Umunya-Uganda ushaka gusimbura Guterres yakomoje kuri Mutagatifu Fransisiko mu kiganiro muri ONU
Umudipolomate w’Umunya-Uganda Olara Otunnu, umwe mu bakandida umunani bahatanira gusimbura António Guterres ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) umwaka utaha, yasabye ko hakomeza amavugurura muri uwo muryango no kongera kuwusubiza ijambo n’icyizere bishingiye ku ndangagaciro n’ubunyangamugayo, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Otunnu, wahoze ari umunyamabanga mukuru wungirije wakoraga nk’intumwa yihariye ishinzwe abana n’ibibazo by'intambara, yifashishije amagambo ya Mutagatifu Fransisiko w'Asizi, avuga ko ONU ikwiye kugira uruhare mu kugabanya amacakubiri agenda yiyongera ku isi.
Mu ijambo rye ku wa gatatu, yifashishije isengesho rya Mutagatifu Fransisiko w'Asizi, aho agira ati: “Ahari urwango, mpashyire urukundo; ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe; ahari ukuyoba, mpashyire ukuri; ahari ugushyidikanya, mpashyire ukwemera; ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera; ahari icuraburindi, mpashyire urumuri; ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.”
Otunnu yabivuze mu kiganiro cyo ku ruhande aganira n'ibihugu bigize ONU ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta, hagamijwe gusuzuma abazasimbura Guterres, uzava ku mwanya we mu mpera y’uyu mwaka, nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri manda.
Otunnu, w'imyaka 75, ni we mukuru cyane mu myaka mu bakandida barimo guhatanira uwo mwanya.
Umudipolomate wo muri Équateur, Ivonne Baki, winjiye muri iri hatana ku wa kabiri, na we afite imyaka 75, ariko yavutse nyuma ya Otunnu ho amezi menshi.
Uzasimbura Guterres yitezwe guhura n’akazi gakomeye ko kongerera imbaraga uyu muryango uri mu makuba ndetse urimo kugenda utakaza igihagararo cyawo, urimo kotswa igitutu ngo uvugurure imikorere.
Abawunenga basaba ko unoza imikorere yawo bavuga ko itwara amafaranga menshi, no kugabanya amashami yawo menshi arimo amwe agaragara nk’akora imirimo isa.
Kimwe n’abandi bakandida, Otunnu yashimangiye ko ivugurura rya ONU rigomba gukomeza.
Yagize ati: “Ivugurura ntirikiri amahitamo. Ni ngombwa. Ritabayeho, uyu muryango ushobora guhura n’akaga gakomeye. Ntidushobora gukomeza gukora ibintu nk’uko byari bisanzwe.”
Izindi nkuru wasoma: