Insiguro y'isanamu, Abarwanyi bo mu mutwe w'inyeshyamba wa M23 bari i Goma ku itariki ya 6 Gashyantare (2), ubwo wizihizaga umwaka ushize ufashe uwo mujyi
Umutwe w'inyeshyamba wa AFC-M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wamaganye ibihano uvuga ko birobanura Amerika yafatiye kompanyi enye z'amabuye y'agaciro z'u Rwanda n'abazikuriye babiri.
Washington ishinja iryo tsinda gukorana na M23 muri "magendu y'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko riyakura mu burasirazuba bwa DRC riyajyana mu Rwanda", amafaranga avuyemo M23 ikayagura "intwaro no kuriha abarwanyi".
Mu itangazo umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yasohoye mu ijoro ryo ku wa gatatu, yagize ati: "Ifatwa ry'ibihano birobanura mu gihe ibiganiro by'amahoro bigikomejeritanga ubutumwa budatanga umusaruro kandi nta musanzu na mucye bitanga mu kugera ku mahoro arambye."
DR Congo ivuga ko Ebola ikiri gusa mu ntara eshatu zo mu burasirazuba
Ahavuye isanamu, Getty Images
Abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi muri
Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko ikiza cya Ebola kikiri gusa mu
ntara eshatu zo mu burasirazuba bw’igihugu ari zo Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu
y’Epfo.
Ni mu gihe amakuru yari yatangajwe mbere yumvikanishaga
ko hari abanduye babonetse mu ntara ya Haut‑Uélé no mu ntara ya Tshopo.
Imibare mishya yatangajwe na leta ku
itariki ya 30 Kamena (6) igaragaza ko umubare w’abemejwe ko banduye wazamutse ugera
ku 1,406 – abo bakaba ari inyongera y’abantu 73 mu masaha 24 yari amaze gushira.
Abapfuye bariyongereye bagera ku bantu 438,
mu gihe abantu 192 bakize.
Kugeza ubu, abantu 609 baracyari mu kato
cyangwa barimo kuvurwa, mu gihe ikigero cyo kwica cy’iyi Ebola yo mu bwoko bwa
Bundibugyo kiri ku kigero cya 31.2%.
Ikigero cyo gutahura abahuye n’abanduye cyarazamutse
kigera ku 82.5% nubwo kikiri munsi y’intego ya 95%.
Ibi byabaye nyuma y'amasaha macye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aburiye ko Uburusiya buri gutegura igitero “gikomeye cyane”.
Tymur Tkachenko, ukuriye ubutegetsi bwa gisirikare buriho i Kyiv, yavuze ko umubare munini w’abishwe ndetse n'abakomerekejwe n’ibi bitero ari abana.
Mu masaha ya kare yo kuri uyu wa kane, yagize ati: “Umwanzi yongeye kwibasira ku bushake ahatuwe n’abaturage, kandi akomeje kwica abasivili.”
Ahavuye isanamu, Reuters
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umucyo watumye hagaragara neza icyobo uko bigaragara cyatewe n’iturika ry’igisasu.
Hagaragaye kandi imodoka zahiye, inyubako n’ibikorwaremezo byangiritse, biri hafi y’ibisigazwa by’ibyasenywe n’ibisasu.
Hirya no hino mu mujyi, hadutse inkongi nyinshi, ndetse hanatangajwe ko ikigo cy’imbangukiragutabara (ambulance) cyangiritse, bituma umuntu nibura umwe akomereka cyane.
Ambasaderi wa Ukraine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Olha Stefanishyna, yanditse kuri X ati: “Ni irindi joro riteye ubwoba ku baturage b’uyu mujyi, byabaye ngombwa ko barimara bari mu bwihisho.”
Yongeyeho ati: “Habaye inkongi n’isenyuka ry’ibikorwaremezo by’abasivili n’inzu zo kubamo mu turere twinshi tw’umujyi.”
Iki ni cyo gitero cya mbere gikomeye Uburusiya bugabye kuri Ukraine gikoresheje misile na 'drone' mu gihe kirenga ibyumweru bibiri byari bishize.
Ku wa gatatu, Perezida Zelensky yahagaritse urugendo yari agiye kugirira i Dublin, umurwa mukuru wa Ireland, nyuma yo gutangaza ko amakuru mashya y’ubutasi yagaragaje ko Moscow iri gutegura kongera kugaba ibitero kuri Ukraine.
Yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yari amaze igihe ategura kugaba igitero gikomeye cyane kuri Ukraine.
Ingabo z’Uburusiya ziherutse kwinjira mu mujyi wa Kostyantynivka, umwe mu mijyi ya nyuma ikomeye Ukraine yari ikigenzura mu burasirazuba.
Niba Moscow ishoboye kuwufata, byayiha inzira yoroshye yo kugenzura akarere kose ka Donbas.
Bigoranye Ubwongereza bwacitse DR Congo mu gikombe cy'isi
Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubwongereza bwarokotse ukwajyaga kuba kumwe
mu gukozwa isoni cyane mu mateka yabwo yo mu gikombe cy’isi, nyuma yuko ibitego
bibiri bya Harry Kane bitumye bwigaranzura bukanatsinda Repubulika ya
Demokarasi ya Congo (DRC) i Atlanta muri Amerika, bugakatisha gutyo itike ya 1/8.
Iyi kipe itozwa n’Umudage Thomas Tuchel
yari isigaje iminota 15 ku gihe gisanzwe cy’umukino ngo ibe yakozwa isoni, mu
gihe Les Léopards za DRC zari zakomeje kuryama ku gitego zari zabonye ku munota
wa karindwi cyinjijwe na Brian Cipenga.
Aho ni ho kizigenza akaba na kapiteni wa The Three Lions z’Ubwongereza yataraga akinjiza n’umutwe igitego cyo kwishyura ku
munota wa 75, nyuma akaza gusubyamo agashinguracumu habura iminota ine ngo
umukino urangire.
Umunyezamu wa DRC yari yagiye akuramo imipira
yari yabazwemo ibitego – nubwo umukinnyi wayo Yoane Wissa na we yahushije igitego
cyari cyabazwe ubwo ishoti rye ryakubitaga icyuma cy’izamu habura gato ngo
igice cya mbere kirangire.
Ubwongereza ubu
buzahura na Mexique ku wa mbere ku kibuga cya Azteca kiri mu mujyi wa Mexique,
hazaba ari saa munani z’ijoro (02:00) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.