DRC: Umutwe wa ADF urashinjwa gukora magendu mu bucukuzi bwa zahabu

Ahavuye isanamu, Reuters
Umutwe w'inyeshyamba wa ADF (Allied Democratic Forces) uherereye mu Burasirazuba bwa Leta ya Congo, ukaba ukorana n'umutwe wa Islamic State (IS), biravugwa ko igice kinini cy'amafaranga ukoresha mu bikorwa byawo ava mu bucukuzi bwa zahabu bukorwa mu buryo butemewe n'amategeko.
Inkuru yanditswe n'ibiro ntaramakuru Reuters, ivuga ko umutwe wa ADF umaze imyaka isaga icumi ugaba ibitero ku baturage no ku nzego z'umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ukura hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 1.6 z'amadolari ya Amerika ku mwaka mu birombe bya zahabu byo mu gace kamwe ko mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.
Raporo yakozwe na The Sentry, umuryango wo muri Amerika ukora iperereza ku makimbirane y'urugomo no ku miyoboro y'ubukungu butemewe n'amategeko, ivuga ko iyo zahabu inyuzwa mu masoko y'ubucuruzi yo mu burasirazuba bwa Congo, ikagera ku masosiyete ayitunganya no ku miyoboro iyohereza mu mahanga binyuze muri Uganda.
N'ubwo Uganda yohereje ibihumbi by'abasirikare muri RDC gufasha ingabo z'icyo gihugu kurwanya ADF, uwo mutwe wakomeje kwihagararaho no kwinjira cyane mu bikorwa by'ubukungu by'abaturage bo muri ako gace.
The Sentry ivuga ko amafaranga ava muri zahabu yatumye ADF itagikeneye cyane inkunga y'amafaranga yavaga kuri Islamic State kuva mu mpera za 2024, nyuma y'uko Amerika ifatiye ibihano abantu bakomeye bafashaga uwo mutwe mu miyoboro yawo.
Iyo raporo ivuga kandi ko abarwanyi ba ADF babona amafaranga binyuze mu buhinzi bwa kakawo, kwaka abaturage amafaranga ku gahato no gushimuta abantu bakabarekura ari uko bahawe ingurane.
Umuyobozi mukuru wa The Sentry, Justyna Gudzowska, yagize ati: "ADF yihuje n'igitutu cya gisirikare ndetse n'ibihano, ibona ubundi buryo bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, cyane cyane binyuze muri zahabu n'ubucuruzi bw'indi mitungo kamere iherereye mu burasirazuba bwa Congo."
Yongeyeho ko hakenewe ingamba zo guhungabanya aho uwo mutwe ukura amafaranga, harimo gukurikirana abawutera inkunga, abacuruzi ba zahabu n'abandi bawufasha.
Abavugizi b'ingabo za Uganda, leta ya Uganda na leta ya RDC ntabwo bahise bagira icyo batangaza ku byari bikubiye muri iyo raporo.
ADF yakomeje kubaho n'ubwo imaze imyaka ihigwa muri Congo
ADF yashinzwe muri Uganda mu myaka ya 1990 nk'umutwe wa kiyisilamu urwanya ubutegetsi, ariko kugeza mu mwaka wa 2000 yari yamaze kwimurira ibikorwa byawo byinshi mu burasirazuba bwa Congo.
Mu mwaka wa 2019, uwo mutwe watangaje ko wifatanyije na Islamic State ndetse utangira guhabwa inkunga n'ubuyobozi bukuru bw'uyu mutwe.
Kuva icyo gihe, ADF yahuje ibikorwa by'ubwigomeke byo ku mupaka wa Uganda na Congo n'intego yagutse ya jihad ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mutwe wagabye ibitero byinshi muri Uganda kandi ukurura abarwanyi baturuka mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Ibikorwa bihuriweho n'ingabo za RDC na Uganda byatangiye mu mpera za 2021 byafashije kurinda imijyi minini n'inzira z'ubucuruzi, ariko raporo ivuga ko ADF itatsinzwe, ahubwo yacitsemo amatsinda mato maze yimukira kure mu duce tubonekamo amabuye y'agaciro two muri Kivu y'Amajyaruguru, Ituri na Tshopo.
Uhagarariye imwe muri koperative z'abacukuzi b'amabuye y'agaciro muri RDC yabwiye Reuters ko ADF yinjiye muri ako gace hagati mu mwaka wa 2024, ishyiraho ibirindiro hafi y'ibirombe.
Uyu muntu wasabye ko amazina ye atatangazwa ku mpamvu z'umutekano yavuze ko ADF yashimuse abacukuzi n'abashakashatsi b'amabuye y'agaciro kugira ngo bayifashe gucukura, gutwara no kugurisha zahabu.
Yongeyeho ko hari abaturage bamwe bafatanyaga n'uyu mutwe bagahabwa amafaranga, ibintu byatumye hashyirwaho uburyo bukomatanya igitugu n'inyungu z'ubukungu.
ADF ikomeje ibikorwa byayo mu gihe amahanga menshi yibanda cyane ku nyeshyamba za AFC/M23, ubu zizwi nka FRN, zafashe ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo umwaka ushize.













