Uko intambara ya Amerika na Irani irimo 'guhungabanya' agaciro k'ifaranga ry'isi

 Mu ntambara y'Amerika na Irani, agaciro k'amafaranga amwe karagabanutse, andi aguma ahamye, naho amwe agaragara ko akomeye kurushaho, nka Yuan y'Abashinwa.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu ntambara y'Amerika na Irani, agaciro k'amafaranga amwe karagabanutse, andi aguma ahamye, naho amwe agaragara ko akomeye kurushaho, nka Yuan y'Abashinwa
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 6

Ubwo intambara ya Amerika na Israel kuri Irani yatangiraga mu mpera z'ukwezi kwa kabiri, ingaruka zayo ntizagarukiye ku Burasirazuba bwo Hagati gusa.

Ubwo bwikorezi bw'ubucuruzi bwahungabanywaga urujya n'uruza rw'ibicuruzwa hirya no hino ku isi narwo rukagirwagaho ingaruka, ibiciro bya peteroli byarazamutse, bituma izamuka ry'ibiciro ryiyongera kandi amasoko mpuzamahanga arushaho gutera urujijo.

Nk'uko bikunze kubaho mu bihe by'ibibazo, bamwe mu bashoramari bagiye bareka ishoramari rishobora guteza akaga ku masoko yo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere maze bahindukirira idolari rya Amerika, risanzwe rifatwa nk'ahantu ho kwikinga.

Ibibyagaragariyemu mafaranga y'ibihugu byinshi; amwe yaragabanutse agaciro, andi akagira ihindagurika rikomeye, ndetse make muri yo yarazamutse agira agaciro kurushaho.

Andre Perfeito, umuhanga mu by'ubukungu wo muri Brezili uyobora ikigo cy'ubujyanama cya APCE, avuga ko ibiciro bya peteroli "bigira ingaruka kuri buri wese ... ariko ihindagurika ry'igiciro cy'ifaranga rishobora kongera cyangwa kugabanya iyo ngaruka."

Wakwibaza uti ese iyo izi mpinduka zihuriranye n'izindi mpamvu z'ubukungu, bivuze iki ku bihugu n'abaturage babyo?

Abagezweho n'ingaruka cyane

 Agaciro k'ifaranga gashobora kugira ingaruka ku biciro by'ibicuruzwa bya buri munsi, nk'ibiribwa.

Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Agaciro k'ifaranga gashobora kugira ingaruka ku biciro by'ibicuruzwa bya buri munsi, nk'ibiribwa.

Ifaranga ry'ibihugu bitumiza mu mahanga igice kinini cy'ingufu bikenera, cyane cyane peteroli, ryagiye rihura n'igitutu cyiyongera.

Ibi bihugu birimo Ubuhinde, Indonesia, Filipine, Thailand na Misiri. Byahuye n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro bya lisansi ryiyongereyemu gihe byari bisanzwe bihanganye n'ibura ry'amafaranga y'amahanga.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ubwo bamwe mu bashoramari bimukiraga ku idolari rya Amerika, abashakaga gukoresha amafaranga y'ibi bihugu baragabanutse, bituma agaciro kayo kagabanuka. Ibi bituma kwishyura imyenda mu madolari bihenda cyane, kuko za leta n'ibigo bigomba kwishyura amafaranga menshi mu mafaranga y'ibihugu byabo kugira ngo babone amadolari.

Ikibazo kirushaho gukomera kuko peteroli n'ibindi bicuruzwa byagizweho ingaruka n'ihungabana ry'ubwikorezi mu muhora wa Hormuz, nabyo bigurishwa mu madolari.

Iyo ifaranga ryo mu gihugu rigabanutse agaciro, ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga birahenda cyane, kuva ku ngufu kugeza kuri plastiki n'ifumbire mvaruganda. Ibi bigaragarira mu biciro by'ibiribwa n'ibicuruzwa bya buri munsi mu maduka.

Mu Buhinde, amarupi yagabanutseho hafi 5% ugereranyije n'idolari rya Amerika kuva intambara yatangira, azamuka cyane uko ibiciro bya peteroli byazamutse.

Agaciro k'ifaranga ry'Ubuhinde kari kamaze kumanuka mbere y'uko intambara itangira, ariko intambara yatumye uku kugabanuka kurushaho kwiyongera.

Kugira ngo bahangane n'ibi bibazo, amwe mu mabanki makuru yazamuye inyungu ku nguzanyo anagurisha igice cy'amadolari y'Amerika yari afite kugira ngo ashyigikire amafaranga yayo yari amaze kumanuka agaciro.

Banki ya Indonesia yakoresheje izo ngamba zombi, igurisha amadolari inshuro nyinshi inagura ifaranga rya rupiah ryo muri Indonesia mu rwego rwo kongera gushyigikira agaciro kayo.

Iyo inyungu ku nguzanyo zizamutse, abantu bakunze kubona inyungu nyinshi ku mafaranga bazigamye. Ariko kandi, ibi byongera ikiguzi cy'inguzanyo, nk'inguzanyo z'abantu ku giti cyabo, n'izindi.

 Ruble y'Uburusiya iri mu mafaranga yinjije umusaruro mwiza ugereranyije n'idolari rya Amerika kuva intambara na Irani yatangira, ahanini bitewe nuko Uburusiya ari cyo gihugu gikungahaye ku bucuruzi bwa peteroli.

Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ruble y'Uburusiya iri mu mafaranga yinjije umusaruro mwiza ugereranyije n'idolari rya Amerika kuva intambara na Irani yatangira, ahanini bitewe nuko Uburusiya ari cyo gihugu gikungahaye ku bucuruzi bwa peteroli.

Irindi tsinda ry'amafaranga ryahuye n'ihindagurika rikomeye, ku izamuka n'imanuka ry'agaciro kifaranga ryagaragaye.

Ifaranga ry'ibihugu nka Afurika y'Epfo, Colombia, Chile na Mexico riri muri iki cyiciro.

Ayo mafaranga akunze kugira ingaruka zikomeye ku miterere y'amasoko ku isi, akamanuka igiciro iyo abashoramari bakoresheje amafaranga afite akagiro ko hejuru nk'amadolari, ariko agashobora na none kuzamuka vuba iyo ibiciro by'ibicuruzwa bizamutse, cyangwa iyo abashora bagaragaye kutita ku ngaruka z'igihombo.

Bimwe mu bihugu byohereza ingufu mu mahanga, birimo Brazil na Malaysia, byungukiyeku izamuka ry'ibiciro bya peteroli, ibyo bikaba byarazamuye umubare w'amafaranga yinjira mu byoherezwa mu mahanga ndetse binashyigikira inyungu z'abashoramari.

Amabanki, arimo Goldman Sachs na Bank of America, muri raporo zo muri Mata (4) yoherereje abakiriya bayo, yagaragaje ko hari umubare munini w'abashaka kugura impapuro mpeshamwenda za leta ya Brazil n'imigabane y'ibigo, aho Goldman Sachs yahisemo Brazil nk'isoko ryiza kurusha andi masoko ari kuzamuka.

Ariko Martin Castellano, umuyobozi w'ubushakashatsi muri Amerika y'Epfo mu Kigo cy'Imari Mpuzamahanga, avuga ko izamuka ry'ibiciro by'ingufu rishobora gutuma izamuka ry'ibiciro ryiyongera muri Brazil bigatinza igabanuka ry'inyungu ku nguzanyo kandi bikagira ingaruka ku ishoramari.

Brazil kandi itumiza mu mahanga ibicuruzwa byatunganyijwe, nka lisansi na mazutu, ibyo bikaba byongera ikiguzi cya lisansi mu gihugu.

Agaciro k'ubutaka bwa Brazil karushijeho kwiyongera bitewe n'izamuka ry'ibiciro bya peteroli.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Agaciro k'ubutaka bwa Brazil karushijeho kwiyongera bitewe n'izamuka ry'ibiciro bya peteroli.

Umuhanga mu by'ubukungu Luiza Benici, wo mu kigo gishinzwe gucunga ishoramari muri Brezil XP, yanditse muri raporo iherutse gusohoka ko ibibazo bya politiki bishobora kuba mbere y'amatora ya perezida mu kwa cumi "bizongera igitutu ku giciro cy'ivunjisha."

Mu buryo bunyuranye, hari irindi tsinda ry'amafaranga ryakomeje gukomera, nubwo hari impamvu zitandukanye.

Ifaranga ry'Ubushinwa ryakomeje kuba rihamye, rishyigikiwe ahanini n'igenzura ry'imari n'ingamba za leta zigabanya ihindagurika rikomeye. Izi ngamba zirimo kugenzura urujya n'uruza rw'amafaranga yinjira n'asohoka mu gihugu, hamwe n'ubufasha butaziguye bwa banki nkuru kugira ngo igipimo cy'ivunjisha cya yuan gikomeze kugenzurwa.

Ruble y'Uburusiya, rimwe mu mafaranga yakinnye neza ugereranyije n'idolari kuva intambara na Irani yatangira, yashyigikiwe n'izamuka ry'amafaranga yinjira mu ngufu n'igenzura rikomeye ry'imari n'imigabane. Muri izi ngamba harimo gusaba abohereza ibicuruzwa mu mahanga guhindura amafaranga yabo y'amahanga mo (muri) ruble no kugabanya amafaranga yinjira mu migabane.

Byifashe bite ku bihugu bifite ubukungu bwateye imbere?

Idorari rya Australia ntiryahuye n'ihindagurika cyane kubera ko Australia yari ishora imari mu mahanga cyane cyane amabuye y'agaciro.

Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Idorari rya Australia ntiryahuye n' ihindagurika cyane kubera ko Australia yari ishora imari mu mahanga cyane cyane amabuye y'agaciro.

Igiciro cy'idolari rya Amerika n'ifaranga ry'Ubusuwisi cyageze ku rwego rwo hejuru mbere yuko aya mafaranga amanuka ku rwego rwo hafi y'aho yari ageze mbere y'intambara.

Amafaranga afitanye isano na peteroli, nka krone ya Norway, na yo yazamutse cyane bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.

Ariko yen y'Ubuyapani ryarenze kuri iyi gahunda, kandi agaciro kayo karagabanutse nubwo risanzwe rifatwa nk'iridakomeye , bitewe nuko Ubuyapani bwishingikirizaga cyane ku ngufu zitumizwa mu mahanga.

Amadorari ya Canada na Australia nayo yungukiye ku izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa byoherezwaga mu mahanga n'ibihugu byabo, nka peteroli, gaze, ibyuma, n'amabuye y'agaciro n'amakara (coal), nubwo impungenge zo kugabanya iterambere ry'isi n'ibibazo by'ubucuruzi byagabanyije izi ngaruka.

Ifaranga ry'Ubulayi, Euro, n'ifaranga ry'Ubwongereza, byahuye n'ibihe by'ihindagurika ry'ibiciro by'ingufu, impungenge ku izamuka ry'ibiciro by'ingufu, izamuka ry'ibiciro rihoraho, ndetse n'izamuka rusange ry'ibiciro mu Burayi.

Ni iki kizakurikiraho?

Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko ibitero bya mbere by'indege kuri Irani byatumye abashoramari bagana ku mitungo itekanye, bikongera idolari. Ariko agaciro k'ifaranga rya Amerika kaje kugabanuka nyuma, ibi bikaba byafasha amasoko ari mu nzira y'amajyambere.

Raporo iherutse gukorwa n'abahanga mu by'ubukungu bo mu kigo cy'ishoramari cy'Abongereza, Alliance Bernstein, yagize iti: "Idorari ridafite imbaraga akenshi bivuze koroshya imiterere y'imari, umwanya munini wo kugabanya inyungu mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, no kugabanuka k'uburyo bwo kwirinda ibyago, byose bikaba ari byiza ku masoko ari mu nzira y'amajyambere."

Bongeyeho ko uruhare rw'idolari rukomeje kuba ingenzi kuko igice kinini cy'imyenda y'isoko riri kuzamuka ryinjizwa mu madolari ya Amerika, kandi ibicuruzwa by'ingenzi bigurishwa mu madolari. Ku bw'ibyo, idolari ridafite imbaraga rikunze kunoza icyerekezo cy'ubu bukungu.

Ariko, Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari cyaburiye muri Mata ko imvururu zikomeje guterwa n'intambara ya Irani zirimo gusunika ubukungu bw'isi ku mimerere "mibi", bivanze n'izamuka rito ry'ubukungu n'izamuka ry'ibiciro riri hejuru.

Muri iyi mimerere, aho ibiciro bya peteroli bikomeza kuba hejuru, izamuka ry'ibiciro rigenda rigahindagurika kandi imiterere y'ubukungu ikarushaho gukomera, iterambere ry'ubukungu ku isi rishobora kugabanuka rikagera kuri 2.5%, aho ibiciro bishobora kuzamuka kugera kuri 5.4%, ugereranyije n'ibyo IMF yateganya ko ubukungu bwari kuzamuka kuri 3.1%, ibiciro na byo bikazamuka gushika kuri 4.4%.

IMF yanagaragaje ikibazo gikomeye kurushaho, aho iterambere ry'ubukungu ku isi rishobora kugabanuka kugera kuri 2.0 ku ijana mu gihe izamuka ry'ibiciro ryarenza 6 ku ijana. Biteganijwe ko IMF izongera kuvugurura ibyo yateganya muri Nyakanga (7).