IKIBIRIRAHO, Iran yihoreye nyuma yuko ibitero by’Amerika byishe bane mu bukwe – bivugwa n’ibitangazamakuru bya leta

Iran yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo muri Iraq na Jordan, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran n’ingabo za Jordan.

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Iran yihoreye nyuma yuko ibitero by'Amerika byishe bane mu bukwe – bivugwa n'ibitangazamakuru bya leta

    Amato menshi ari mu Muhora wa Hormuz

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Amato aboneka mu Muhora Hormuz ku ruhande rwo muri Oman muri iki cyumweru

    Iran yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo muri Iraq no muri Jordan (Jordanie), nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Iran hamwe n’ingabo za Jordan, nyuma yuko ingabo z’Amerika ku wa kabiri zisubukuye ibitero kuri Iran.

    Umuryango utabara imbabare wa Croissant-Rouge, ishami ryawo ryo muri Iran, wavuze ko igitero cya misile cy’Amerika cyise abantu bane, barimo umwana, ubwo ibisigazwa by’ibyuma bivuye kuri misile byituraga ku rugo rwari ruri kuberamo ibirori by’ubukwe i Sirik mu majyepfo ya Iran.

    Wongeyeho ko abantu barenga 50 bakomeretse.

    Bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika (CENTCOM) byavuze ko ibyo bitero bikurikiye “ibitero biherutse kugeragezwa” n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran (IRGC) ku mato y’ubucuruzi mu Muhora wa Hormuz.

    Umutwe wa IRGC wavuze ko Amerika “izicuza” ibyo bitero. Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, uwo mutwe wari wamaze kohereza urukurikirane rwa misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ ku kigo cy’abasirikare b’aba ‘Marine’ (barwanira mu mazi no ku butaka) cy’i Aqaba muri Jordan, mu kwihorera kuri icyo gitero cy’Amerika cy’i Sirik, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran bigenzurwa na leta mu buryo bw’igice.

    Ingabo za Jordan zavuze ko zasamye misile ‘ballistic’ 13, 10 muri zo zikaba zashenywe, mu gihe eshatu zaguye mu duce twitaruye. Nta bantu bapfuye cyangwa bakomereketse bivuye kuri icyo gitero cya Iran.

    Mu yandi makuru, ingabo za Kuwait (Koweït) zavuze ko ubwirinzi bwazo bw’ikirere bwari burimo gusubiza ku bitero bya misile bya Iran mu gitondo cyo ku wa gatatu.

    Ibiturika byinshi byanatangajwe muri Bahrain nyuma y’ibitero bya Iran, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran.

    Ubwo ibitero by’Amerika byatangazwaga ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, Perezida w’Amerika Donald Trump yaburiye ko Iran izakubitwa nanone “cyane

    Iki gitero gikurikiye ibitero by’Amerika kuri Iran, bya mbere bizwi guhera muri Nyakanga (7), Amerika yagabye mbere yaho muri iki cyumweru, ubwo ingabo zayo zarasaga ku ntwaro ebyiri zohereza ibisasu bya rokete zo ku kirwa cya Larak mu Muhora wa Hormuz. Iran yihoreye irasa misile ku bibuga by’indege bya gisirikare by’Amerika muri Jordan ndetse yohereza indege nto y’intambara itajyamo umupilote (drone) kuri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.