Texas: Umuhungu w'umunyeshuri wishe mugenzi we amuteye icyuma mu mutima yakatiwe gufungwa imyaka 35

Karmelo Anthony (ibumoso) yahamwe no kwica Austin Metcalf ubwo barwaniraga ku kibuga cy'imyitozo ngororamubiri

Ahavuye isanamu, CBS News

Insiguro y'isanamu, Karmelo Anthony (ibumoso) yahamwe no kwica Austin Metcalf ubwo barwaniraga ku kibuga cy'imyitozo ngororamubiri
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 2

Umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye yahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi we banganaga mu myaka amuteye icyuma ku kibuga cy'imyotozo ngororamubiri kiri ku ishuri ryo muri Dallas muri leta ya Texas.

Ni urubanza rwavuzweho cyane kubera ikibazo cy'amoko muri Amerika rwarangiye Karmelo Anthony - umwirabura w'imyaka ubu 19, ahamwe no kwica umunyeshuri Austin Metcalf w'umuzungu.

Igihe ibyo byabaga muri Mata(4) 2025, Anthony yari afite imyaka 17 kimwe na mugenzi we Austin.

Abakora iperereza bavuga ko abo bahungu bigaga ku bigo bitandukanye, kandi batari baziranye mbere, ariko baje kurwanira kuri kuri Kuykendall Stadium aho bari bahuriye mu igerageza ryo gusiganwa ku maguru, mbere y'uko Anthony amutera icyuma muri uko kurwana.

Uru rubanza rwateje impaka zikomeye k'umutekano ku mashuri n'ingingo yo kwirwanaho.

Abashinjacyaha bavuze ko Anthony yabanje gutera ubwoba Austin mbere yo kumwica abigambiriye, mu gihe abunganira uregwa bavuze ko ibyabaye byose Anthony yabikoze arimo kwirwanaho.

Nubwo Anthony yari afite imyaka 17 igihe ibyo byabaga amategeko ya leta ya Texas yemera ko akurikiranwa nk'umuntu mukuru.

Mu rubanza rurerure, abashinja bazanye abamushinja barenga 20, bashingira ubuhamya bwabo ku byo babonye n'amaso yabo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Bumwe mu buhamya bw'amarangamutima akomeye ni ubwatanzwe na Dr Elizabeth Ventura ukuriye abakoze isuzuma ry'umurambo, wavuze birambuye ku gikomere kinini mu gituza cya Austin n'uburyo icyuma yatewe cyahuranyije kigasatura umutima we.

Abanyeshuri batanze ubuhamya bushinja bavuze ko Anthony ari we wasagariye Austin kugeza akuyemo icyuma akamutera.

Uruhande rw'uregwa na rwo rwazanye abatangabuhamya barwo, barimo n'abanyeshuri, hamwe n'umutoza wo kwiruka witwa Adam Linwood, wavuze ko Anthony yari umusore w'imyifatire myiza ndetse wari uherutse kugirwa 'captain' w'ikipe.

Anthony kandi yitwaraga neza mu ishuri, aho yagiraga amanota yo hejuru cyane, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru cyo muri Dallas gikorana na NBC News.

Ku wa kabiri, inteko y'abacamanza yarateranye ngo itange umwanzuro maze hagati y'amasaha abiri n'atatu itangaza icyemezo cyayo ko Anthony akatiwe gufungwa imyaka 35, kandi ko ashobora kongera kumvwa (parole) arangije kimwe cya kabiri cy'icyo gifungo.

Ikigo Next Generation Action Network cyo muri sosiyete sivile kivuganira Anthony, cyavuze mu bacamanza bamukatiye nta numwe w'umwirabura urimo.

Abanyamerika bacitsemo ibice kuri uyu mwanzuro w'urukiko, mu gihe bamwe bavuga ko Anthony yashoboraga guhabwa igihano gito, abandi bakavuga ko ubutabera bwatanzwe.