Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kenya na RDC byiyemeje gusubiza ku murongo umubano wa dipolomasi wari umaze imyaka urimo agatotsi
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bumvikanye ku kongera kubaka umubano wa dipolomasi hagati y'ibihugu byombi, wari umaze igihe urangwamo umwuka mubi.
Ibyo babiganiriyeho ku cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo (11) 2026, mu nama y'abakuru b'ibihugu bine yabereye i Oyo muri Repubulika ya Congo, yahuje RDC, Kenya, Repubulika ya Congo na Togo.
Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-N'Guesso, yitabirwa kandi na Faure Gnassingbé, Perezida w'inama y'abaminisitiri ya Togo akaba n'umuhuza w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo by'umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y'iyi nama, RDC na Kenya byatangaje ko byiyemeje gusubizaho byuzuye umubano wa dipolomasi, harimo no gusubizaho ba ambasaderi b'ibihugu byombi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida William Ruto yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi, bemeranya gutangiza indi ntangiriro y'umubano w'ibihugu byabo ishingiye ku bwizerane, kubahana no gufatanya.
Yongeyeho ko impande zombi zemeranyije kongera gushyiraho ibikorwa bya Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye (Joint Grand Commission for Cooperation), kongera ibiganiro bya dipolomasi no gushimangira ubufatanye mu bucuruzi, iterambere ry'ubukungu, umutekano n'umuco.
Ibi biganiro bibaye nyuma y'igihe umubano wa Nairobi na Kinshasa utifashe neza, cyane cyane kuva mu Ukuboza (12)2023, ubwo RDC yagaragazaga kutishimira kuba ihuriro rya AFC, rifitanye isano n'umutwe wa M23, ryaratangirijwe muri Kenya. Ibyo byakurikiwe no guhamagaza ambasaderi wa RDC wari i Nairobi.
Mu bindi byemeranyijweho, abayobozi bombi bongeye gushimangira ko bazubahiriza amahame agenga umubano w'ibihugu, arimo kubaha ubusugire bw'ibihugu, kutivanga mu bibazo by'imbere mu kindi gihugu, kubana neza no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z'amahoro.
Ku rwego rw'ubukungu, biyemeje kongera ubufatanye mu bucuruzi no gushishikariza ishoramari hagati y'ibihugu byombi.
Mu rwego rw'ubuzima, RDC na Kenya byemeranyije kongera ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola, kikomeje kuba kimwe mu bibazo by'ubuzima rusange bisaba ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere.
Iyi nama ibaye mu gihe akarere k'Ibiyaga Bigari gakomeje gushakirwa ibisubizo birambye by'ibibazo by'umutekano, cyane cyane intambara n'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa ikunze kubishinja u Rwanda, ariko narwo rukabihakana.
Kongera kubaka umubano hagati ya RDC na Kenya bishobora gufungura indi nzira y'ubufatanye mu bucuruzi, dipolomasi n'umutekano, mu gihe impande zombi zizashyira mu bikorwa ibyo zumvikanyeho.