Kubera iki gukina ari ingenzi ku buzima n'ibyishimo by'abana mu gihe cya none

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abana muri iki gihe ntibagikora imyitozo ngororamubiri nk'uko byahoze mbere. Abashakashatsi ubu barimo kubona uburyo bufatika kandi bukora neza bwo gushishikariza abana gukora imyitozo ngororamubiri kurushaho kandi ibi bishobora kugira inyungu zirambye ku buzima bwabo.
Ku rwego rw'isi, abana ntibagifite imbaraga zo gukora imyitozo ngororamubiri nk'uko byahoze mbere. Ubu kudakora imyitozo bihura n'ubwiyongere bw'abantu bafite umubyibuho ukabije, aho umwana umwe mu bana icumi n'abangavu aba afite iki kibazo.
Kwiyongera kw'igihe cyo kwicara cyane, umunaniro n'intekerezo zijya kure (stress), imiterere y'amafunguro bahabwa, ndetse no kugabanuka kw'abitabira siporo byose byagize uruhare muri iki kibazo kigira ingaruka mbi z'igihe kirekire.
Inkuru nziza ni uko kumenya impamvu zituma abana badakora imyitozo ngororamubiri bihagije bitanga n'amahirwe yo kubashishikariza gukora imyitozo kurushaho, bikabagirire akamaro ubu ndetse no mu gihe kizaza.
Mu by'ukuri, ibimenyetso bigenda byiyongera bigaragaza ko hari uburyo bufatika kandi bukora neza bwo kubigeraho, bityo bikazamura ubuzima bwabo bwo ku mubiri ndetse n'ubw'ubwenge.
Abana bagirwa inama yo gukora byibura iminota 60 y'imyitozo ngororamubiri buri munsi. Ariko hari benshi batabigeraho.
Ibi bishobora kugira ingaruka mbi zirambye, kuko kudakora imyitozo ngororamubiri ku bana bifitanye isano n'ukugabanya ibikorwa by'umubiri bageze mu bukure. Abana bakora imyitozo ngororamubiri kenshi bafite amahirwe menshi yo kuzakomeza kuyikora no mu gihe bazaba bakuze.
Ubushakashatsi bumwe bwakurikiranye abasirikare 712 barwanye Intambara ya Kabiri y'Isi, bwagaragaje ko kwitabira siporo mu mashuri yisumbuye ari byo byagaragazaga cyane ko bazagira ubuzima bwiza bageze ku myaka 70, ndetse bikabafasha gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri no mu zabukuru. Abakoraga siporo kandi basuraga abaganga inshuro nke kurusha abandi.
Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ingaruka zisa.
Imyitozo ngororamubiri mu bwana ifitanye isano n'ubuzima bwiza bw'igihe kirekire.
Abana n'urubyiruko bitabira siporo bagaragaje kugira igipimo cya BMI (Body Mass Index) cyiza, umuzenguruko w'inda muto, ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe bwiza.
Banagaragaza gutsinda neza mu mashuri no kugira ubushobozi bwiza bwo gutekereza no gusobanukirwa ibintu.
Inyungu ku bushobozi bwo gutekereza

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nicole Logan, umwarimu wungirije mu ishami rya kinesiology muri Kaminuza ya Rhode Island muri Amerika, avuga ko imyitozo ngororamubiri ifitiye abana akamaro no muri ako kanya.
Agira ati: "Ifasha kunoza imiterere y'umubiri kandi ikanateza imbere ndetse ikanabungabunga ubushobozi bwiza bwo gutekereza uko abana bakura bageza mu bugimbi n'ubwangavu.
"Iyo dukora imyitozo ngororamubiri myinshi, twongera ubushobozi bw'umubiri bwo gukoresha umutima n'ubuhumekero neza, kandi ibyo ni byiza no ku bwonko bwacu."
Kubera izi nyungu, hari kwiyongera kw'ikorwa ry'ubushakashatsi rigamije gufasha abana n'ingimbi n'abangavu kugabanya igihe bamara bicaye no kongera gukora imyitozo ngororamubiri, nk'uko bivugwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO.
Nk'urugero, muri gahunda imwe y'amezi icyenda y'imyitozo ngororamubiri yakorwaga nyuma y'amasomo, Logan na bagenzi be basanze abana bafite umubyibuho ukabije bitabiriye iyo gahunda baragize amanota meza banazamura ubushobozi bwo gutekereza kurusha abatari muri iyo gahunda. Ibyo bikorwa byakorwaga nyuma y'ishuri kandi byabaga birimo imyitozo yo ku rwego ruciriritse kugeza ku rwego rukomeye, iminsi itanu mu cyumweru.
Logan asobanura ko iyi gahunda yanagabanyije ibinure byo mu mubiri, kandi iyo ni imwe mu mpamvu ubushobozi bwo gutekereza bwarushijeho kuba bwiza.
Ibi ni ukubera ko ibinure bibikwa hafi y'ingingo z'ingenzi z'umubiri bishobora gutera uburibwe mu mubiri, na bwo bukaba bufitanye isano no kugabanuka kw'ubushobozi bwo gutekereza.
Mu gihe kandi imyitozo ngororamubiri n'ubushobozi bwiza bwo gukora imyitozo byongera umwuka wa oxygen mu mubiri byagaragaye ko bifasha umuntu gukora neza imirimo igoye, kugira igihe cyiza cyo gusubiza no kunoza ubushobozi bwo kwigenzura, bufasha abana kwirinda gukora ibintu bihubukiwe, bityo bikaba ingenzi mu kwibanda ku byo bakora.
Logan atanga igitekerezo cy'uko amashuri akwiriye gushyiraho nibura iminota 60 y'imyitozo ngororamubiri cyangwa ibikorwa binyuranye bya buri munsi, kuko ibyo byakuraho umutwaro ku babyeyi wo gushakira abana uburyo bwo gukora siporo, kandi siporo ishobora guhenda no gutwara igihe kinini.
Guhagarika kumara igihe kinini wicaye hamwe
Kongera imyitozo ngoramubiri ntibisaba buri gihe gukora siporo ziteguwe.
Mu bushakashatsi bwakorewe muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kwongera gusa amahirwe yo gukora imyitozo ngororamubiri mbere, mu gihe, na nyuma y'amasomo, ndetse no guha abana uburyo bwiza bwo kubona ibiribwa bifite intungamubiri, byatumye ibipimo by'ibinure mu mubiri bigabanuka mu bana bo mu mashuri abanza.
Hafi kimwe cya kane cy'abo bana ntibari barigeze bakora siporo mu mwaka wabanjirije ubu bushakashatsi.
Uburyo bukora neza kurusha ubundi mu gufasha gukumira umubyibuho ukabije mu bana ni uguteza imbere uburyo ibiribwa biboneka ahazengurutse abana, guteza imbere imyitozo ngororamubiri no gushyiraho amabwiriza agenga igihe bamara kuri za ecran,"nk'uko bivugwa na Ulla Toft, umwarimu mukuru mu by'ubuzima muri kaminuza ya Copenhagen, uri gukora ubushakashatsi kuri gahunda yo kurwanya umubyibuho ukabije muri Denmark.
Ubu bushakashatsi bwibanda ku bintu bine by'ingenzi: imirire, imyitozo ngororamubiri, ikoreshwa rya ecran n'ibijyanye n'igihe cyo gusinzira.
"Ntabwo byari bijyanye no gukora imyitozo ngororamubiri, ahubwo byari ugukoresha igihe gito wicaye" niko Flaminia Ronca avuga
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwashishikarije abarimu kugabanya igihe abana bamara bicaye mu mashuri 30 yo mu Bwongereza, bwasanze igipimo cy'ibinure byo mu nda, cyagabanutseho 8% ku bana babigizemo uruhare, kandi hanabayeho kwiyongera kwa 10% mu kwitabira siporo.
Muri ubwo bushakashatsi, abarimu basabwe gusaba abana guhaguruka igihe basubiza ibibazo no kugendagenda mu ishuri kurusha uko bisanzwe.
Flaminia Ronca, ukora mu kigo cyigisha siporo, imyitozo ngororamubiri n'ubuzima muri University College London's Institute of Sport kandi akaba ari we wayoboye ubwo bushakashatsi, yagize ati:
"Si uguhugira ku myitozo ngororamubiri, ahubwo ni ukugabanya igihe abana bamara bicaye."
Yavuze ko kuba abana bamara igice kinini cy'umunsi w'ishuri bicaye, gushyiramo uburyo bushya butuma bagendagenda cyangwa banyeganyega bishobora gufasha kunoza ubuzima bwabo.
Inkunga y'ababyeyi

Ahavuye isanamu, Alamy
N'ubwo bitarasobanuka neza niba ubu bwoko bw'ibikorwa bizagira inyungu zirambye, Ronca avuga ko guteza imbere imyitwarire myiza hakiri kare bishobora kuzagira akamaro karambye mu buzima.
Mu buryo buhuye n'andi masomo yakozwe, ubushakashatsi bwa Ronca bugaragaza kandi ko uko abana barushaho gukora imyitozo ngororamubiri, ari ko barushaho kwihuta mu gusubiza ku bizamini by'ubwenge bisaba kwitondera no kugenzura imyitwarire.
Ubushakashatsi bwakurikiyeho bwagaragaje ko no gukora imyitozo ngororamubiri rimwe gusa mu gihe cy'iminota 30 byatumye imikorere y'abana irushaho kuba myiza ku mirimo ipima ubushobozi bw'ubwenge.
Kubera ko gukora imyitozo ngororamubiri akenshi bigabanuka mu rubyiruko, cyane cyane ku bakobwa, inkunga y'ababyeyi ishobora gufasha kongera ubwitabire.
Mu bushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bana n'ababyeyi babo, byagaragaye ko abakobwa bafite ababyeyi babatera inkunga ndetse bakabafasha kubona amahirwe yo kwitabira siporo, ari bo bakunze gukomeza kuyikora igihe kirekire.
Mu buryo busa, kubera ko abana akenshi bigira ku bantu bakuru babakikije, ubushakashatsi bwerekanye ko abana bakunda cyane gukora imyitozo ngororamubiri igihe ababyeyi babo na bo bayikora, ndetse cyane cyane iyo ababyeyi bayikorana n'abana babo.
Ibi bishobora kuba ibintu byoroshye nko kugenda ku igare muri pariki y'aho batuye cyangwa kwiruka hamwe akanya gato.
Kuzamura ukwigirira icyizere
Ubundi buryo bwo kongera gukora imyitozo ngororamubiri ni ukwitondera uko abana biyumva igihe bari mu bikorwa byo kugenda cyangwa gukina.
Michaela James wo mu ishuri ry'ubuvuzi rya Kaminuza ya Swansea mu Bwongereza yagaragaje ko igihe abana bumva bizeye kandi bashoboye mu bijyanye n'imyitozo ngororamubiri, bibafasha kugira ubuzima bwiza bwuzuye.
Yasanze amashuri menshi yibanda cyane ku bikorwa by'imyitozo byateguwe mu buryo bukomeye, bikaba bishobora gutuma bamwe mu bana bumva basigaye inyuma cyangwa batitabwaho, bikanagira ingaruka ku cyizere cyabo.
Guha abana amahitamo menshi ku bikorwa bakora bishobora guhindura cyane ubuzima bwabo. "Bishobora kugaragara nk'akavuyo guha ububasha urubyiruko ukababwira uti, 'kora uko ushaka', ariko ndatekereza ko ibi bigira uruhare rukomeye mu kurera abantu bagira urugwiro n'impuhwe."
Kongera imikino idateguwe mu buryo bukomeye, bishobora no koroshya gushyirwa mu bikorwa, binyuze mu gushishikariza abana kugira ubushake bwo gukora imyitozo no kwirinda kubima ibihe byo kuruhuka nk'igihano, kuko hari amashuri amwe abikoresha nk'uburyo bwo kugenzura imyitwarire y'abana.
Mu buryo buhuye n'ibi, gutegura ibibuga by'imikino mu buryo bufite udushya kugira ngo bishishikarize abana gukina bisanzuye, hifashishijwe ibintu nk'udusanduku, amapine cyangwa imbaho z'ibiti, na byo bishobora gufasha kongera urwego rw'imyitozo ngororamubiri.
Kandi cyane cyane, nk'uko James abivuga, tugomba kumenya ko buri gikorwa cyose cy'umubiri gifite agaciro, yaba kurira igiti, kwiruka mu kibuga cy'ishuri cyangwa gukina umukino wo gukoranaho.
Aragira ati: "Icy'ingenzi ni uguha agaciro ibyo abana bifuza kandi bumva bashoboye gukora."













