Vincent Murekezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yatangiye kwiregura
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Vincent Murekezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yatangiye kwiregura ibyaha bya jenoside yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.
Murekezi Vincent ayasabye urukiko rukuru guhamagaza abatangabuhamya bashinja n’abashinjura ngo bashyire umucyo kuri ibyo byaha ashinjwa.
Vincent Murekezi, w’imyaka 64, yari umucuruzi ukomeye muri Malawi, yoherejwe mu Rwanda na Malawi hashingiwe ku masezerano yo kohererezanya abacyekwaho ibyaha hagati y’ibyo bihugu byombi.
Muri uru rubanza rw’ubujurire, Urukiko Rukuru ruri gusuzuma niba ubuhamya bwashingiweh n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye koko ari ubuhamya bushidikanywaho nk’uko Murekezi, wasabye ubujurire abivuga-
Murekezi wunganiwe na Me Evode Kayitana, ahakana ibyaha bitatu yahamijwe: gukora jenoside, gushishikariza gukora jenoside no kuyitegura.
Avuga ko imvugo z’abamushinja zishidikanywaho kandi ko ari ubuhamya bwo "kugenekereza". Atanga urugero ku rupfu rwa Egide ashinjwa kwicisha; umutangabuhamya umwe avuga ko ''yiciwe i Rango, undi akavuga ko ''yiciwe muri Kaminuza y’u Rwanda’’.
Murekeziavuga ko ibyo ashinjwa bidafite ishingiro kuko imvugo z’abashinja zivuguruzanya.
Mu kwiregura kwe, Murekezi yagize ati: ''yarokoye Abatutsi basaga 20 mu rugo iwe, akavuga ko bitari gushoboka ko abasiga akajya kwica abandi, kuko yari gusanga abo yahishe bishwe n’Interahamwe''.
Icyakora, Ubushinjacyaha bugaragaza ishusho itandukanye. Buvuga ko Murekezi yari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Butare akaba n’umucungamutungo w’ishyaka ry’abahezanguni b’abahutu rya CDR. Ubushinjacyaha buvuga ko ‘’gukomera kwe mu bucuruzi byatumye ashyirwa muri "Comité de Crise"cyangwa akanama ko mu bihe bikomeyekagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside’’.
Me Evode Kayitana na Murekezi barabihakana bivuye inyuma. Bavuga ko: ‘’nta nama za CDR zigeze zibera iwe, kandi ko atigeze aba muri iyo komite kuko atari mu nzego z’ubuyobozi. Banemeza ko Murekezi atigeze aba muri CDR kuko yari mu ishyaka rya PSD ryari rihanganye na CDR’’.
Me Evode, yabwiye urukiko ko nta bimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza ko murekezi yakoze jenoside ahereye ku rubanza rwa Gacaca avuga ko abatangabuhamya bose baje gushinja ,mu mvugo zabo zose ntaho bavugamo ko Murekezi yakoze jenoside,bakavuga ko babyumvise.
Kubyo kuba yararokoye abatutsi ,Murekezi avuga ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwirengagije impamvu nyoroshya cyaha ko yarokoye abatutsi asaba urukiko rukuru kuyishingiraho rumugabanyiriza ibihano mu gihe rwasanga imvugo z’abamuhamije icyaha zifite ishingiro,
Ariko ubushinjacyaha bwo bwabinenze bwibaza niba ari igihembo yagomba guhembwa ngo kuko hari abantu barokokeye iwe ngo cyane cyane ko bari bafitanye isano n’umugorewe.
Urukiko rwemeje gutumiza abatangabuhamya 8 bashinjura ,uwa 9 rumukura ku rutonde kuko rwasanze yari yaje kumva urubanza kandi bitemewe.Urubanza rurakomeje.
Izindi nkuru wasoma:
























