Amerika yafatiye ibihano minisiteri y'ingabo z'u Rwanda na banki ya gisirikare kubera intambara yo muri RD Congo

Umugore ucyenyeye igitenge cyiganjemo ibara ritukura n'ishati irimo ibara ritukura n'umukara n'andi mabara, arimo kugenda anyura iruhande rw'imodoka ya pick up itwaye inyeshyamba za M23 zambaye imyenda yijimye. Yikoreye ibasi y'ibara risa n'ivu ku mutwe we.
Insiguro y'isanamu, Uburasirazuba bwa DR Congo bwibasiwe n'intambara, M23 ikaba yarafashe Goma na Bukavu mu ntangiriro y'umwaka wa 2025
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 5

Amerika yafatiye ibihano minisiteri y'ingabo z'u Rwanda hamwe na banki ya Zigama CSS igenewe abasirikare n'abandi bakora mu nzego z'umutekano n'ubutasi, kubera uruhare bashinjwa rwo gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ibi byongereye igitutu ku butegetsi bw'u Rwanda cyo gucyura ingabo rushinjwa kohereza ku butaka bwa DRC no guhagarika ubufasha rushinjwa guha izo nyeshyamba, ubu ziri mu mutwe mushya wa FRN watangajwe muri uku kwezi.

U Rwanda ruhakana gufasha izo nyeshyamba no kohereza ingabo ku butaka bwa DRC, rukavuga ko rwashyizeho "ingamba z'ubwirinzi".

Minisitiri w'imari w'Amerika Scott Bessent yagize ati: "U Rwanda rugomba guhagarika ubufasha bwarwo kuri M23 no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DRC."

Amerika ifashe ibi bihano nyuma y'igihe kigera hafi ku mwaka u Rwanda na DRC bisinye amasezerano y'amahoro yahagarikiwe n'Amerika agamije kurangiza iyo ntambara.

Bikurikiye kandi ibihano Amerika yafatiye ingabo z'u Rwanda (RDF) hamwe n'abajenerali bane barimo n'umugaba mukuru w'ingabo, muri Werurwe (3) uyu mwaka.

Imirwano yarakomeje mu burasirazuba bwa DRC kuva muri Mutarama (1) mu 2025, ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, ikanafata umujyi wa Bukavu muri Gashyantare (2) uwo mwaka.

Minisiteri y'imari y'Amerika ivuga ko minisiteri y'ingabo z'u Rwanda yategetse abasirikare babarirwa mu bihumbi kurwana ku ruhande rwa M23 mu burasirazuba bwa DRC, igatanga intwaro, ibikoresho n'imyitozo.

M23 yafashe uturere dukungahaye ku mabuye y'agaciro mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y'Epfo, turimo n'ibirombe by'amabuye y'agaciro muri Kivu y'Epfo n'ibirombe bya Rubaya bicukurwamo coltan nyinshi.

Washington ivuga ko amabuye y'agaciro acukurwa ahagenzurwa n'izo nyeshyamba avangwa n'andi mabuye y'u Rwanda, ikavuga ko u Rwanda rwohereza mu mahanga amabuye menshi cyane kurusha ayo rucukura mu butaka bwarwo.

Mu gihe cyashize, u Rwanda rwahakanye gusahura umutungo kamere wa DRC urimo n'amabuye y'agaciro, rushimangira ko rufite amabuye y'agaciro menshi.

Amerika ivuga ko ibi bihano bigamije gushimangira amasezerano ya Washington Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi basinye mu Kuboza (12) mu 2025, ku buhuza bw'Amerika. Ayo masezerano agamije kurangiza iyo ntambara no kwagura ubucuruzi n'ishoramari mu makrere, ariko imirwano yarakomeje.

Ku itariki ya 24 y'uku kwezi kw'Ukwakira (10), mbere yuko ibyo bihano bitangazwa, Perezida Tshisekedi yashishikarije amahanga kongera igitutu ku Rwanda.

Yagize ati: "Tugomba gusaba dushimitse ko amahanga afatira ibihano bifatika u Rwanda no kurwotsa igitutu kurushaho, kugira ngo amaherezo dushobore kubona amahoro arambye mu gihugu cyacu."

Mu itangazo yahaye ibiro ntaramakuru Reuters, minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya DRC yishimiye ibyo bihano ndetse ishishikariza u Rwanda kubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington, kubahiriza ibikubiye mu mahame-remezo y'Umuryango w'Abibumbye no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC.

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yabwiye BBC ati: "Amasezerano ya Washington arimo ibyiyemejwe bisobanutse bijyanye n'umutekano w'u Rwanda, by'umwihariko irandurwa ry'umutwe wa jenoside wa FDLR ufashwa na DR Congo, bitarashyirwa mu bikorwa na gato, kandi bitaryozwa [DR Congo]."

FDLR ni umutwe ufitanye isano n'abashinjwa kuba barakoze jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. U Rwanda ruvuga ko uwo mutwe uteje inkeke ku mutekano warwo ndetse ruvuga ko kuba uwo mutwe uba mu burasirazuba bwa DRC ari yo mpamvu rufata "ingamba z'ubwirinzi".

Makolo yagize ati: "U Rwanda rukomeje kuba rwiteguye gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye Amasezerano ya Washington, bikabera icyarimwe n'uko DRC ishyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye ibyo yiyemeje, ndetse umuhuza akabaza inshingano impande zose."

Icyo ibi bihano bisobanuye

Amerika yanafatiye ibihano banki ya Zigama CSS.

Amerika ivuga ko iyo banki yatumye habaho ihererekanywa rya miliyoni zibarirwa muri za mirongo z'amadolari y'Amerika zijya muri M23 no mu ishami ryayo rya politike (AFC), ifasha mu kugurira RDF ibikoresho bya gisirikare mu Bushinwa ndetse ko yatumye zahabu ivanwa mu turere tugenzurwa n'izo nyeshyamba ijyanwa i Kigali.

Ibyo bihano bifatira imitungo y'abarebwa na byo hashingiwe ku mategeko y'Amerika ndetse muri rusange bibuza Abanyamerika n'abo muri Amerika n'ibikorwa by'ubucuruzi byaho cyangwa byabo gukorana n'abafatiwe ibihano, keretse igihe byaba bibanje gutangirwa uruhushya n'Amerika cyangwa hakabaho gusonerwa. Kurenga kuri ibyo bihano bishobora gutuma habaho gufatirwa ibihano ku bo muri Amerika no ku banyamahanga.

Izo ngamba zikurikiye ibindi bihano Amerika yafatiye RDF n'abajenerali bane muri Werurwe (3) mu 2026. Muri Kamena (6) mu 2026, Amerika yanafatiye ibihano kompanyi enye z'amabuye y'agaciro zo mu Rwanda, zirimo kompanyi imwe yitwa Gasabo Gold Refinery LTD (inazwi nka Gasabo Gold) itunganya zahabu, zishinjwa gukora ubucuruzi bwa magendu bw'amabuye y'agaciro ava mu ntambara.

Igitutu kirimo no kwiyongera mu masezerano mu by'imikino u Rwanda rwagiranye n'amakipe yo mu mahanga. Abasenateri babiri bo muri Amerika bashishikarije shampiyona y'Amerika ya Basketball (NBA) kongera gutekereza ku mubano wayo w'ubucuruzi ifitanye n'u Rwanda, bibaza niba uhuje n'ibyo NBA itangaza ko yiyemeje byo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu ibaruwa bandikiye umukuru wa NBA Adam Silver ku itariki ya 23 Ukwakira (10) uyu mwaka, senateri Jeff Merkley na senateri Marsha Blackburn bibajije ku bufatanye NBA ikomeje kugirana n'u Rwanda mu gihe rushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Nta gisubizo gifatika NBA iratanga kuri iyo baruwa.

U Rwanda rumaze igihe rukoresha amasezerano yo mu mikino rugirana n'amakipe akomeye mu rwego rwo kuzamura igihagararo cyarwo mu mahanga. Muri uku kwezi, u Rwanda rwageze ku masezerano y'imyaka 10 yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka zizwi nka Formula 1, guhera "mu ntangiriro ya za 2030", azitwa African Grand Prix.

Amasezerano u Rwanda rwari rufitanye n'ikipe ya Arsenal yarangiye mu 2026, mu gihe ikipe ya Bayern Munich na yo yarangije amasezerano y'ubucuruzi yari ifitanye n'u Rwanda muri gahunda yo kurwamamaza ya 'Visit Rwanda' mu 2025, ivuga ko amasezerano izakomezanya na rwo azibanda ku guteza imbere abafite impano.