Uko Abanya-Kenya bisanze mu buriganya bwa miliyoni $130 muri gahunda ya baringa yo kwiga muri Amerika

Colin M. McDonald, Umushinjacyaha mukuru wungirije wa Amerika, ariko avugira kuri mikoro, inyuma ye hari idarapo rya Amerika. Yambaye kositimu y'ubururu, ishati yera na karuvati y'imirongo y'umutuku n'umukara.
Insiguro y'isanamu, Colin M. McDonald, Umushinjacyaha mukuru wungirije wa Amerika, yavuze ko ubuyobozi bw'icyo gihugu bwiyemeje guhiga no gukurikiranira hafi abantu bose bagize uruhare muri uwo mugambi w'uburiganya
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 4

Muri Gicurasi (5) 2024, Francis Mogambi, Umunyakenya wari watsindiye gahunda ya Diversity Visa Lottery, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi gahunda iha abantu bo mu bihugu bitandukanye amahirwe yo kubona uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika.

Nyuma y'imyaka ibiri gusa, Mogambi yisanze ari umwe mu bakurikiranywe n'ubutabera bwa Amerika mu iperereza ryagutse rijyanye n'umugambi wo kunyereza amafaranga ya leta yagenewe gufasha abanyeshuri.

Ku wa 19 Ukwakira (10) 2026, inteko y'abacamanza bo muri leta ya Nebraska yamushinje ibyaha bitanu byo kwiba amafaranga ya leta n'ibindi bitanu byo kwiba no gukoresha imyirondoro y'abandi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Abashinjacyaha bavuga ko hagati y'Ugushyingo (11) 2025 na Gicurasi 2026, Mogambi yakoranye n'abo bafatanyije muri Kenya mu kwiba imyirondoro y'Abanyamerika, bakayikoresha, bandikisha abanyeshuri batabaho muri za kaminuza zo muri Amerika.

Iyo abo banyeshuri b'abahimbano cyangwa ba baringa babaga bamaze kwandikwa, ngo Mogambi yoherezaga amafaranga y'imfashanyo yagombaga kubagenerwa kuri konti ze bwite, akigumanira 30% byayo, andi akayoherereza abo bakorana muri Kenya.

Abashinjacyaha bavuga ko muri uru rubanza hatikiriye nibura amadolari ya Amerika ibihumbi 20.

Inyandiko z'urukiko zigaragaza kandi ko Mogambi yahabwaga amadolari 2,000 buri cyumweru kandi ko yagerageza gushaka undi muntu wo kwinjiza muri uwo mugambi. Ngo yamubwiye ko akeneye ibikorwa by'ubucuruzi byamufasha kubikuza sheki z'amafaranga menshi atishyuye imisoro.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mogambi yatawe muri yombi nyuma gato y'itangazwa ry'ibyaha aregwa, kandi kugeza ubu arafunzwe aho ategereje kuburanishwa.

Urubanza rwe ni kimwe mu bigize iperereza rinini ryiswe "Operation Ghostbusters", rigamije guhangana n'abakekwaho gukoresha imyirondoro yibwe kugira ngo bandikishe abanyeshuri bihimbiye muri za kaminuza maze bahabwe amafaranga y'imfashanyo ya leta.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko iri perereza rimaze kuvamo dosiye eshanu ziregwamo abannya Kenya, mu gihe andi maperereza agera kuri 40 agikomeje. Amagana y'abaturage bavuga ko imyirondoro yabo yibwe igakoreshwa mu gusaba inkunga za leta zigenewe abanyeshuri.

Rimwe na rimwe, ayo makuru yihariye y'abaturage yagurishwaga kuri internet hagati y'amadolari 4 na 8. Abatekamutwe bibandaga cyane ku Banyamerika bafite amikoro make kandi batigeze babona amahirwe yo kujya muri kaminuza.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye tariki ya 29 Ukwakira (10), umushinjacyaha mukuru wungirije Colin M. McDonald yavuze ko ubuyobozi bwa Amerika bwiyemeje gukurikirana buri wese wagize uruhare muri ubu buriganya.

Yagize ati: "Niba wiba amafaranga y'abasoreshwa cyangwa ugakoresha nabi gahunda yashyiriweho gufasha abanyeshuri, tuzakubona kandi tugukurikirane mu mategeko."

Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko abakora ubu buriganya bakoresha uburyo buhanitse cyane bw'ikoranabuhanga ku buryo abo banyeshuri batabaho bagaragara nk'abiga koko, bagakora amasomo n'ibizamini ku murongo, bigatuma bakomeza guhabwa inkunga z'amafaranga ya leta.

McDonald yavuze ko intego yabo ari ugukomeza gutuma "umunyeshuri wa baringa" akomeza kwiga igihe kirekire gishoboka kugira ngo bakomeze kwiba amafaranga y'abasoreshwa buri gihembwe.

Icyakora, ingaruka ntizigarukira gusa ku gihombo cya leta ya Amerika. Abantu bibwa imyirondoro yabo bashobora kwisanga bafite imyenda y'inguzanyo z'abanyeshuri kandi batarigeze bajya muri kaminuza na rimwe.

Nk'urugero, McDonald yavuze ku muntu umwe wavuze ko yibwe imyirondoro ye maze igakoreshwa mu buriganya, yisanga adashobora guhabwa ubufasha bwo kwiga, ndetse akaba anishyuzwa imyenda atigeze afata.

Yongeyeho ko mu mwaka wa 2024 hafi kimwe cya gatatu cy'abasabye kwiga muri za Community Colleges zo muri California basanze bafite dosiye z'impimbano.

Ingano y'ubu buriganya ni nini cyane. Muri Nzeri (9) na Ukwakira (10) 2026, abashinzwe iperereza bavumbuye nimero zirenga 830,000 zikoreshwa mu gusaba inkunga z'abanyeshuri bakeka ko zari zarakozwe mu buryo bw'uburiganya, zikaba zari zifite aho zihuriye n'amafaranga agera kuri miliyoni 130 z'amadolari.

Abashinzwe iperereza basabye Minisiteri y'Uburezi guhagarika izo konti, n'ubwo ayo mafaranga atarafatwa nk'ayabuze burundu.

McDonald yavuze ko amafaranga yakundaga kubura mu kanya gato gusa, akoherezwa hanze ya Amerika, cyane cyane mu bihugu nka Kenya.

Ikirango cya minisiteri y'ubutabera ya Amerika
Insiguro y'isanamu, Minisiteri y'Ubutabera ya Amerika yatangije igikorwa cyiswe "Operation Ghostbusters" kigamije kurwanya uburiganya bwakozwe mu nkunga zigenewe abanyeshuri

Iperereza ryagaragaje kandi isano y'amafaranga hagati ya Amerika na Kenya.

Muri Nzeri (9), abategetsi ba Amerika bagiye muri Kenya gukorana n'inzego z'umutekano zaho mu gukurikirana uko abakurikiranyweho ibyo byaha babohereza kuburanira muri Amerika no kugaruza amafaranga akekwaho kwibwa abasoreshwa b'Abanyamerika.

Babifashijwemo n'abashinzwe iperereza muri Kenya, Amerika yafatiriye arenga 750,000 by'amadolari yari muri konte y'ifaranga ry'ikoranabuhanga (cryptocurrency) y'Umunyakenya ukekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi.

Minisiteri y'Ubutabera yavuze ko ari bwo bwa mbere ifatwa nk'iri rikozwe muri Kenya ku bufatanye mpuzamahanga.

Mu rundi rubanza rwo muri Virginia, umushinjacyaha yavuze ko undi Munyakenya yakiriye arenga miliyoni 1.44 z'amadolari yakuwe mu nkunga z'abanyeshuri zabonetse mu buryo bw'uburiganya.

Nibura miliyoni 1.3 z'amadolari, ngo zoherejwe kuri konti zitandukanye zo muri Amerika na Kenya.

Muri New Jersey ho, abantu batatu bashinjwe gukorera abanyabyaha nk'abanyujijweho amafaranga, mu mugambi wo kubona arenga miliyoni imwe y'amadolari y'imfashanyo ya leta igenewe abanyeshuri.

Bivugwa ko bagumanaga igice cy'ayo mafaranga, andi bakayoherereza abo bakoranaga muri Kenya bari bafite aho bahuriye n'ikigo cy'ubukerarugendo.

Naramuka ahamwe n'ibyaha, Francis Mogambi ashobora gukatirwa nibura imyaka 10 y'igifungo.

Abategetsi bavuga kandi ko abahamijwe uruhare muri ubu buriganya bazamburwa imitungo ikomoka kuri ayo mafaranga ndetse bagasabwa kuyasubiza abahohotewe, hiyongereyeho ibihano by'igifungo bazakatirwa.