Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

IKIBIRIRAHO, Umukuru w’ubutasi wa Équateur n’Abanyamerika batanu bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu muri Kenya

Michele Sensi-Contugi n’umugore we, Stephany Hollihan, bari mu bantu barindwi bapfiriye muri iyo mpanuka yabereye mu karere ka Samburu.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Umunya-Uganda ushaka gusimbura Guterres yakomoje kuri Mutagatifu Fransisiko mu kiganiro muri ONU

    Umudipolomate w’Umunya-Uganda Olara Otunnu, umwe mu bakandida umunani bahatanira gusimbura António Guterres ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) umwaka utaha, yasabye ko hakomeza amavugurura muri uwo muryango no kongera kuwusubiza ijambo n’icyizere bishingiye ku ndangagaciro n’ubunyangamugayo, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    Otunnu, wahoze ari umunyamabanga mukuru wungirije wakoraga nk’intumwa yihariye ishinzwe abana n’ibibazo by'intambara, yifashishije amagambo ya Mutagatifu Fransisiko w'Asizi, avuga ko ONU ikwiye kugira uruhare mu kugabanya amacakubiri agenda yiyongera ku isi.

    Mu ijambo rye ku wa gatatu, yifashishije isengesho rya Mutagatifu Fransisiko w'Asizi, aho agira ati: “Ahari urwango, mpashyire urukundo; ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe; ahari ukuyoba, mpashyire ukuri; ahari ugushyidikanya, mpashyire ukwemera; ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera; ahari icuraburindi, mpashyire urumuri; ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.”

    Otunnu yabivuze mu kiganiro cyo ku ruhande aganira n'ibihugu bigize ONU ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta, hagamijwe gusuzuma abazasimbura Guterres, uzava ku mwanya we mu mpera y’uyu mwaka, nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri manda.

    Otunnu, w'imyaka 75, ni we mukuru cyane mu myaka mu bakandida barimo guhatanira uwo mwanya.

    Umudipolomate wo muri Équateur, Ivonne Baki, winjiye muri iri hatana ku wa kabiri, na we afite imyaka 75, ariko yavutse nyuma ya Otunnu ho amezi menshi.

    Uzasimbura Guterres yitezwe guhura n’akazi gakomeye ko kongerera imbaraga uyu muryango uri mu makuba ndetse urimo kugenda utakaza igihagararo cyawo, urimo kotswa igitutu ngo uvugurure imikorere.

    Abawunenga basaba ko unoza imikorere yawo bavuga ko itwara amafaranga menshi, no kugabanya amashami yawo menshi arimo amwe agaragara nk’akora imirimo isa.

    Kimwe n’abandi bakandida, Otunnu yashimangiye ko ivugurura rya ONU rigomba gukomeza.

    Yagize ati: “Ivugurura ntirikiri amahitamo. Ni ngombwa. Ritabayeho, uyu muryango ushobora guhura n’akaga gakomeye. Ntidushobora gukomeza gukora ibintu nk’uko byari bisanzwe.”

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Igikomangoma Harry na Meghan bagiye gusubira gutura mu Bwongereza

    Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle, bazwi nka Duke na Duchess ba Sussex, barateganya kwimuka bakava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagasubira gutura mu Bwongereza mu mpera y’uku kwezi.

    Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle, bazatura mu rugo rwabo bwite, rutari urw’umuryango w’ibwami, ruherereye hanze y’umujyi wa London.

    Ibi byari byatangajwe mbere n’ibinyamakuru Daily Telegraph na The Sun byo mu Bwongereza.

    Muri Nzeri (9), biteganyijwe ko abana babo babiri, Prince Archie w’imyaka irindwi na Princess Lilibet w’imyaka itanu, bazatangira amasomo mu ishuri ryo mu Bwongereza bamaze kwandikishwamo.

    Umwami Charles III yamenyeshejwe aya makuru ku cyumweru. Kugeza ubu, nta gahunda ihari y’uko Harry cyangwa Meghan basubira mu mirimo bakoraga nk’abagize umuryango w’ibwami.

    Harry, Meghan n’abana babo basuye Umwami Charles III mu rugo iwe i Highgrove muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

    Icyakora, amakuru BBC yamenye avuga ko icyo gihe batigeze baganira ku bijyanye no gusubira gutura mu Bwongereza.

    BBC ifite amakuru ko Umwami Charles III atari azi iby’iyi gahunda mbere y’icyumweru gishize, ariko ko yakiriye neza iki cyemezo kuko kizamuha amahirwe yo kujya abona kenshi Harry, Meghan n’abana babo ku giti cye (bitari mu rwego rw'ibwami).

    Nta mpinduka iteganyijwe ku mwanya wabo mu muryango w’ibwami kandi bazakomeza kuba abantu babaho mu buzima bwabo bwite.

    Nanone, Igikomangoma William n’umugore we Princess Catherine (Princess of Wales) bamaze kumenyeshwa iyi gahunda ya Harry na Meghan yo gusubira mu Bwongereza.

    Harry na Meghan bavuye mu Bwongereza mu ntangiriro y’umwaka wa 2020 banahagarika inshingano zabo nk’abagize umuryango w’ibwami bakora akazi kaho. Muri Werurwe (3) uwo mwaka, bahise batangira ubuzima bushya muri leta ya California muri Amerika.

    Kuva icyo gihe, umubano wabo n’abandi bagize umuryango w’ibwami wari warazambye. Ariko uruzinduko rwabo rwo muri Nyakanga (7) rwo gusura Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla rwabaye intambwe ikomeye mu kongera kubaka uwo mubano.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Uburusiya bwagabye 'igitero rutura' ku murwa mukuru Kyiv cyishe abantu nibura 13

    Urukurikirane rw'ibitero bya misile Uburusiya bwagabye mu ijoro ryacyeye byishe abantu nibura 13 mu murwa mukuru Kyiv no mu karere kawukikije, nkuko abategetsi bo muri Ukraine babivuga.

    Ikigo cya Ukraine cy'ubutabazi bwihuse (DSNS) kivuga ko inyubako y'amacumbi hamwe n'abahikwa ibikoresho n'ibicuruzwa binyuranye hombi harashweho muri icyo "gitero rutura" cyo ku wa kane. Abantu 40 bakomerekeye muri ibyo bitero.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Umukuru w’ubutasi wa Équateur n’Abanyamerika batanu bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu muri Kenya

    Umukuru w’urwego rw’ubutasi muri Équateur (Ecuador) n’umugore we bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Kenya.

    Ku wa gatatu, Michele Sensi-Contugi n’umugore we, Stephany Hollihan, bari mu bantu barindwi bapfiriye muri iyo mpanuka yabereye mu karere ka Samburu, ahagana saa tatu n’iminota 13 za mu gitondo (09:13), ni ukuvuga saa mbili n’iminota 13 za mu gitondo (08:13) ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

    Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko abandi bantu batanu bapfuye ari Abanyamerika.

    Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Kenya (KCAA) cyatangaje ko iyo kajugujugu yari mu rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga, aho yari ivuye mu gace kabungabunga inyamaswa ka Loisaba yerekeza ku ruzi Ewaso Nyiro, runyura hafi y’ibice byinshi byagenewe kubungabunga pariki n’inyamaswa muri Kenya.

    Akarere ka Samburu ni ahantu hakunze gusurwa n’abakerarugendo, ikaba irimo ibice byinshi by’abantu ku giti cyabo byo kubungabunga inyamaswa ndetse ikaba izwiho kuba ari ahantu hanogeye ijisho.

    Amashusho yafashwe ahabereye impanuka agaragaza umwotsi uzamuka mu gace k’amashyamba kari ku musozi wa Mount Ololokwe. Abakozi b’umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, bagaragara ubwo bageraga aho byabereye mu bikorwa by’ubutabazi, ibisigazwa by’iyo kajugujugu bikirimo gushya.

    Équateur ntiratangaza amakuru arambuye ku rupfu rw’umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’icyo gihugu, Sensi-Contugi, wari ufite imyaka 44.

    Yari yaragizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’ubutasi (Strategic Intelligence Centre) mu mwaka wa 2024.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.