Trump avuga ko akunda 'izamuka ry'ibiciro' mu gihe ibiciro muri Amerika byazamutse byihuse cyane

Ahavuye isanamu, EPA
Perezida Donald Trump yavuze ko akunda “izamuka ry’ibiciro”, mu gihe mu kwezi gushize ibiciro byo muri Amerika byazamutse ku kigero cya mbere cyihuse cyane kibayeho mu myaka itatu ishize.
Imibare y’ibiro bishinzwe ibarurishamibare ryo mu rwego rw’umurimo (BLS) igaragaza ko ibiciro byazamutse ku kigero cya 4.2% muri Gicurasi (5) ugereranyije no mu mwaka ushize.
Uko kwiyongera, kwavuye kuri 3.8% muri Mata (4), kwatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu z’amashanyarazi nyuma y’intambara y’Amerika na Israel muri Iran.
Ubwo yari ari mu biro bye bya White House, Trump yagize ati: “Ndarikunda. Imibare yari imeze neza cyane. Murabizi icyo nkunda rwose? Nkunda izamuka ry’ibiciro.”
Ariko yasezeranyije ko ibiciro birimo kuzamuka “bizamanuka nk’urutare” ubwo intambara na Iran izaba irangiye. Nyuma yaho ku wa gatatu, ingabo z’Amerika zarashe muri Iran.
Ubwo ku wa gatatu yavugaga kuri iyo mibare y’izamuka ry’ibiciro, Perezida Trump yavuze ko ingabo z’Amerika zakoze ibikorwa bya gisirikare (operations) bya nijoro byo gutwara “utugunguru tubarirwa muri za miliyoni” tw’ibikomoka kuri peteroli bivuye muri Iran. Yavuze ko ibyo byagize uruhare mu igabanuka rito ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Yabwiye abanyamakuru bari bari muri White House ati: “Ubwo iyi ntambara izaba irangiye... muzabona ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka bigasubira aho byahoze mbere.”
Igiciro fatizo mpuzamahanga cy’ibikomoka kuri peteroli, Brent crude, kiracyari hejuru cyane kurusha ibipimo cyari kiriho mbere y’intambara.
Izindi nkuru wasoma:

