Ayra Starr avuga ku rukundo rwe rw’ibanga ndetse n’uko yasetsaga Stevie Wonder mu buryo bw’urwenya

Ahavuye isanamu, Getty Images
Hari abantu bagira imbaraga zo kwihangana, ariko Ayra Starr we ni umuntu udacika intege na gato.
Ibyumweru bibiri mbere yo gushyira hanze album ye nshya yise "Starrgirl", uyu muhanzikazi w'Umunya-Nigeria yatunguye abakunzi be ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari mu bitaro, nyuma yo kubagwa bikomeye.
Yabwiye abafana be ko yari yizeye gukira vuba, ariko ko ibintu byagoranye kurusha uko abaganga bari babyiteze. Ntabwo yigeze atangaza neza uburwayi cyangwa ikibazo cyatumye abagwa.
Mu gihe kitarenze iminsi irindwi, yari yasubiye mu myitozo yo kubyina yitegura ibitaramo bye, n'ubwo yari agifite igipfuko kinini ku nda. Yakomeje kwitabira ibiganiro kuri televiziyo, guhura n'abafana ndetse no gukora ibitaramo.
Ayra Starr yatangiye kumenyekana afite imyaka 18, ubwo yashyiraga kuri YouTube amashusho aririmba indirimbo z’abandi bahanzi.

Ahavuye isanamu, Ayra Starr
Yabaye umugore wa mbere wo muri Afurika wegukanye igihembo cya Best International Act muri Mobo Awards, ndetse aba n’umugore wa mbere wo muri Nigeria wagejeje amashusho y’indirimbo ze kuri YouTube ku bantu barenga miliyari imwe bayarebye.
Mu 2024, yongeye gukora amateka ubwo yabaga umuhanzi wa mbere wa Afrobeats uririmbiye ku rubyiniro rukuru rwa Pyramid Stage mu iserukiramuco rya Glastonbury. asoje icyo gitaramo yavuze ko azagaruka kuhataramira nk’umuhanzi mukuru.
Urugero rugaragaza imiterere ye ni igihe Stevie Wonder, umuhanzi w’icyamamare mu muziki, yamuhamagaye kuri telefoni kugira ngo amwifurize ishya n’ihirwe mu kuba yari yatorewe igihembo cya Grammy.
Ayra Starr yahise atangira gutebya na we/kumusetsa ku bijyanye n’ibimenyetso by’inyenyeri (zodiac signs).
Yagize ati: “Nageragezaga kumurusha amagambo buri kanya, na we akagerageza kundusha. Byari bimeze nk’aho turi mu mpaka z’urwenya.”
Nyuma Ayra Starr yageze aho abwira Stevie Wonder, ufite ikimenyetso cya Taurus, ati “Abantu ba Taurus nta cyo bamaze.”
Yongeyeho ati: “Nzi neza ko yibajije, 'Uyu muntu ni nde koko? Aranshakaho iki?’ Ariko byari ikiganiro gishimishije cyane. Ndabyubaha.”
Nubwo uburyo yakoresheje bwo kuganira n'icyamamare nka Stevie Wonder busa n'ubudasanzwe, Ayra Starr avuga ko bigaragara ko bimugirira akamaro.
izindi nkuru wasoma:











