Gufataho inshuro imwe gusa byatuma uba imbata y'ibiyobyabwenge – Umunyarwanda Steve Shema wari warabaswe na byo

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB/LIVE EVENT
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gusaba urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge kuko rukwiye kubaho rufite ubuzima buzira umuze kugira ngo rushobore no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Perezida Kagame yabivuze ku wa gatatu ubwo yahuraga n’urubyiruko rurenga 10,000 ruvuye hirya no hino mu gihugu, aho rwari ruteraniye i Kigali mu nyubako ya BK Arena.
Umwe muri bo ni Shema Steve Maridadi, watanze ubuhamya avuga uko gufata heroine inshuro ebyiri gusa byatumye aba imbata yayo mu gihe cy’imyaka ibiri, ubu akaba avuga ko amaze imyaka irindwi aretse gukoresha icyo kiyobyabwenge.
Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda bamwe mu rubyiruko hamwe n'abategetsi banyuranye, bamaze igihe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kureka ibiyobyabwenge, aho imibare igaragaza ko ikoreshwa ryabyo riri ku kigero cyo hejuru, cyane cyane mu rubyiruko.
Shema yagize ati: “Hari abantu batekereza ko ibiyobyabwenge byose, ubikoresha buhoro buhoro mu gihe kirekire, bikaba ari bwo bikubata.
"Hari ibiyobyabwenge bishobora kukubata, ubikoresheje rimwe cyangwa kabiri konyine. Jyewe ubwanjye, ndi inzirakarengane y’ibiyobyabwenge...
"Nagerageje heroine n’inshuti zanjye, rimwe, kabiri, gatatu… Iyo minsi itatu gusa nayigerageje, yansabye imyaka ibiri n’igice kugira ngo nshobore kwigobotora iyi ngoyi."
Shema yakomeje asaba urubyiruko ko rwagakwiye kubifatiraho isomo, rukamenya ko uburyo bwiza n’umuti wo kwirinda ibiyobyabwenge ari ukutabigerageza na rimwe.
Perezida Kagame yemeranyije na we, avuga ko urubyiruko rudakwiye kugerageza na rimwe ibiyobyabwenge kuko nta n’icyiza kibibamo.
Shema yongeyeho ko hari ikibazo cy’imyumvire ku bantu bapfa bazize ibiyobyabwenge ariko imiryango yabo ikagira ipfunwe ryo kuvuga ku mugaragaro ko ari byo bazize.
Yavuze ko aho kugira ngo bahimbe impamvu, bakwiye kuvuga ikintu nyakuri bazize, kandi ko byatuma hari abatinya kubigerageza kuko babona ko uretse kukugira imbata, binica.
Mu buhamya bwe, Shema yasoje avuga ko buri muntu wese ashobora kuba imbata y'ibiyobyabwenge, yaba umuto, umukuru, abasenga n’abadasenga, yongera gusaba urubyiruko n'ababyeyi kutumva ko bo ibyo bitabareba.
Izindi nkuru wasoma:









