'Nahise ntangira kubona uwo ndi we': Kuki kugabanya amabere biri kurushaho kwamamara muri iki gihe?

Ahavuye isanamu, Ranvia
- Umwanditsi, Rachel Flynn
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 6
Ranvia aracyibuka neza uburyo ubuzima bwe bwahindutse akiri umwana. Ku myaka 11, avuga ko yigeze guhura n'imyitwarire yamubabaje y'umugabo wacuruzaga ice cream wamubwiye amagambo amutesha agaciro kubera amabere ye.
Imyaka mike mbere yo gutangira ubwangavu, Ranvia avuga ko ubunini bw'amabere ye bwatangiye guhindura uko abandi bamufataga ndetse n'uko na we ubwe yatangiye kwireba.
Ku ishuri, abahungu bamuhaga amazina amusesereza ajyanye n'ingano y'amabere ye, kandi hari n'abamukoraga ku mabere nta burenganzira cyangwa ubushake bwe.
"Nari nkiri umwana," niko Ranvia avuga, "ariko bitunguranye nagize ibi bice by'umubiri byatumaga abantu banyibandaho cyane, kandi sinari niteguye kubyakira."

Ahavuye isanamu, Ranvia
Yakuriye mu muryango w'abanya-Aziya y'Epfo mu mujyi wa Leicester mu Bwongereza, aho yumvaga afite ipfunwe kubera ko atashoboraga kwambara nk'inshuti ze zo ku ishuri. Yongeraho ko hari imyenda atashoboraga kwambara kuko amabere ye yahitaga agaragara cyane, ndetse nyina akamubuza kuyambara.
Hari n'ingaruka z'umubiri yagendaga ahura na zo, zirimo kubabara umugongo, imishumi y'isutiye imurya ndetse ikamusigira ibisebe, no kugorwa no gukora siporo.
Avuga kandi ko kugira indwara ya ADHD (Attention-Deficit/Hyperactivity Disorder) byamuteraga umunaniro wo mu mutwe n'uw'amarangamutima, kubera guhora ahangayikiye cyane ku mubiri we.
Afite imyaka 25, apima ibiro 50 kandi afite amabere ku gipimo cya 32JJ (uburyo mpuzamahanga bukoreshwa mu gupima ingano ya soutien-gorge), Ranvia avuga ko icyo gihe yari amaze kugera aho atakibasha kwihanganira ibibazo by'ubuzima bwe.
Avuga ko icyamufashije cyane ari uko yaje kubona itsinda rya Facebook ribumbiyemo abantu bagera ku 6,000 baganira ku kugabanya amabere. Aho ni ho yakoreye ubushakashatsi bwinshi mu gihe yari agitegereje igisubizo cya muganga we.
Ati: "Uko nabikurikiraga kenshi, nabonaga abagore bavuga ijambo rimwe: 'Iyo mba narabikoze kare kurushaho'."
Nyuma y'amezi atandatu nta gisubizo akiri kubona mu kigo cy'ubuzima cya leta y'Ubwongereza (NHS), yahisemo kwivuza ku giti cye, yishyura ubuvuzi bwe bwose.
Ariko nyuma y'igihe gito amaze kubagwa yaje kubwirwa ko atari yujuje ibisabwa byo kubagwa afashijwe na NHS kubera BMI (Body Mass Index) ye yari iri hasi cyane, ikintu abaganga bavuga ko kibaho gake cyane.

Ahavuye isanamu, Ranvia
Kubagwa kugabanya amabere, ni uburyo buri kurushaho kwamamara, nk'uko Ishyirahamwe ry'Abaganga b'inzobere mu kubaga no kunoza imiterere y'umubiri (BAAPS) ribivuga.
Ati: "Ubwo nakangukaga nyuma yo kubagwa bwa mbere, nabashaga kwireba kunda yanjye. Nahise ndira cyane. Nari maze imyaka myinshi ntwaye uyu mutwaro."
Amakuru ya BAAPS yo muri Mata(4) agaragaza ko, ku nshuro ya mbere, umubare w'abantu bagabanya amabere ndetse n'abavanwamo 'implants' warenze uw'abahitamo kongererwa amabere. Nanone, ibikorwa byo kongerera amabere mu Bwongereza byagabanutseho 8% mu 2025.
Perezida wa BAAPS, Nora Nugent, avuga ko aya makuru agaragaza impinduka rusange, aho abantu bagenda bava ku miterere ikabije y'umubiri bagahitamo isura isanzwe kandi ituje, ijyanye n'imibereho irimo siporo ndetse n'imyambaro ya "athleisure".
Prof. Meredith Jones, umunyamakuru wa podcast The Beauty Chronicles, avuga ko kwiyongera kw'imiti ifasha kugabanya ibiro na byo byateje impinduka iganisha ku mibiri mito, harimo no kugabanya amabere.
Highton, umuganga w'inzobere mu kubaga amabere ukorera i Manchester, avuga ko nubwo hari igice gito gishingiye ku myumvire rusange, kuri benshi muri iki gihe icy'ingenzi ari ukugira umubiri umeze neza no kwigirira icyizere.
Sue, 54, from Greater Manchester felt she had outgrown her implants - which she had put in after years of breastfeeding.
"They just felt very heavy," Sue says. "I wanted to get back into being fit again, and I felt like these things were just stuck on."
But private breast surgery doesn't come cheap, with prices varying across the country.
In Manchester, Sue paid around £9,500 to have her implants removed in 2025. While Ranvia's reduction surgery cost her roughly £8,000, which she paid in monthly instalments over three years.
The NHS says a private breast reduction procedure in the UK costs "around £6,500", not including consultations or follow-up care. Reduction is considered a cosmetic procedure on the NHS, and while it is available, Highton says it's "almost impossible" to access.

Ahavuye isanamu, Sue
Sue, w'imyaka 54 ukomoka muri Greater Manchester, yakuyemo 'implants' yari yarishyizemo nyuma y'imyaka myinshi yo konsa. Avuga ko zari zimuremerera cyane kandi zitamworoheraga.
Mu 2025, yishyuye hafi £9,500 (hafi miliyoni 20 Frw) kugira ngo akurwemo implants ze.
Ranvia na we yishyuye hafi £8,000 (hafi miliyoni 16 Frw) yo kubagwa kugabanya amabere, amafaranga yishyuwe mu byiciro mu gihe cy'imyaka itatu.
NHS ivuga ko ubuvuzi bwo kugabanya amabere bushobora kugura hafi £6,500, hatabariwemo isuzuma n'ubuvuzi bukurikiraho. Ariko kuko bufatwa nk'ubuvuzi bw'ubwiza, kubona ubufasha binyuze muri NHS bikomeje kugorana cyane.
BBC yavuganye n'abagore barenga icumi babazwe kugabanya amabere mu myaka yashize.
- Katie wo muri Stockport avuga ko ubuzima bwe mbere yo kubagwa bwari bubangamiwe cyane n'ingano y'amabere ye. Nyuma yo guhakanirwa na NHS, yaje kwivuza byigenga avanwamo hafi ibilo bitatu (3kg) ku mabere
- Cindy wo muri Norwich avuga ko ku myaka 16 yabwiwe na muganga ati: "Tangira kuzigama kuko NHS itazagufasha." Ubu akunda gukora siporo, avuga ko amabere ye atakiri ikintu kigira uruhare mu byemezo afata bya buri munsi kuko yabazwe akagabanywa
- Rhian, w'imyaka 36, yatangiye kuzigama amapawundi 10 buri cyumweru kuva afite imyaka 21 kugira ngo yishyure kubagwa kwe mu 2025. Ubu ashobora guterura ibiremereye no kwiruka inshuro enye mu cyumweru
- Sarah wo muri County Durham, ufite 'autism' kandi yiyumvamo ko atari umugabo cyangwa umugore (non-binary), avuga ko amabere ye yamuteye ibibazo by'imyumvire n'amarangamutima, akumva nk'aho umubiri we ari "umutungo wa rubanda" kugeza bamubaze bakayagabanya
- Michelle wo muri Urmston yibuka ko ku isabukuru ye y'imyaka 28 yafashwe ku ngufu. Avuga ko nyuma y'icyo gihe yatinye gusohoka. Yongeraho ko kugabanya amabere atari ikibazo cy'ubwiza, ahubwo cyari icy'ubuzima n'imibereho myiza

Ahavuye isanamu, Michelle
Alex (siryo zina rye) yishyuye £16,500 kugira ngo abagwe i London, avanwamo 4Kg ku mabere.
Avuga ko yari yaranatekereje kujya muri Lithuania aho byari bihendutse, ariko akagira impungenge z'ubuzima bwe mu rugendo.
Avuga ko azi abagore benshi, haba inshuti n'abandi yabonye ku mbuga nkoranyambaga, bifuza ubu buvuzi ariko batabubona.
Agira ati:"Biragoye gusobanurira abantu impamvu iki ari ikibazo gikomeye, ariko niba ububabare bukomeye ku mubiri bubangamiye ubuzima bwa buri munsi, bugomba kuvurwa."
Ku Ranvia, impinduka yaje nyuma y'uko atangiye kongera gukora siporo ikintu atigeze akora mbere yo kubagwa.
"Ibi si inkuru y'ubwiza gusa cyangwa mbere na nyuma. Ni ukongera kubona ihumure, umutekano, icyizere no kugira uburenganzira ku mubiri wawe."












