Interpol ivuga ko yafashe abakekwa barenga 1,400 inagaruza miliyoni $105 mu guhangana n'ibyaha by'ikoranabuhanga
Polisi mpuzamahanga (Interpol) ivuga ko inzego z’umutekano zo mu bihugu 21 byo muri Afurika zafashe abantu 1.462 bakekwaho ibyaha byifashisha ikoranabuhanga ndetse zigaruza miliyoni 105 z'amadolari y'Amerika (arenga miliyari 155 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda) zabonetse mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Interpol ivuga ko muri icyo gikorwa, kiri mu binini cyane bibaye kuri uyu mugabane, izo nzego z'umutekano zanahungabanyije imiyoboro 10.909 bikekwa ko yifashishwaga muri ibyo byaha.
Mu bafashwe harimo abo muri Uganda, Repubulika ya Congo (Brazzaville), Nigeria, Gabon na Angola.
Ni igikorwa cyiswe Operation Serengeti III, cyabaye hagati y'itariki ya 29 Kamena (6) na 31 Kanama (8) muri uyu mwaka.
Cyari kigamije kurwanya uburiganya bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibikorwa byo gufungira abantu amakuru no kubasaba amafaranga, uburiganya bwo kwigana aderesi za email z’amasosiyete, n'ubwambuzi bwo kuri murandasi.
Iperereza ku mitungo n’imari ryagaragaje ko ibyo byaha bifitanye isano n'igihombo kirenga miliyoni 385 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 568 FRW).
Ibi bibaye mu gihe raporo ya Interpol y'uyu mwaka igaragaza ko inkeke zitewe n'ibyaha byo mu ikoranabuhanga zirimo guhindura isura mu buryo bwihuse, aho ubwenge buhangano (AI) burimo gufasha mu ikorwa ry'ibyo byaha kuri uyu mugabane ndetse n'igihombo mu by'imari kivuye kuri ibyo byaha kikaba gikomeje kuzamuka.
Mbere y’uko igikorwa gitangira, abashinzwe iperereza bo mu bihugu 20 byo muri Afurika no muri Amerika bahawe amakuru y'ubutasi yo kwifashisha ajyanye n'imbuga za internet zikemangwa, aderesi za IP n’ibindi bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifitanye isano n’imitwe y’abanyabyaha.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga muri Interpol, Neal Jetton, yavuze ati:
"Imitwe y’abakora ibyaha byo mu ikoranabuhanga ikora ititaye ku mipaka, ikifashisha ikoranabuhanga kugira ngo yibasire abantu benshi mu rugero rutigeze rubaho mbere".
Yongeyeho ko nubwo ibyaha nk'ibyo bitagira imipaka, icyo gikorwa cyagaragaje ko ubufatanye mpuzamahanga bukiri bumwe mu buryo bwo kubihashya.
Izindi nkuru wasoma: