Harry Kane abaye Umwongereza wa mbere utsindiye Ballon d'Or nyuma y'imyaka 25

Ahavuye isanamu, Getty Images
Harry Kane abaye Umwongereza wa mbere utsindiye igihembo cy’uwahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi cya Ballon d’Or kuva Michael Owen agitsindiye mu mwaka wa 2001, igihembo yashyikirijwe mu birori byabereye i London ku wa mbere.
Uyu rutahizamu w’imyaka 33 ukinira ikipe yaBayern Munich abaye Umwongereza wa gatanu muri rusange utsindiye icyo gihembo. Abandi Bongereza bagitsindiye ni Stanley Matthews mu 1956, Bobby Charlton mu 1966 na Kevin Keegan mu 1978 no mu 1979.
Denis Law wo muri Scotland wagitsindiye mu 1964 na George Best wo muri Ireland ya Ruguru (Northern Ireland) wagitsindiye mu 1968 ni bo bandi bagitsindiye bo mu Bwami bw’Ubwongereza.
Rutahizamu wa Real Madrid n’uw’Ubufaransa Kylian Mbappé yarangije ku mwanya wa kabiri, mu gihe Lamine Yamal wa Barcelona na Espagne yarangije ku mwanya wa gatatu.
Kane yabwiye igitangazamakuru Dazn ati: “Si abantu benshi bari kubitekereza, ndetse wenda nanjye sinari no gutekereza ko nagera kure nk’aha.”
“Byansabye kunyura mu bihe byiza n’ibibi, cyane cyane mu ntangiriro y’umwuga wanjye. Sinigeze na rimwe mba umuntu abantu batekerezaga ko yaba icyamamare cyane nkuko bamwe bameze ubu.”
Alexia Putellas, ukinira London City Lionesses na Espagne, ni we watsindiye igihembo cya Ballon d’Or mu bagore.
Kane yatsinze ibitego 61 mu mikino 51 ya ‘club’ mu mwaka ushize w’imikino, bikaba ari byo bya mbere byinshi umukinnyi wa Bayern atsinze mu mwaka umwe w’imikino. Ubariyemo n’imikino yakiniye Ubwongereza, ni ibitego 73 yatsinze – hamwe n’imipira umunani yatanze yavuyemo ibitego – mu mikino 65.
Umukinnyi umwe wenyine wo muri 'club' yo muri shampiyona eshanu za mbere z’i Burayi ni we wigeze atsinda ibitego byinshi kuruta ibyo mu mwaka umwe w’imikino.
Uyu kapiteni wa Three Lions – nkuko ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yitwa – abaye umukinnyi wa mbere wa Bayern utsindiye Ballon d’Or kuva Karl-Heinz Rummenigge ayitsindiye mu mwaka wa 1981.
Izindi nkuru wasoma:
