Ibyumba birimo ubusa no kwisubiraho kwa Fifa - Amahoteli muri Amerika afite impungenge ko Igikombe cy'Isi kitazatanga inyungu zari zitezwe

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Dale Johnson
- Igikorwa, Football issues correspondent
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 3
Igikombe cy'Isi cyari cyitezweho kuzamura ubukerarugendo muri Amerika ariko ubu hari ubwoba ko izo nyungu zishobora kutazagerwaho.
Raporo yakozwe n'ishyirahamwe ry'amahoteli muri Amerika, American Hotel & Lodging Association (AHLA), yagaragaje ko abantu bari kwaka ibyumba byo kuraramo ari bake cyane ugereranyije n'ibyari byitezwe mu mijyi hafi ya yose izakira imikino
AHLA yavuze ko ibi bidahuye n'amagambo ya FIFA avuga ko hamaze kugurishwa amatike arenga miliyoni eshanu, kandi ko bishobora gutuma "inyungu z'ubukungu zari zitezwe zitagerwaho."
AHLA ni ryo shyirahamwe rinini rihuza amahoteli muri Amerika, rihagarariye inyubako zirenga 32,000 ndetse n'amahoteli manini arenga 80%.
Iyo raporo, uruhare runaka irushyira kuri FIFA, ivuga ko uru rwego rw'umupira w'amaguru rwafashe ibyumba byinshi cyane mu mahoteli ngo bidahabwa abandi.
AHLA yavuze ko ibi byatumye ibiciro by'ibyumba bizamuka mu buryo budasanzwe, hanyuma nyuma y'uko FFA yisubiyeho ireka ibyumba byinshi yari yarafashe, hahita haboneka ibyumba byinshi bidafite ababikeneye.
Fifa yo yavuze ko itemera ibi birego.
Amahoteli yavuze ko ibiciro bihanitse by'amatike y'imikino, amafaranga y'ingendo zo mu mijyi ndetse n'imisoro, hamwe n'ikirere cya politiki kiriho, byaciye intege ba mukerarugendo.
Ku mahoteli, iki Gikombe cy'Isi gishobora kurangira ridatanze umusaruro wari witezwe.
Ibyumba FIFA yari yafashe "isoko ry'ibinyoma"
AHLA yavuze ko amahoteli yamaze imyaka yitegura kandi yashoye "imari nini" ashingiye ku mibare n'iteganyagihe byatangajwe ku mugaragaro.
Ubushakashatsi bwakozwe ku busabe bwa FIFA kandi bugatangazwa umwaka ushize, bwavugaga ko Igikombe cy'Isi muri Amerika gishobora gutanga imirimo 185,000 kandi kikongera miliyari 17 z'amadolari ku musaruro mbumbe w'igihugu.
Amahoteli yari yiteguye kwakira umubare munini w'abashyitsi baturuka mu mahanga, bakunze kumara igihe kirekire kandi bagakoresha amafaranga menshi.
Ariko AHLA yavuze ko umubare muto w'abafana baturuka hanze "ushyira mu kaga inyungu rusange z'ubukungu", kandi hasigaye ibyumweru birenga bitatu gusa ngo umukino wa mbere ube ku wa 11 Kamena (ukwa 6).
AHLA yavuze ko ibyumba byinshi FIFA yafashe mu mijyi yose "byagize uruhare mu kugena iteganyabikorwa ry'amafaranga, gahunda z'abakozi ndetse n'imyiteguro."
Iri shyirahamwe ryavuze ko iyi gahunda yo gufata ibyumba "yateje isoko ry'ibinyoma" kandi ihisha ukuri ko umubare w'abakerarugendo uzaba munsi y'uwari warateganyijwe.
AHLA yavuze ko kugeza kuri 70% by'ibyumba Fifa yari yarafashe i Boston, Dallas, Los Angeles, Philadelphia na Seattle byasubijwe.
Mu itangazo, FIFA yahakanye ibyo birego bya AHLA ivuga ko yakurikije amasezerano yari yaragiranye n'amahoteli.
Umuvugizi wa Fifa yavuze ati: "Gusubiza ibyumba byakozwe hakurikijwe igihe cyari cyaremejwe mu masezerano n'amahoteli, kandi ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku birori bingana nk'ibi."
Yakomeje ati: "Mu bihe byinshi, ibyumba byasubijwe mbere y'igihe cyari cyaremejwe kugira ngo tworohereze amahoteli."
Yongeyeho ko mu gihe cyose cy'imyiteguro, itsinda rya FIFA rishinzwe amacumbi ryakomeje ibiganiro bihoraho n'abafatanyabikorwa bo mu rwego rw'amahoteli, harimo guhindura umubare w'ibyumba, kumvikana ku biciro, kwemeza ubwoko bw'ibyumba ndetse no gutanga raporo ku gihe.
Ibiciro by'ibyumba byahise bizamuka cyane nyuma y'uko tombola y'imikino ikozwe, kuko abafana bahise bamenya imijyi amakipe yabo azakiniramo.
Kuva icyo gihe, ibiciro byagiye bigabanuka buhoro buhoro, ndetse bivugwa ko mu byumweru bishize byongeye kugabanukaho 20%.
Ariko bishobora kuba byaratinze kugira ngo bikurure abafana kongera gukora gahunda zo kujya kureba imikino.
Mu mijyi nka Boston, ibiciro by'amahoteli biracyarenze amadolari 300 ku ijoro rimwe, nyamara abafana benshi bafite ingengo y'imari nto.
Chris Hancock, umufana w'u Bwongereza umaze kujya ku bikombe by'Isi bine, yabwiye BBC Sport ko itsinda ryabo rigizwe n'abantu batanu rifite ingengo y'imari ya 75$ kuri buri muntu ku ijoro.
Bateganya gukodesha imodoka muri buri mujyi kandi bakazajya bafata amahoteli cyangwa amacumbi ya Airbnb ari hagati y'iminota 45 n'isaha imwe uvuye aho ibikorwa by'imikino biri.
Hancock yagize ati: "Akenshi dukunda kuba hanze gato y'umujyi kugira ngo tugabanye amafaranga, bityo ntitube rwagati muri Dallas, Boston cyangwa New York."
Yakomeje ati: "Niba uri hanze y'ahabera ibikorwa byinshi byo mu mujyi rwagati, ushobora kubona ibiciro biri hasi."
Ati: "Turimo gukora ibishoboka ngo tugume muri iyo ngengo y'imari. Kandi kugeza ubu birasa n'aho tuzayigumamo neza."
AHLA yabwiye BBC Sport ko "iteganya ko umubare w'abazafata ibyumba uzazamuka muri Kamena (ukwa6 )na Nyakanga (ukwa7)."
Umuvugizi wayo yavuze ko: "Bazi ko abafana benshi bagitegereje kubona amatike no gusobanukirwa neza gahunda z'imikino mbere yo gufata imyanzuro ya nyuma."
Yongeyeho ati: "Twizera ko abantu bazakomeza gufata ibyumba mu byumweru biri imbere. Amahoteli yiteguye kwakira abashyitsi no kubaha serivisi nziza bishoboka."
Airbnb yo yavuze ko Igikombe cy'Isi kiri mu nzira zo kuba "igikorwa kinini kurusha ibindi byose Airbnb yakiriye mu mateka yayo," kikazarenza n'Imikino Olempike n'iy'Abafite Ubumuga yabereye i Paris mu 2024.
Amahoteli ashobora kuziringira kuzabona inyungu mu mikino ya kamarampaka, igihe abafana bazaba bagomba gushaka amacumbi mu buryo bwihuse.
Ariko birasa n'aho Igikombe cy'Isi kitazazana amafaranga menshi nk'uko byari byitezwe.










