IKIBIRIRAHO, Uwahoze akuriye agatsiko ka Crips yahamwe n'icyaha mu rubanza ku iyicwa ry'umuraperi Tupac Shakur mu 1996

Uyu mwanzuro urangije imyaka ibarirwa muri za mirongo yari ishize hari amayobera ku wishe uyu muraperi.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Umunyamabanga ushinzwe ingabo z'Amerika yeguye nyuma y'amezi hari ubushyamirane

    Umunyamabanga ushinzwe ingabo z’Amerika Dan Driscoll ubwo yari ageze ku ishuri rikuru ry’ingabo z’Amerika mu muhango wo gusoza amasomo, ku kibuga cya Michie, i West Point, muri leta ya New York, mu gihe abasirikare bateye isaluti inyuma ye.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Umunyamabanga ushinzwe ingabo z'Amerika Dan Driscoll yatanze ubwegure bwe nyuma y’amezi 18 yari amaze kuri uwo mwanya.

    Ukwegura kwe kwemejwe n’igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, cyatangaje ko kubaye nyuma y’amezi hari amakimbirane hagati ye na Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth.

    Uwo wari we muto cyane wageze kuri uwo mwanya w’umunyamabanga ushinzwe ingabo, yakunze gukomozwaho nk'"umuntu uzi ibya drone [indege nto z'intambara zitajyamo umupilote]" wa Perezida w’Amerika Donald Trump.

    Mu itangazo ibiro bya perezida w’Amerika (White House) byahaye CBS, byavuze ko Driscoll, w’imyaka 41, “yatanze umusaruro cyane” mu guteza imbere gahunda ya Trump yo gutuma “Amerika Yongera Gukomera”, ndetse ko yagize “ubuyobozi buhebuje” mu bikorwa bya gisirikare (operations).

    BBC yandikiye White House, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) n’ingabo z’Amerika ibasaba kugira icyo babivugaho.

    Driscoll ni we wa vuba aha cyane mu rukurikirane rw’abategetsi ba gisirikare bo ku rwego rwo hejuru beguye, barimo umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi John Phelan weguye bitunguranye muri Mata (4) uyu mwaka.

    Abandi bakomeye beguye barimo umugaba mukuru w’ingabo Randy George, Jenerali David Hodne hamwe na Jenerali Majoro William Green.

    Kuva ageze muri Pentagon, Minisitiri w’ingabo Hegseth yirukanye abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barenga 10, barimo umukuru w’ibikorwa by’ingabo zirwanira mu mazi n’umukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.

    Amakuru arambuye ku makimbirane yaberaga ahatagaragara hagati ya Driscoll na Hegseth ntasobanutse neza ariko CBS yatangaje ko uwo wari umunyamabanga ushinzwe ingabo ari inshuti ya George, amakuru akavuga ko Hegseth ari we wasabye uwo George kwegura.

    Umwanya w’umunyamabanga ushinzwe ingabo ni wo mwanya wo hejuru cyane w’umusivile mu ngabo z’Amerika, wo kuyobora ingabo zikora akazi mu buryo buhoraho (butari ibiraka), zifatanyije n’inkeragutabara n’abasirikare b’abanyabiraka.

    Driscoll yahoze ari umusirikare ndetse yanoherejwe muri Iraq mu gihe cy’amezi menshi mu 2009.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Uwahoze akuriye agatsiko ka Crips yahamwe n'icyaha mu rubanza ku iyicwa ry'umuraperi Tupac Shakur mu 1996

    Ifoto yo mu 1996 igaragaza Tupac Shakur (ibumoso) na Marion "Suge" Knight yagaragajwe mu rukiko. Bicaye mu modoka ari nijoro.

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Ifoto yo mu 1996 yerekana Tupac Shakur (ibumoso) na Marion "Suge" Knight yagaragajwe mu rukiko

    Duane "Keffe D" Davis wahoze ari umukuru w’agatsiko yahamwe no gutegura iyicwa ry’umuraperi Tupac Shakur – ubu bukaba bubaye ubwa mbere yahabayeho guhamwa n’icyaha ku iyicwa rye ryari rimaze imyaka hafi 30 riteye amatsiko menshi abafana b’injyana ya hip-hop.

    Inteko y’iburanisha yasanze Davis ahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro yica, cyateje urupfu rw’uwo muraperi wari icyamamare, mu kuraswa kwaturutse mu modoka yari irimo igenda, i Las Vegas, muri leta ya Nevada muri Amerika, ku itariki ya 7 Nzeri (9) mu mwaka wa 1996.

    Mu ikositimu y’umukara, Davis w’imyaka 63 yari yicaye mu rukiko rw’i Las Vegas nta mbamutima agaragaza ubwo umwanzuro w’urubanza wasomwaga, nuko avuga ko azajurira. Benewabo (abafitanye isano) na Shakur bafatanye ibiganza, bamwe barahoberana ndetse bararira.

    Hanze y’urukiko ku wa mbere, abafana ba Shakur babonetse barimo kurira ndetse bavugira hejuru mu byishimo.

    Shakur yari afite imyaka 25 ubwo yicwaga mu gihe yari ageze mu bihe bye byiza cyane mu muziki nk’umwe mu baraperi bavugaga rikumvikana cyane. Yagurishije imizingo y’indirimbo (albums) irenga miliyoni 75 mu bice binyuranye ku isi.

    Umugabo wambaye ikositimu y’umukara na karuvati irimo amabara y’umukara n’umweru. Afite ubwanwa buconze burimo imvi ndetse arareba nta mbamutima agaragaza mu maso.

    Ahavuye isanamu, STEVE MARCUS / POOL / AFP via Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Duane Davis ku wa mbere, ubwo impande zombi zatangaga ingingo za nyuma mu rubanza, aha ni mu rukiko i Las Vegas

    Muri urwo rubanza, abashinjacyaha bari bavuze ko nubwo Davis, wahoze ayobora agatsiko kakoreraga mu muhanda ka South Side Compton Crips, atarashishije imbunda yishe Shakur, yategetse ko araswa ndetse atanga imbunda mwishywa we Orlando Anderson – wapfuye mu 1998 – yakoresheje mu kurasa.

    Abo bashinjacyaha bavuze ko Davis yari yateguye iyicwa ry’uwo muraperi nk’uburyo bwo kwihorera, nyuma yuko Anderson arwanye na Shakur hamwe n’abo mu itsinda ry’uwo muraperi i Las Vegas, mu masaha yari yabanjirije iryo raswa.

    Ibimenyetso by’ingenzi muri uru rubanza byari amagambo Davis we ubwe yavuze, aho mu bihe binyuranye yagiye yigamba ku mugaragaro ko yari ari mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Cadillac yarasiwemo amasasu yishe Shakur. Nyuma Davis yanabivuzeho mu buryo burambuye mu gitabo kivuga ku buzima bwe bwite cyitwa ‘Compton Street Legend’, cyasohotse mu 2019.

    Muri uru rubanza, itsinda ry’abanyamategeko bunganira Davis ryakomeje kugerageza kumvisha inteko iburanisha ko amagambo ye yari inkuru z’impimbano – zo kwiyemera no gukabya zari zigamije kugira ngo ibitabo bigurwe ndetse abone amafaranga.

    Carli Kierny, umucamanza wo ku rwego rw’akarere ka Clark, yavuze ko Davis azakatirwa ku itariki ya 13 Ukwakira (10) uyu mwaka.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw’aka kanya.