‘Nimugaruka ku rugamba muzabona gutungurwa kwinshi’ – Araghchi asubiza Trump

Ahavuye isanamu, Reuters
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yasubije amagambo ya Perezida Donald Trump wakangishije ko bashobora kongera gutera Iran.
Abbas Araghchiyagize ati: “Mumenye neza ko nimugaruka ku rugamba muzahura no gutungurana kwinshi kandi gushya”.
Araqchi yanditse ku rubuga X ko nyuma y'amezi Amerika iteye Iran “Inteko ishinga amategeko ya Amerika yemeje iraswa ry’indege zirenga icumi z’agaciro ka miliyari z’amadorari”.
Yongeraho ati: “Ubu byamaze kwemezwa ko igisirikare cyacu ari cyo cya mbere ku isi cyahanuye indege z’intambara zamamaye za F-35”.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze ko: “Mu masomo twize n’ubumenyi twungutse, mumenye neza ko nimugaruka ku rugamba muzabona gutungurwa kwinshi gushya”.
Trump ejo yavuze ko bahagaritse igitero kinini kuri Iran nyuma y’ubusabe bw’ibihugu byo mu Kigobe, ariko akangisha ko igihe hatagerwa ku kumvikana Washington ishaka igihe cyose biteguye guhita batera Iran.
Izindi nkuru wasoma:


