Inkongi y'umuriro yibasiye uruganda runini rutunganya peteroli muri Libya
Inzego zishinzwe ubutabazi muri Libya zakomeje ibikorwa byo kuzimya inkongi y'umuriro ikomeye yadutse mu ruganda runini rutunganya peteroli rwa Zawiya, nyuma y'uko rwibasiwe n'igitero cyagabwe n’abataramenyekana.
Urwo ruganda ruherereye mu burengerazuba bw'umurwa mukuru Tripoli, rwagabweho igitero cya drone ku mugoroba wo ku wa mbere. Iki kikaba ari igitero kibaye ku nshuro ya gatatu mu minsi ibiri gusa hagaragaye ibindi bikorwa nk'ibi.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Peteroli muri Libya (National Oil Corporation - NOC) cyatangaje ko ikigega cyabikwagamo lisansi zigera kuri litiro miliyoni 4.5 cyasenyutse burundu nyuma yo gufatwa n'umuriro.
NOC yavuze ko ishobora no guhagarika ibikorwa byayo mu gihe ibi bitero byakomeza kugabwa ku bikorwaremezo bya peteroli.
Serivisi ishinzwe ubutabazi n'imbangukiragutabara muri Libya yatangaje kuri uyu wa kabiri ko, nta bantu bakomeretse bikomeye muri iyo nkongi, aho abenshi mu bagejejwe kwa muganga bari bafite ibibazo byo guhumeka byatewe n’umwotsi wabinjiyemo ari mwinshi.
Uruganda rwa Zawiya ni rwo ruganda runini muri Libya, aho rutunganya utugunguru 120,000 twa peteroli ku munsi.
Iki kigo cyasabye inzego zibishinzwe gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abagabye ibyo bitero ndetse bashyikirizwe ubutabera.
Ibi bitero byongeye kugaragaza umutekano muke ugikomeje muri Libya, aho igihugu kimaze imyaka kigabanyijemo ibice bibiri kuva habaho intambara y’abenegihugu.
Ku wa mbere, umutegetsi w’ubutasi bwa gisirikare wa guverinoma igenzura uburasirazuba bw’igihugu yiciwe mu gisasu cyatezwe mu modoka mu mujyi wa Benghazi.
Izindi nkuru wasoma: