Indege z'intambara za OTAN zahanuye 'drone' yinjiye mu kirere cya Lithuania
Perezida wa Lithuania yavuze ko abapilote b’indege z’intambara bo mu muryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) mu ijoro ryacyeye bahanuye indege nto y’intambara itajyamo umupilote (izwi nka ‘drone’) yinjiye mu kirere cya Lithuania.
Abategetsi bavuze ko iyo ‘drone’ ishobora kuba yinjiye mu majyepfo ya Lithuania, hafi y’umujyi wa kabiri ukomeye muri icyo gihugu wa Kaunas, ivuye mu gihugu cya Belarus gihana imbibi na Lithuania, nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku wa kabiri.
Perezida wa Lithuania Gitanas Nausėda yanditse itangazo ku rubuga nkoranyambaga rwa X agira ati: “Drone yinjiye mu kirere cya Lithuania yashenywe n’indege z’intambara za NATO.”
Umuvugizi w’ikigo cya Lithuania cyo guhangana n’amakuba yavuze ko aho iyo ‘drone’ yaturutse hataramenyekana.
Mbere yaho ku wa kabiri, impuruza zo kuburira ko hagiye kuza ‘drone’ zavugijwe hirya no hino mu murwa mukuru Vilnius wa Lithuania no mu karere kawukikije.
Nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku isaha yaho – ni ukuvuga nyuma gato ya saa tanu z’ijoro (23:00) zo ku wa mbere ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi – ubutumwa bw’impuruza bwoherejwe kuri telefone z’abo muri ako karere, baburirwa ko hashobora kuza ‘drone’ ndetse busaba abahatuye “gushaka ahantu hatekanye” ho kwikinga no “gutegereza ubutumwa bwuko ibintu byose byasubiye mu buryo”.
Minisiteri y’ingabo ya Lithuania yavuze ko ingabo z’icyo gihugu hamwe n’abapilote b’Abataliyani bo mu butumwa bwa OTAN bwo kurinda ikirere “bagaragaje igisubizo cyihuse kandi gishyize mu gaciro” kuri icyo gitero cya ‘drone’.
Ubutumwa Perezida Nausėda yatangaje ku mbuga nkoranyambaga bwongeyeho buti: “Mu gihe Uburusiya burimo gukaza umurego mu bushotoranyi bwabwo kuri Ukraine, guhora twiteguye nk’uku ni ingenzi cyane ku karere kacu. Hamwe n’Inshuti zacu zo muri NATO, Lithuania izarinda ikirere cyayo.” Lithuania ni umunyamuryango wa OTAN.
Nta cyo Uburusiya bwatangaje ku byabaye.
Igice kinini cy’umupaka wa Lithuania wo mu majyepfo no mu burasirazuba gikora kuri Belarus, iyi ikaba ari inshuti ikomeye y’Uburusiya.
Izindi nkuru wasoma: