Droite na Gauche ni iki muri politiki?

Insiguro ya video, Droite na Gauche ni iki muri politiki?
Droite na Gauche ni iki muri politiki?
Yatangajwe

Amatora amaze iminsi aba mu ntara zitandukanye z'Ubudage akomeje kwerekana izamuka rikomeye ry'ishyaka AfD, rizwiho gukurikiza politiki ya 'Extrême Droite'.

Uwo murindi kandi si mu Budage gusa urimo kugaragara kuko no mu bindi bihugu bimwe by'i Burayi amashyaka nk'ayo agenda arushaho kugira imbaraga.

Mu gushaka gusobanukirwa neza impamvu n'icyo bisobanuye kuri politiki y'Uburayi, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wa BBC Gahuzamiryango yaganiriye na Dr Ismael Buchanan, umwarimu muri kaminuza akaba n'inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, maze atangira avuga itandukaniro riri hagati ya Droite, iburyo, na Gauche, ibumoso, muri politiki.