Gahunda ya Musk yo kohereza mu isanzure ibyogajuru miliyoni by'amakuru bya SpaceX yemejwe

    • Umwanditsi, Max Matza
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Abashinzwe ubugenzuzi bo muri Amerika bemereye kompanyi SpaceX kohereza mu isanzure ibyogajuru miliyoni imwe mu rwego rwo gufasha kubaka ibigo byo mu isanzure byo kubikamo amakuru yo mu ikoranabuhanga – ubu ni ubwa mbere uruhushya nk'urwo rutanzwe.

Iyo kompanyi, y'umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk, irashaka gukoresha urumuri rw'izuba mu guha ingufu ibyogajuru bizajya bitunganya amakuru y'ubwenge buhangano (AI), ubundi bikohereza ibisubizo ku isi.

Ku wa gatatu, ikigo cy'Amerika kigenzura itumanaho (FCC) cyavuze ko uwo mushinga, uzwi nka Starmind, "uzafasha ubukungu burimo kwiyongera cyane bw'Amerika bushingiye ku bwenge bw'akataraboneka".

Ariko kompanyi Amazon, mucyeba wa SpaceX, yanenze iyo gahunda, ivuga ko ari "intego yo kwibonekeza aho kuba gahunda nyakuri", mu gihe abahanga mu bumenyi bw'ikirere bo muri Amerika bavuze ko icyo cyemezo "kizabangamira cyane" ubushobozi bw'abaturage bwo kwiga no kwitegereza ikirere na nijoro.

Harimo kwiyongera abantu barwanya ibigo by'amakuru (cyangwa 'data centres') byo ku isi, harimo no muri Amerika aho inzobere zivuga ko ibyo bigo byabaye kimwe mu byatumye ishyaka ry'abarepubulikani ritsindwa cyane mu matora yo hagati muri manda yabaye mu ntangiriro y'uku kwezi, aho abo mu ishyaka ry'abademokarate batsindiye kugenzura imitwe yombi – abasenateri n'abadepite – yo mu nteko ishingamategeko.

SpaceX yemera ko "ibigo by'amakuru byo mu isanzure" ari bwo buryo buhendutse cyane kandi bukoresha neza ingufu, bwatuma haboneka ingufu zirimo kwiyongera zo gukoresha mudasobwa z'ubwenge buhangano (AI), ingufu zirenze "ubushobozi bwo ku isi".

Mu itangazo yasohoye, umukuru w'ikigo FCC Brendan Carr yavuze ko uwo mushinga "ufunguye intambwe nshya ya gitwari mu bikorwa-remezo by'ikoranabuhanga bicyenewe kugira ngo Amerika ikomeze kuyobora no gutera imbere".

Carr yongeyeho ati: "Ubu ni bwo bwoko bw'ubuhanga bw'Amerika bushobora guhuza imbaraga zacu mu isanzure n'ikoranabuhanga rikataje, bukongerera imbaraga ubuyobozi bwacu mu by'ubukungu, ndetse bukongera uburumbuke hano iwacu."

Ubwo yavugaga kuri iryo tangazo, Musk yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: "Turabashimiye cyane. Iki kizaba igikoresho gikomeye cyane kuri Amerika no ku isi."

Uruhushya rw'ikigo FCC ruvuga ko kohereza ibyo byogajuru bigomba gutangira bitarenze mu Gushyingo (11) kw'umwaka wa 2033. SpaceX izasabwa ko bitarenze mu Gushyingo kw'umwaka wa 2035 izaba yamaze kohereza 10% by'ibyo byogajuru, nuko mu Gushyingo kw'umwaka wa 2038 ikazaba yamaze kubyongera ku kigero cya 50%.

Iyo kompanyi isanzwe yaravuze ko ishaka kohereza icyogajuru cyayo cya mbere cyo muri iyo gahunda ya Starmind mu mwaka utaha.

Ntibisobanutse niba ibyogajuru miliyoni imwe mu by'ukuri bizoherezwa cyangwa niba SpaceX yasabye uruhushya rw'umubare munini cyane uruta uw'ibyo izakoresha.

Cyo kimwe n'umuyoboro wa murandasi (internet) yihuta cyane ya Starlink wa kompanyi SpaceX, uca ku byogajuru byayo birenga 10,000, ibyogajuru bya Starmind bizakorera mu isanzure ryo mu gice cyegereye isi, mu butumburuke buri hagati ya kilometero 500 na kilometero 2,000.

Ibyogajuru byo muri iyo gahunda ya Starmind bizakorana na murandasi ya Starlink, ubundi byohereze amakuru ku isi.