Ibimenyetso ukwiye kumenya by'indwara y'impyiko n'uburyo wazibungabunga

    • Umwanditsi, Deepak Mandal
    • Igikorwa, BBC
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Impyiko zikora imirimo myinshi mu mubiri wacu icyarimwe. Zikuraho imyanda mu mubiri, zikanaringaniza ikigero cy'amazi n'ibinyabutabire bikenewe mu mibiri yacu.

Impyiko zigenzura umuvuduko w'amaraso kandi zigafasha mu gukora uturemangingo dutukura tw'amaraso. Ariko abantu bakunze kwirengagiza ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko impyiko zabo zikora nabi.

Iyo ibi bimenyetso bigaragaye ku gihe, ushobora gutangira kuvurwa kare.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibimenyetso bigaragara iyo umuntu afite ikibazo cy'impyiko n'uburyo yazibungabunga:

Inkari

Kunyara kenshi bishobora kuba ikimenyetso cy'uko impyiko zirimo kunaniwe gukora neza.

Akenshi, inkari zirimo ifuro zivugwa nk'ikimenyetso cy'ikibazo cy'impyiko.

Ariko si cyo kintu cyonyine, nk'uko bivugwa na Dr Mohsin Wali, umujyanama mukuru mu bitaro bya Sir Gangaram. Izindi ndwara zishobora gutuma inkari zawe zigira ifuro.

Kubyimba mu umubiri

Kubyimba amaso n'ibirenge bishobora kuba ikimenyetso cy'uko impyiko zawe zidakora neza. Iyo ufite utubyimba ku kuguru no ku mitsi y'inyuma yi kirenge, ibi ntibikwiye kwirengagizwa. Ni ikimenyetso cy'indwara y'impyiko.

Dr. Garima Agarwal, umuganga w'inzobere mu by'imitsi mu bitaro bya Manipal, avuga ko umuntu agomba gusura muganga igihe abonye ibirenge bye bibyimbye. Kubyimba amaso, isura n'ibirenge ni ikimenyetso cy'indwara y'impyiko.

Umuvuduko w'amaraso

Nk'uko abahanga babivuga, umuvuduko ukabije w'amaraso ugira ingaruka ku mpyiko.

Umuvuduko ukabije w'amaraso kandi wongera ibyago byo kunanirwa kw'impyiko.

Bityo rero, umuntu agomba kuba maso ku muvuduko w'amaraso.

Indwara ya Diyabete

Impyiko ni zo zikunze kwibasirwa na diyabete.

Dr. Garima Agarwal avuga ko 80 ku ijana by'abarwayi b'impyiko barwaye diyabete.

Ku bantu 30 kugeza kuri 40 ku ijana barwaye diyabete, impyiko ziterwa na diyabete.

Indwara y'impyiko irakara bitewe n'isukari nyinshi mu maraso mu gihe cy'imyaka myinshi.

Umunaniro, kurakara no kugira isesemi

Umunaniro, kubabara umubiri, no kugira isesemi bishobora kuba ibimenyetso by'indwara z'impyiko.

Nk'uko abahanga babivuga, uburyaryate buterwa no kubura ikinyabutabire cya fosifore (fosfourous)mu mubiri. Indwara z'impyiko zitera kubura fosifore mu mubiri.

Abarwayi bamwe barwaye impyiko batangira kumva bafite isesemi, bakumva badashaka kurya.

Impuguke zivuga ko kubaho ubuzima bwiza bifasha cyane mu kwirinda indwara z'impyiko. Zivuga ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, kunywa amazi ahagije no kurya umunyu n'isukari bike bifasha mu kwirinda indwara z'impyiko.

Inkari zifite ifuro

Inkari z'ifuro zishobora kuba ikimenyetso cy'ibintu bitandukanye, bimwe bikaba bisanzwe ibindi bikaba bigaragaza ikibazo cy'ubuzima. Nubwo rimwe na rimwe inkari z'ifuro ntacyo zitwaye, kubira ifuro igihe kirekire cyangwa rirenze urugero bishobora kuba ikimenyetso cy'ibibazo by'impyiko, cyane cyane poroteyine nyinshi mu nkari.

Poroteyineri: Iyo ukomeje kubona ifuro nyuma yo kunywa ibinyobwa byinshi kandi bikaba ikibazo kigaragara kandi gihoraho, bishobora kugaragaza ko impyiko zitarimo kuyungurura neza bigatuma poroteyine zinjira mu nkari.

Indwara y'impyiko : Poroteyine ni ikimenyetso gisanzwe cy'indwara y'impyiko, ishobora guterwa n'indwara zitandukanye nka diyabete, umuvuduko ukabije w'amaraso.

Uburyo bwo kubungabunga impyiko

Kunywa maji ya kutosha

Amazi agira uruhare runini mu buzima bw'impyiko. Iyo unyoye amazi ahagije, impyiko zawe zikora inkari zihagije kugira ngo ziyungurure kandi zinakure ibintu byangiza umubiri wawe.

Nanone, ibyago byo kugira amabuye mu mpyiko no kwandura biragabanuka. Iyo unyoye amazi ahagije, inkari zawe zizaba umweru cyangwa umuhondo woroshye.

Dr. Garima Aggarwal avuga ko muri rusange, umuntu agomba kunywa litiro ebyiri kugeza kuri ebyiri n'igice z'amazi ku munsi.

Kurya umunyu muke

Umunyu mwinshi si mwiza ku mpyiko kuko wongera umuvuduko w'amaraso kandi ukangiza impyiko. Irinde ibiryo byatunganyijwe birimo umunyu mwinshi.

Muri iki gihe, umuco wo gukoresha umunyu w'amabuye wariyongereye. Ariko abarwayi bafite umuvuduko ukabije w'amaraso ntibagomba kurya umunyu w'amabuye.

Dr. Mohsin Wali avuga ko muri rusange abantu bizera ko umunyu w'amabuye ari mwiza kurusha umunyu wo ku meza. Ariko urimo potasiyumu nkeya na sodiyumu nyinshi.

Gabanya isukari

Niba ushaka kwirinda indwara z'impyiko, jya urya isukari nkeya.

Ni byiza kutarya isukari. Ibintu nk'imigati, ibisuguti, birimo isukari yatunganyijwe. Isukari yongera umubyibuho ukabije kandi yongera ibyago byo kurwara impyiko.

Gabanya uburemere bw'umubiri

Impuguke zivuga ko ugomba kugabanya ibiro kuko abantu babyibushye cyane baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara z'impyiko.

Kora imyitozo ngororamubiri yoroheje. Ni ingenzi cyane. Imyitozo ngororamubiri izagufasha kugumana ireme ry'imikorere y'umubiri.

Kandi nugera ku myaka 50, ibyago byo kurwara diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso bizagabanuka.

Rya indryo ryuzuye

Rya indyo ikungahaye ku mbuto, imboga n'ibinyampeke. Irinde ibiryo bikaranze n'amavuta menshi.

Kunywa amazi ahagije, kurya indyo yuzuye, no gukora siporo bituma impyiko zawe zikomeza kuba nziza kandi ubuzima bwawe muri rusange bugakomeza kuba bwiza

Ntugafate umuti utabanjije kugisha inama muganga

Dr. Garima Aggarwal agira ati: "Dukunze kubona abantu bagura imiti muri farumasi bakayikoresha batabanje kugisha inama muganga."

Dr. Garima Aggarwal avuga ko abantu benshi bakoresha imiti igabanya ububabare.

Nk'uko abivuga, "Abageze mu zabukuru bakunze gufata imiti igabanya ububabare ku mubiri no mu magufwa. Hari imiti ishobora kwangiza impyiko."