FBI irimo gukora iperereza ku makuru
avuga ko ububiko-shingiro bwayo bw’amakuru y’abakekwaho ibyaha n’ibyemezo byo
kubata muri yombi bwaba bwarinjiriwe n’abagizi ba nabi bo mu ikoranabuhanga,
nk’uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibitangaza.
Ububiko-shingiro bwitwa National
Crime Information Center (NCIC) bukoreshwa n’inzego z’umutekano za leta
n’iz’ibanze muri Amerika mu guhanahana amakuru ajyanye n’impapuro zo guta muri
yombi abantu ndetse no kugenzura amakuru yabo y’ibanze.
BBC yagerageje kuvugisha FBI, ariko ntirayisubiza.
Abajijwe kuri iki kibazo mu kiganiro
cya Fox News ku wa gatandatu, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ari
bwo yabyumva.
Yagize ati: "Ibyo mbyumvise ubu
ngubu. Icyo navuga ni uko atari ibintu byiza.
Sinabyishimiye."
Yongeyeho ati:
"Ariko bishobora kudufasha kumenya ibintu tutari kuzamenya mu bundi
buryo."
Aya makuru aje
nyuma y’uruhererekane rw’ibibazo by’imikorere y’ikoranabuhanga byibasiye
amabanki, urwego rugenzura ingendo z’indege n’izindi serivisi muri Amerika mu
cyumweru gishize.
Abayobozi bavuze
ko ibyo bibazo bitatewe n’ibitero by’ikoranabuhanga, ariko byatumye abagize
Inteko Ishinga Amategeko batangira kubigenzura byimbitse.
Muri iki
cyumweru kandi, umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu rwego rw’ikoranabuhanga muri
White House, Sean Cairncross, yirukanywe ku kazi, aho Trump yavuze ko atakoraga
neza inshingano ze.
Muri Nzeri, FBI
yatangaje ko iri gukora iperereza ku gitero cy’ikoranabuhanga cyaba cyaragabwe
n’itsinda ry’abajura bo kuri internet rizwi nka ShinyHunters, ryavugaga ko
ryibye amakuru y’ibanga y’abakozi ba FBI 38,000.
Nyuma y’icyo
gitero, umwe mu bahoze ari abakozi ba FBI yabwiye BBC ko ahangayikishijwe
n’umutekano w’abakozi bakiri muri urwo rwego, kuko amakuru yabo bwite ashobora
gushyirwa kuri internet maze akagerwaho n’abagizi ba nabi cyangwa abakora
ubutasi ku nyungu z’ibihugu by’amahanga.
Mu yindi nkuru
ifitanye isano n’iki kibazo, televiziyo NBC yatangaje ko na Minisiteri
y’Ubuhinzi ya Amerika (USDA) yaba yaribasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga.
Nk’uko NBC
ibivuga, abakozi b’iyo minisiteri babwiwe ku wa kane ko sisiteme ikoreshwa mu
kwishyura inkunga z’abahinzi yibasiwe n’abajura bo mu ikoranabuhanga.
USDA na yo, ntiragira
icyo itangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru.