Kuki aba basenyeri bateye impungenge Papa León ko Kiliziya Gatolika ishobora 'gucikamo ibice'?

Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock
- Umwanditsi, Imogen Foulkes
- Igikorwa, Umunyamakuru uri i Genève
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Abantu ibihumbi n'ibihumbi bateraniye mu cyaro cyo mu Busuwisi kugira ngo bibonere umuhango wo kwimika abepisikopi bane bashya ba Kiliziya Gatolika, nubwo Papa Leo wa XIV yari yabinginze ngo ntibabikore.
Abo bane, barimo umwe ukomoka muri Amerika, umwe wo mu Busuwisi n'abandi babiri bo mu Bufaransa, ni abanyamuryango b'Umuryango w'abihayimana utavugwaho rumwe wa Mutagatifu Piyo wa X (SSPX), rimwe na rimwe unitwa uw'aba Lefebvristes, izina rikomoka kuri Marcel Lefebvre washinze uwo muryango.
Uyu muryango wanze kwemera amwe mu mavugurura akomeye yashyizweho na Vatikani mu myaka ya za 60 (1960) na za 70 (1970), harimo no kwemerera ko misa isomwa mu ndimi zivugwa n'abakirisitu bayitabira, aho kuba mu Kilatini gusa nkuko kera byari bimeze.
Mu ntangiriro y'iki cyumweru, Papa Leo yinginze bwa nyuma, asaba abayobozi b'uwo muryango wa SSPX kudakomeza umuhango wo kwimika, awusobanura nk'igikorwa cyo "gucamo Kiliziya ibice", gishobora "gutanyagura umwambaro utagira iteranyirizo wa Kristu" (gusenya ubumwe bwa Kiliziya ya Kristu).
Ariko ku wa gatatu mu gitondo, munsi y'ikirere gikonje cyo mu misozi ya Alpes, uwo muryango warenze ubusabe bwa Papa – uyu ufatwa na miliyoni z'Abagatolika nk'uhagarariye Imana ku Isi – maze ukora uwo muhango wo kwimika.
Abantu nibura 15,000 bateraniye i Écône bareba abapadiri amagana bambaye amakanzu, bitwaje buji n'imisaraba, ndetse banakoresha imibavu, ubwo banyuraga muri icyo cyaro mu rugendo rwaganishaga ku rwuri aho ihema rinini ryari ryateguwe.

Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock
Aho uwo muhango wabereye, abo bane bari bategerejwe kwimikirwa kuba abasenyeri baryamye bubitse inda imbere y'alitari, imitwe yabo bayishyingikirije ku misego itukura.
Muri uwo muhango hacuranzwe umuziki w'inanga ya 'orgue', naho indahiro zo kwakira inshingano z'ubusenyeri zikorwa, birumvikana, mu Kilatini.
Ariko kuri aba bagabo bane, igihe bazamara ari abepisikopi gishobora kuba kigufi cyane.
Ubushize SSPX yimika abepisikopi bashya, hari mu mwaka wa 1988, abahawe ubwo busenyeri bahise bacibwa muri Kiliziya.
Nubwo Papa Benedigito wa XVI yakuyeho icyo gihano mu mwaka wa 2009, mu igerageza ritageze ku ntego ryo gusana umubano hagati ya Vatikani na SSPX, biteganyijwe ko Papa Leo wa XIV na we ashobora kutemera abo basenyeri bashya muri Kiliziya Gatolika.
Kuri bamwe, impamvu Vatikani ishingiraho yamagana SSPX ishobora gusa n'aho ikabije, cyane cyane ko amadini menshi agira amashami atandukanye, amwe akaba akurikiza cyane imigenzo kurusha andi. Ariko muri Kiliziya Gatolika, guha umuntu ubusenyeri nta ruhushya rwa Papa bibonwa nk'ikosa rikomeye rinyuranyije n'ubumwe bwa Kiliziya.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Uku gutandukana ntabwo gushingiye gusa ku cyifuzo cya SSPX cyo gukomeza gusoma misa mu Kilatini gusa.
Uyu muryango washinzwe mu 1970 na Musenyeri mukuru Marcel Lefebvre wo mu Bufaransa, utaravugwagaho rumwe, kuva washingwa yaharaniye kubungabunga uburyo bwa kera bwa Kiliziya bwarangwaga n'uko abapadiri, abasenyeri, abakaridinali ndetse na misa ubwayo bifatwa nk'ibiri hafi y'Imana kurusha abakirisitu basanzwe, bityo bikaba bitandukanywa n'abemera bo mu rwego rusanzwe.
SSPX yakomeje kutumvikana na Vatikani ku ngingo nyinshi zari zigamije gutuma Kiliziya irushaho kwegera abakirisitu bose no kwimakaza uburinganire mu mibereho yayo. Muri izo ngingo harimo guteza imbere imibanire n'andi madini, kwemera uburenganzira bwo gusenga mu bwisanzure, ndetse no kugira uruhare mu biganiro ku bibazo bikomeye by'imibereho n'ibya politiki.
Uwo muryango wananze icyemezo cya Vatikani cyo gusaba ko umupadiri, igihe ayobora misa, aba arebana n'abakirisitu bayitabiriye aho bo bahitamo umuco wa kera wo mu gihe cya Middle Ages (Moyen Âge) wo guhagarara bareba kuri alitari bagatera umugogo abakirisitu.
Umuyobozi mukuru wa SSPX, Davide Pagliarani, yahakanye ko uwo muryango ushaka gukomeza ayo makimbirane, abwira imbaga yari yateraniye i Écône ko uwo muhango wo gutanga ubwepisikopi wabayeho "neza neza kubera ko dukunda Papa nk'uhagarariye Kristu, nk'umukuru wa Kiliziya... ntitwifuza kongera kubona Papa akozwa isoni, ku ruhande rw'abashumba b'ibinyoma bahagarariye amadini y'ibinyoma".
Uku kwigomeka gushyira igitutu kuri Papa Leo wa XIV, muri rusange ukiri mushya mu nshingano ze.
Nubwo SSPX ari umuryango muto ufite abayoboke bagera ku 600,000 ugereranyije na Kiliziya Gatolika ifite abarenga miliyari 1.4 ku isi, kuri ubu uhagarariwe mu bihugu bibarirwa muri za mirongo byo hirya no hino ku isi, harimo n'Amerika, aho ufite abayoboke benshi cyane cyane muri leta ya Kansas.
Kandi uko bigaragara SSPX ifite ubushobozi bw'amikoro. Umuhango wo gutanga ubusenyeri waciye imbonankubone (live) kuri YouTube mu ndimi zirindwi zitandukanye.
Abantu ibihumbi bitabiriye uwo muhango bahawe ingofero z'ubwoko bwa baseball zanditseho "Écône 2026". Hari ndetse n'impano zidasanzwe zirimo amacupa ya divayi yo mu Busuwisi yagurishwaga ku madolari 92 (arenga 130,000 FRW) ku icupa, buri cupa ririho ishusho y'ingofero isa n'ikamba rya musenyeri.
Rero nubwo Papa Leo yagaragaje ko afata aba basenyeri bashya nk'abatemewe, ndetse agafata umuhango wo kubimika nk'igitero kuri Kiliziya Gatolika, ashobora kwirinda gufata izindi ngamba kugira ngo ugucikamo ibice kutaba kubi cyane.













