Uganda: Ubwami bwa Tooro bwatangaje umwami mushya w'umunyamakuru wakoze mu Rwanda

Ahavuye isanamu, UBC /X
Ubwami gakondo bwa Tooro mu burengerazuba bwa Uganda bwatangaje umunyamakuru kuri televiziyo ya leta (UBC) Edward Rukidi Kijanangoma nk'Umwami mushya wo gusimbura Umwami Oyo Nyimba, watanze (wapfuye) mu kwezi gushize afite imyaka 34, akaba yari we mwami muto cyane ku isi wari uri ku ngoma.
Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wari warimye ingoma mu mwaka wa 1995 ubwo yari afite imyaka itatu, yapfiriye muri Amerika ku itariki ya 27 Kanama (8), aho yari arimo kuvurirwa kanseri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu mu murwa mukuru Fort Portal w’ubwo bwami, komite y’abiru yatangaje ko yahisemo Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma, usanzwe ari umunyamakuru usoma amakuru ndetse akaba ari n’umwanditsi mukuru kuri televiziyo UBC, ngo abe Umwami, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Itoranywa rya Kijanangoma ritandukanye n'ibyari byatangajwe mbere na Minisitiri w’intebe w’ubwo bwami Calvin Armstrong Rwomiire wari wavuze ko Oyo Nyimba, utari warashatse umugore mu buryo buzwi, yasize umwana, ari we wari kumusimbura ku ngoma.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakoranye na Edward Rukidi Kijanangoma – akiri umunyamakuru kuri televiziyo y’u Rwanda aho yakoreshaga izina Eddie David Nkurukenzire – bishimiye itoranywa rye.
Richard Kwizera yatangaje ku rubuga X ati: “Yasomaga amakuru y’Icyongereza...Jye ndi umunyamakuru utara amakuru mu Cyongereza n’Ikinyarwanda.”
Yongeyeho ati: “Ni uko ni uko....”
Nubwo Uganda itegetswe na perezida watowe, ifite ubwami bwinshi bwa gakondo bukomeje kugira ijambo rikomeye mu rwego rw'umuco nubwo nta jambo ryo muri politike bufite.
Izindi nkuru wasoma:


