Ubucamanza bw'Ubufaransa bwanzuye ko abasirikare bo muri 'Opération Turquoise' nta ruhare bagize muri jenoside yabaye mu Rwanda

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Ubucamanza bw’Ubufaransa bwemeje ukudakurikirana abasirikare b’Ubufaransa kwatangajwe mu rwego rw’iperereza ku kuba baragize “ubufatanyacyaha muri jenoside” yabaye mu Rwanda mu 1994, mu iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero mu burengerazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Amashyirahamwe Survie, IBUKA iharanira inyungu z’abarokotse jenoside, FIDH, LDH na LICRA hamwe n’abarokotse jenoside batandatu, bashinjaga abasirikare b’Ubufaransa kuba baratereranye babizi neza impunzi z’abasivile b’Abatutsi bari bari mu misozi ya Bisesero, bikabaviramo ko ababarirwa mu magana muri bo bicwa n’Abahutu, kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena (6) mu mwaka wa 1994.
Icyo gihe abasirikare b’Ubufaransa bari bari mu Rwanda mu gikorwa cyiswe ‘Opération Turquoise’, leta y’Ubufaransa ivuga ko cyari icy’ubutabazi.
Mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2024, urugereko rwo mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwanze ibirego by'"ubufatanyacyaha muri jenoside" ku basirikare b’Ubufaransa, ibyo bikaba byaremezaga ukudakurikiranwa rusange (non-lieu général) kwari kwatangajwe mu Kwakira (10) mu mwaka wa 2023 n’abacamanza bakora iperereza, icyo gihe bangaga ko hari irindi bazwa ry’inyongera ryabaho.
Icyo gihe amashyirahamwe yareze yari yahise agana mu rukiko rusesa imanza.
Mu mwanzuro warwo ku wa gatatu, urwo rukiko, rusumba izindi mu Bufaransa, rwanzuye ko “ntibyarebaga abasirikare bari bahari gukora nta tegeko bahawe riturutse ku babakuriye, ni ukuvuga minisiteri y’ingabo”.
Abacamanza banavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abo basirikare bari bafite ubushake bwo “gutuma habaho ikorwa ry’ibyaha byakorewe abasivile b’Abatutsi”, abacamanza bavuga ko igihe cy’iminsi itatu mbere yuko haba ubutabazi cyari icyo “gusobanukirwa uko ibintu bimeze byari bikirimo urujijo”.
Ni dosiye yari imaze imyaka 20.
Izindi nkuru wasoma:
