Trump na Xi babwiranye neza ku ifunguro rya nijoro ariko nta ntambwe nini bateye ku bibazo byihutirwa

Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida w’Amerika Donald Trump na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping babwiranye amagambo meza ubwo basangiraga ifunguro rihebuje rya nijoro ryo ku rwego rwa leta mu biro bya White House ariko nta kimenyetso bagaragaje cy’intambwe yatewe ku bibazo byihutirwa.
Xi yashimangiye ko ubwenge buhangano (AI) bukwiye gukomeza “kugenzurwa n’abantu” ndetse ibihugu byombi bigakora “nk’ibihugu bikomeye bishyira mu gaciro”, mu gihe Trump yashimagije ejo hazaza harangwa n'"ubwumvikane, amahoro no kugera ku ntego" ku bihugu byombi.
Ariko haracyari ubushyamirane nubwo habayeho iyo mvugo iryohereye yo muri dipolomasi, harimo ku ngingo irebana na Taiwan – mbere yaho ku wa kane, Xi yashishikarije Trump kujya mu “mwanya nyawo” ku bijyanye n'icyo kirwa cyitegeka Ubushinwa bufata nk’icyabwo, mu gihe hari intwaro nyinshi zigenewe icyo kirwa Trump yabaye aretse kugiha.
Abakuru b’ibigo by’ubucuruzi batunze za miliyari z’amadolari, abategetsi bo muri leta y’Amerika n’abakuru ba kompanyi z’ikoranabuhanga zo muri Amerika, ni bamwe mu batumiwe kuri iryo funguro rya nijoro. Ariko kuhagera kwabo kwajemo kidobya, ubwo abigaragambyaga bavugaga mu ijwi ryo hejuru bari hanze, bamwe muri bo batawe muri yombi.
Ubwo yavugaga ijambo mu ijoro ryo ku wa kane, Trump yashimiye Xi kuba yakoze urugendo rurerure rwo kujya muri Amerika, anavuga ko umubano hagati yabo ukomeye.
Trump yagize ati: “Nta rimwe twigeze tubana neza cyane kurusha ubu.”
Yashimagije amateka y’igihe kirekire y’umubano w’Amerika n’Ubushinwa.
Cyo kimwe n’aya Trump, amagambo ya Xi na yo yari arimo gushimagiza kwinshi, yibanda ku mubano ushingiye ku muco no gusangira amateka hagati y’Amerika n’Ubushinwa.
Yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi “wavuye mu maraso no mu muriro” mu gihe cyo kurwana n’Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi – Amerika n'Ubushinwa byari biri ku ruhande rumwe rwa Les Alliés, nyuma uza kwiyongera mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida w'Amerika Richard Nixon.
Ahagana ku musozo w’ijambo rye, Xi yavuze ko intego z’Amerika n’iz’Ubushinwa zishobora “gushimangirana”. Yashishikarije impande zombi kwiga ku “buryo bushya bw’ukuntu ibihugu bikomeye byabana neza”.



