Paris yashyizeho amabwiriza agabanya kunywa no kugurisha inzoga mu gihe cy'ubushyuhe bukabije i Burayi

Ahavuye isanamu, Annice Lyn/Getty Images
Abategetsi bo mu Bufaransa batangaje ko bagabanyije kunywa no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi i Paris, mu rwego rwo kugabanya igitutu ku bitaro by’uwo murwa mukuru mu gihe cy’ubushyuhe bukabije.
Abatuye i Paris babujijwe kunywa inzoga mu ruhame kuva saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu kugeza saa moya za mu gitondo ku wa gatandatu (07:00) ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi. Izi ngamba zizakomeza gukurikizwa no kuva ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru kuri ayo masaha.
Ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bushegesha Espagne, Ubwongereza n’Ubufaransa buteganyijwe gukomereza no mu burasirazuba bw'Uburayi, aho ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe mu Budage no muri Repubulika ya Tchèque baburiye ko hazabaho ibihe by'ubushyuhe bukabije.
Mu Budage, ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 40°C hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatanu. Ni mu gihe kandi mu bice byinshi bya Repubulika ya Tchèque hatanzwe impuruza y’ikirere kibi cyane.
Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, Sébastien Lecornu, yavuze ko urwego rw’impuruza ku buzima rwazamuwe rukagera ku rwego rwo hejuru cyane, hagamijwe kongera abakozi mu bitaro no kurinda abantu bafite intege nke baba bari mu kaga kurusha abandi.






