Kigali: Abatuye mu kajagari bagiye kubakirwa amazu mashya aho kwimurwa

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 4

Umujyi wa Kigali uravuga ko ufite gahunda yo gufasha abatuye ahafatwa nk'akajagari kuvugurura imiturire yabo ariko aho bishoboka abaturage ntibimurwe aho bari batuye.

Hatangiye igikorwa cyo kwegeranya ubutaka no kubaka amazu agezweho, umuturage agahabwa ingurane y'inzu aho guhabwa amafranga.

Kuri ubu, hari kuzamurwa igice cya mbere cy'amazu agera ku 1600 agomba kubakwa ahitwa Nyabisindu mu karere ka Gasabo. Buri muturage ngo azahabwa inzu hashingiwe ku gaciro k'iyo yari afite, abe yakwemererwa kuyibamo cyangwa se kuyikodesha mu gihe yahitamo gutura ahandi.

Nyabisindu ni agace kari ahitwa Remera mu mujyi wa Kigali. Ni agace kegereye ibikorwa bikomeye by'imikino n'imyidagaduro nka Sitade Amahoro, Kigali ARENA na Zaria Courts. Nta n'ubwo ari kure ya Nyarutarama Golf Club iri mu gace k'abifite ka Nyarutarama.

Ikibazo ni uko iyi Nyabisindu yari isigaye yonyine irimo inzu ziciriritse, zubatse mu kajagari kandi zituwe n'abantu b'amikoro makeya.

Umujyi wa Kigali uvuga ko isura y'aka gace igomba guhinduka, imyubakire igasa n'ibikorwa byiza bituranye. Kuri ubu, igice cya mbere cyo kwimura abaturage cyaratangiye ndetse amazu ageze mu gihe cyo gusakara. Gusa umujyi wa Kigali uvuga ko utazatanga ingurane y'Amafranga kuko ngo iyo abaturage bayabonye bajya gutera akajagari ahandi. Buri muturage agomba guhabwa inzu mu nyubako nshya ihwanye n'agaciro k'umutungo yari afite ahasenywe.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, avuga kuri uyu mushinga, agira ati: ''Ubutaka bw'abaturage twegeranyije buzadufasha gutuza abantu benshi kandi neza … aka ni agace kegereye ibikorwa bigezweho. Umuturage agomba kwishimira ko inzu ye izaba ifite agaciro karuta ak'inyubako zari zihari''.

Igice cya mbere cy'uyu mushinga kiri kugana ku musozo. Amazu menshi ageze mu gihe cyo gusakara. Umukozi ukora kuri uyu mushinga utashatse ko BBC imuvuga amazina yavuze ko hatabaye impinduka zitunguranye, aya mazu ashobora gutahwa mu gihe cy'ukwezi kumwe.

Rusanganwa Samuel atuye muri aka gace akaba agomba kubakirwa mu gice cya kabiri cy'uyu mushinga. Avuga ko yishimiye iki gitekerezo.

''Mu by'ukuri jye narishimye kuko bagiye kutwubakira inzu zigezweho. Mvugishije ukuri, iyi nzu ntabwo nari kuzayishoboza. Hazaba hari amasoko, amavuriro, amashuri…rwose jye ndishimye ''

Abaturage bari batuye aho umushinga wamaze gutangira bo barimuwe, kuri ubu bahabwa amafranga yo gukodesha inzu batuyemo mbere y'uko izo bazatuzwamo zuzura.

''Ndategereje ko zuzura bakampa inzu nk'uko babimbwiye. Icyizere mfite ni uko Leta itabeshya … Hari igihe batinda kuduha amafranga yo gukodesha ariko iyo ubonye ubushobozi ugerageza gukemura ikibazo cy'inzu mbere hanyuma ubuzima bugakomeza''.

Ku baturage b'amikoro make, inzu bazahabwa zizaba zifite agaciro ariko kubaho mu buzima bushya bishobora kutazaborohera.

''Barasabwa kumenyera ubuzima mu gace gashya kazaba gahenze cyane kandi nta cyo binjiza. None se nibamuha gaz yinjira, azashobora gukomeza kuyigurira ?...Ni impinduka nziza ariko ntabwo zizorohera abakene''.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwo buvuga ko aya ari amahirwe ku baturage ba Nyabisindu kuko agace kabo kagiye kuzamurirwa agaciro.

Uko inzu yangana kose, ngo agaciro kayo kazaba gatandukanye n'iyari ihasanzwe.

Biteganijwe ko umudugudu w'icyitegererezo wa Nyabisindu uzaba wuzuye mu mwaka wa 2027 ukazarangira utwaye abarirwa muri Miliyari 62 z'amafranga y'u Rwanda.

Ahitwa Mpazi mu karere ka Nyarugenge na ho hamaze kuzura umudugudu nk'uyu wo ukaba waramaze gutuzwamo abantu.

Imishinga nk'iyi kandi ngo igomba kugera no mu tundi duce nk'aka Gatenga ko mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali ukavuga ko uzatuza ariko uduce twose tw'akajagari twubatswe muri ubu buryo bwitwa ubw'icyitegererezo.