'The Beast': Menya impamvu bikomeye kwangiza imodoka ya Perezida wa Amerika n'igitero cy'ibisasu

Imodoka ya perezida wa Amerika izwi cyane nka 'The Beast', bivugwa ko ari yo modoka ifite umutekano ukomeye kurusha izindi ku isi.
Iyi modoka yo mubwoko bwa Cadillac, ipima ibiro bigera ku 9,000, itwarwa na Air Force One kandi icungwa n'ishami ry'ubutasi rya Amerika igihe cyose perezida ari mu ruzinduko mu mahanga,
Bivugwa ko ifite ubushobozi bwo gukingira perezida w'iki gihugu gikomeye ku isi mu gihe habayeho igitero kuri yo ntagire na kimwe aba.
Ibyo bintu ni ibihe?
Muri make: Si imodoka isanzwe. Ni imodoka ifite intwaro.
Igice cyo hanze
Iyi modoka yakozwe hakoreshejwe aluminiyumu, titaniyumu na ceramic, ipima toni esheshatu, kugira ngo hirindwe ko hari isasu ribasha kuyitobora.
Inzugi z'iyi modoka zipima toni 6. Iyo zifunze, zishobora kurinda 100% abari mu modoka mu gihe habayeho igitero cy'ibinyabutabire.
Inzugi zishobora kandi gukoreshwa n'amashanyarazi kugira ngo hirindwe kwinjira mu buryo butemewe.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Amadirishya y'imodoka afite ibice (layers) bitanu by'ibirahuri. Ashobora kubuza amasasu kwinjiramo imbere.
Idirishya ry'umushoferi ni ryo ryonyine rishobora gufungurwa, ariko mu bihugu bitatu gusa.
Igice cy'imbere cy'imodoka gikozwe mu cyuma gishobora kuyirinda igitero cy'ibisasu.
Amapine yayo ntashobora gucika cyangwa gutoboka kuko afite icyuma kirimo imbere.
Iyi ntambwe ituma imodoka ikomeza urugendo rwayo nubwo amapine yaba yangiritse.
Inyuma, ikinyabiziga gifite ubushobozi bwo gutera amavuta mu muhanda kugira ngo gikureho uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga bigikurikira.
Imbere mu modoka
Imbere muri "The Beast" hari ibintu byinshi byo kwirwanaho, harimo n'ibyo bishobora kwihanganira igitero cy'ubumara, nk'uko Reuters ibivuga.
Igice cy'inyuma cy'imodoka niho perezida n'abandi bagenzi bane bicaye. Gikikijwe n'ibirahuri.
Perezida wenyine ni we ufite ububasha bwo kumanura iyo kirahuri.
Imodoka ifite kandi akabuto k'ubwoba ndetse n'umwuka wa ogisijeni.
Intebe ya perezida iri inyuma y'imodoka ifite telefoni ya satelite ifite itumanaho ritaziguye na visi perezida w'igihugu na Pentagon.

Ikigega cya lisansi cy'imodoka gikozwe mu cyuma gishobora kwihanganira ibitero kandi cyuzuyemo udupira twihariye tubuza imodoka guturika mu gihe igize impanuka.
Igice cy'inyuma cy'imodoka [Boot] gifite uburyo bwo kuzimya inkongi, imyuka iryana, kandi gishobora gukora agakingirizo k'umwotsi.
Imodoka ifite kandi umushoferi wahawe imyitozo yihariye kugira ngo abashe guhangana n'ibintu bitesha umutwe ndetse n'ubushobozi bwo guhungisha perezida.
Imodoka ifite kandi imbunda ngufi n'agasanduku k'ibyuka biryana mu maso.
Imifuka y'amaraso ya perezida nayo irabikwa mu modoka kugirango ayongererwe mu gihe bibaye ngombwa ko aterwa amaraso.
Intebe y'imbere y'umushoferi ifite ikigo cy'itumanaho na sisitemu yo gukurikirana GPS.
Hariho kandi camera yihishe ishobora kubona nijoro.












