IKIBIRIRAHO, EU na OTAN byasezeranyije kongera igitutu ku Burusiya nyuma yuko 'ibintu bifashe indi ntera' mu Budage

Uburusiya bushinjwa kuba burimo kurushaho kutagira icyo bwitaho nyuma yuko Ubudage bwegetse ku Burusiya igitero cya 'drone' cyapfubye ku kibuga cy'indege cya Leipzig.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Arabie Saoudite ivuga ko igitero cya Iran ku bwato bwayo cyishe abasare babiri bo muri Philippines

    Ifoto yo mu bubiko igaragaza amato y’ubucuruzi aparitse mu Muhora wa Hormuz, ku nkombe y’icyambu cya Bandar Abbas, muri Iran, ku itariki ya 10 Kanama (8) mu 2026.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Umuhora wa Hormuz urebye warafunzwe kuva intambara yo muri Iran itangiye (ifoto yo mu bubiko)

    Arabie Saoudite yamaganye icyo yise igitero cya Iran ku bwato rutura bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli cyabaye ku wa mbere nijoro kikica abasare babiri bo muri Philippines.

    Kompanyi y’igihugu ya Arabie Saoudite y’ubwikorezi bwo mu mazi magari, yitwa Bahri, ku wa gatatu yemeje ko ubwato bwayo bwitwa Sidr “bwagize ikibazo cy’umutekano ubwo bwanyuraga mu Muhora wa Hormuz”.

    Kompanyi z’umutekano wo mu nyanja zavuze ko ubwato Sidr bwakubiswe n’ibiturika ubwo bwari bugeze mu majyaruguru y’umwigimbakirwa wa Musandam wo muri Oman.

    Amakuru avuga ko ubwato rutura bwa Koreya y’Epfo, bwitwa Senegal Prosperity, na bwo bwakubiswe n'ibiturika bugeze mu burasirazuba bw’uwo mwigimbakirwa hafi mu gihe kimwe.

    Iran ntiyasubije kuri ibi ishinjwa na Arabie Saoudite. Ariko mbere yavuze ko amato abiri atwara ibikomoka kuri peteroli yahiye nyuma yuko akubise ku bisasu bya mine ubwo yari arimo kunyura mu nzira itemewe ica mu Muhora wa Hormuz.

    Amakuru y’impfu z’abo basare atangajwe nyuma yuko ingabo z’Amerika zigabye urukurikirane rw’ibitero byo mu kirere kuri Iran ndetse ingabo za Iran zikarasa ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo mu bihugu by’Abarabu byo muri ako karere zikoresheje ibisasu bya misile n’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drones).

    Ni ko kurasana kwa mbere gukomeye cyane hagati y’Amerika na Iran kubayeho guhera muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

    Ku wa gatatu, minisiteri y’ubuzima ya Iran yavuze ko abantu 18 bishwe naho abandi 108 barakomereka muri ibyo bitero by’Amerika. Iran yashinje Amerika gukora “icyaha cyo mu ntambara” kubera igitero cyishe abantu bane barimo abana babiri mu birori by’ubukwe mu mujyi wa Sirik mu majyepfo ya Iran. Ingabo z’Amerika zavuze ko zirimo gusuzuma ayo makuru.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. EU na OTAN byasezeranyije kongera igitutu ku Burusiya nyuma yuko 'ibintu bifashe indi ntera' mu Budage

    Ursula von der Leyen na Mark Rutte barimo gutambuka, inyuma yabo hari ibendera ry’ubururu rya EU. Ifoto yo ku itariki ya 2 Nzeri (9) mu 2026, ku cyicaro gikuru cya EU, i Buruseli mu Bubiligi.

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Ursula von der Leyen (iburyo) na Mark Rutte bashinje Uburusiya kuba burimo kurushaho kutagira icyo bwitaho mu bitero byabwo ku Burayi

    Umukuru w’umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) n’umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) baburiye ko Uburusiya burimo kurushaho kutagira icyo bwitaho (kutagira icyo bwitondera) ndetse basezeranyije gusubiza ku “bishya birimo guhinduka ibisanzwe”.

    Ku wa gatatu, umunsi umwe nyuma yuko Ubudage bwegetse ku Burusiya igitero cya ‘drone’ cyapfubye cyabereye ku kibuga cy’indege cya Leipzig mu kwezi gushize, Perezida wa komisiyo ya EU Ursula von der Leyen yagize ati: “Iby’i Leipzig ni ukuba ibintu bifashe indi ntera ku butaka bw’Ubumwe bw’Uburayi bikozwe n'Uburusiya mu buryo butaziguye.”

    Von der Leyen yagize ati: “Tugomba gufata iya mbere kandi ibyo bivuze kuba twiteguye gusubiza byihuse cyane kandi neza cyane ku kuba Uburusiya butagize icyo bwitayeho.”

    Umunyamabanga mukuru wa OTAN Mark Rutte yavuze ko uwo muryango wose, urimo n’Amerika, wifatanyije “byuzuye n’Ubudage”.

    Uburusiya bwahakanye ibyo bushinjwa n’Ubudage ko ku itariki ya 4 Kanama (8) indege nto y’intambara itajyamo umupilote (drone) yari itwaye ibiturika yari igambiriye ku bushake indege ya Ukraine itwara imizigo.

    Iyo ‘drone’ yacomokowe na robo ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle ndetse ‘drone’ ya kabiri byibazwa ko yagonganye n’indi ndege itwara imizigo.

    Amakuru avuga ko ‘drone’ ya gatatu yabonywe kuri icyo kibuga cy’indege iminsi 10 nyuma yaho. Icyo kibuga ni ihuriro ry’ingenzi rya OTAN ndetse gikoreshwa mu buryo buhoraho n’indege z’ubwikorezi za Ukraine zo mu bwoko bwa Antonov.

    Ku wa kabiri ni bwo leta y’Ubudage yavuze ko amaperereza ya polisi hamwe n’ibyo ubutasi bwagezeho byagaragaje ko Uburusiya ari bwo buri inyuma y’ibyabaye.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko imiterere ya ‘drone’, ibizikoze, ibiturika hamwe n’icyo kuzituritsa byose bizwi mu bindi bikorwa bya gisirikare by’Uburusiya bikomatanya uburyo bunyuranye (hybrid operations).

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.