Ku munota wa 65, Pépé, wahoze akinira Arsenal ,wari warasizwe mu bakinnyi b’ikipe ya Côte d’Ivoire mu gikombe cy'Afurika cy’uyu mwaka yatsinze igitego cye cya kabiri, ubwo yateraga umupira n’ikirenge cy’ibumoso ugana mu nguni yo hejuru, awurenza umunyezamu wa Curaçao, Eloy Room.

    Ibi byatumye Côte d’Ivoire isoza iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda E n’amanota atandatu, yandika amateka yo gutsinda imikino ibiri mu gikombe cy’isi ku nshuro ya mbere.

  6. Venezuela: Abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse imitingito yishe abantu nibura 235

    Abantu barimo kwiruka mu muhanda wa kaburimbo

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Abantu bafotowe barimo kwiruka nyuma y'iyo mitingito ibiri ikurikiranye

    Abakora ubutabazi barimo gushakisha byihuse mu byasenyutse ngo barebe niba hari abo barokora nyuma yuko imitingito ibiri ikomeye yibasiye Venezuela hafi y’umurwa mukuru Caracas, ikica abantu nibura 235, igakomeretsa abandi nibura 4,300.

    I Caracas no mu mujyi bituranye wa La Guaira uri ku nkombe y’inyanja ya Atlantika, abantu bashoboraga kumvikana basaba ubufasha bari munsi y’ibisigazwa by’inyubako zahirimye.

    Umutingito wa mbere w’ubukana bwa 7.2 ku gipimo cya Richter waje gukurikirwa nyuma y’amasegonda n’undi ukomeye cyane kurushaho w’ubukana bwa 7.5, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Amerika gikurikirana iby’imitingito, US Geological Survey (USGS), cyavuze ko yombi yabereye hafi y’ubutaka, byatumye ishobora gusenya mu buryo bukomeye.

    Hari ubwoba ko abandi bantu benshi bapfuye, mu gihe abandi basigaye badafite aho kwikinga cyangwa bakaba bafite ubwoba bwinshi cyane bwo gukomeza kuba mu nzu zangiritse kandi zidatekanye, bakaba baryamye mu mihanda nyuma y’ibyo byago.

    Iyo mitingito yabaye ku wa gatatu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 4 z’umugoroba (18:04) ku isaha yaho, umunsi wari uw’ikiruhuko muri Venezuela, bivuze ko abantu benshi bari bari mu ngo zabo kurusha uko ubundi biba bimeze ku munsi usanzwe w’icyumweru.

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.