Bukavu: Amasanduku 27 yahageze mu gihe hatangiye umuhango wo gushyingura abanyeshuri bahiriye ku ishuri
Mu mujyi wa Bukavu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), harimo kuba umuhango wo gushyingura abanyeshuri bishwe n’umuriro wo mu cyumweru gishize.
Ababibonye babwiye BBC ko amasanduku 27 ubu yamaze kugezwa ku ishuri rya Ibanda, riri ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu, aho imiryango n’abategetsi bo muri ako gace bateraniye ngo basezere bwa nyuma kuri abo banyeshuri bapfuye, mbere yuko imirambo ijyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Ruzizi (Rusizi).
Ku wa gatanu ushize, umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 ugenzura uwo mujyi wemeje ko abanyeshuri 26 bo mu mashuri abanza – abakobwa 20 n’abahungu batandatu – bapfiriye mu mubyigano wabaye ubwo bageragezaga guhunga umuriro wibasiye amashuri abiri, ishuri rya Furaha n’ishuri rya Ujamaa, muri komine ya Kadutu no muri komine ya Bagira.
Abarokotse benshi baracyarimo kuvurirwa mu byumba by’indembe.
Mbere, byari biteganyijwe ko abo banyeshuri bashyingurwa ku wa gatandatu ushize ariko uwo muhango wimurirwa kuri uyu wa mbere, nyuma yuko habayeho ugucyerererwa mu mikorere n'ibikoresho, nkuko byatangajwe na Dunia Masumbuko Bwenge, Visi Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo.
Nyuma y’uwo muriro wishe abanyeshuri, AFC/M23 yatangaje igihe cy’iminsi itatu y’icyunamo. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, abategetsi b’inyeshyamba bo ku rwego rwo hejuru, bagiye i Bukavu mu mpera y’icyumweru gishize guhura n’imiryango yagize ibyago no kuyihanganisha, ndetse no gutanga ubufasha. Bombi biteganyijwe ko bitabira umuhango wo gushyingura w’uyu munsi.
Bukavu igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2025, uwo mujyi ukaba utegekwa na Visi Guverineri Dunia Masumbuko Bwenge Doux.
Icyateye uwo muriro kiracyakorwaho iperereza. Leta ikorera i Kinshasa yasabye ko hakorwa amaperereza yigenga kugira ngo ababigizemo uruhare bamenyekane.
Bukavu, umwe mu mijyi iri ku misozi ituwe mu bucucike cyane muri DRC, ihanganye n’ingorane zo kugenzura ukwaguka kw’umujyi, aho abaturage biyongera mu buryo bwihuse kandi ahanini budakorwa kuri gahunda. Ibyo byongereye ibyago ku bikorwa-remezo no ku mutekano.
Izindi nkuru wasoma: