IKIBIRIRAHO, Ku nshuro ya mbere Amerika yemeje ko yohereje intwaro mu isanzure

Minisitiri w'ingabo zirwanira mu kirere w'Amerika yavuze ko intwaro "ikorera mu kirere" ari ngombwa mu kurinda Amerika igikorwa cy'umwanzi.

Incamake

Ku nshuro ya mbere Amerika yemeje ko yohereje intwaro mu isanzure

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Ku nshuro ya mbere Amerika yemeje ko yohereje intwaro mu isanzure

    Ifoto igaragaza icyicaro cy’ibyogajuru cya Pituffik Space Base (cyahoze cyitwa Thule Air Base), cyafotorewe muri Greenland ya Ruguru, ku itariki ya 4 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023. Igaragaza igikoresho kinini cyane gikorana n’icyogajuru, igikoresho kizwi nka ‘satellite dish’, kiri imbere y’ibikoresho bijyamo ibintu, inyuma hari ikirere kirimo igicu kijya gusa na ‘orange’.

    Ahavuye isanamu, Thomas Traasdahl/Ritzau Scanpix/AFP via Getty Images

    Amerika yemeje ko yohereje intwaro mu kirere, bukaba bubaye ubwa mbere yemeye ko ifite ubwo bushobozi njya rugamba.

    Minisitiri w’ingabo zirwanira mu kirere w’Amerika Troy Meink yavuze ko intwaro “ikorera mu kirere” ari ngombwa mu kurinda ingabo z’Amerika igikorwa cy’umwanzi.

    Ku wa mbere, ubwo yavugiraga mu nama yiga ku kirere, isanzure no ku mutekano wo kuri murandasi (internet), Meink yavuze ko Amerika yiteguye “inkeke zigenda zihindagurika” ariko nta makuru arambuye yatanze ku bushobozi bw’iyo ntwaro cyangwa ku gihe yashyiriwe mu isanzure (mu kirere).

    Mbere, abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bo mu ngabo z’Amerika bavuze ko bateganya kongera ubushobozi bwa gisirikare bwo mu isanzure, bakomoza ku kuba Uburusiya n’Ubushinwa birimo gukora uburyo bwo kugaba ibitero no guhungabanya ibyogajuru by’Amerika mu ntambara yabaho mu gihe kiri imbere.

    Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwavuze ko ubushobozi bwa gisirikare bwo mu isanzure – na misile zo gusama ibisasu – ari ingenzi cyane muri gahunda y’ubwirinzi buhebuje bw’ikirere buteganyijwe buzwi nka ‘Golden Dome’, bwo kurinda Amerika ibisasu bya misile n’izindi nkeke zo mu kirere.

    Amasezerano yo mu mwaka wa 1967 yabujije gushyira mu kirere intwaro zirimbura imbaga. Kuva icyo gihe, ibihugu bikomeye birimo Amerika, Uburusiya n’Ubushinwa byakomeje kwiga ku bundi buryo bwo kugira ubushobozi bwa gisirikare butarebwa n’ayo masezerano, no kwibasira ibyogajuru by’igihugu bahanganye – ibyo byogajuru bikaba ari ingenzi cyane mu itumanaho rya gisirikare, mu kuneka no mu ngendo.

    Mu mwaka ushize, Perezida Trump yasohoye itegeko-teka risobanura umurimo w’ingabo z’Amerika zo mu isanzure, atari gusa mu kurinda imitungo y’Amerika, ahubwo nanone nk’umutwe njya rugamba.

    Ingabo z’Amerika zo mu isanzure – ishami rishya cyane ryo mu ngabo z’Amerika mu myaka irenga 70 ishize – zatangijwe mu mwaka wa 2019 nk’uburyo bwo kurinda imitungo y’Amerika yo mu isanzure, irimo ibyogajuru bibarirwa mu magana bikoreshwa mu itumanaho no mu butasi.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.