EU na OTAN byasezeranyije kongera igitutu ku Burusiya nyuma yuko 'ibintu bifashe indi ntera' mu Budage
Umukuru w’umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) n’umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) baburiye ko Uburusiya burimo kurushaho kutagira icyo bwitaho (kutagira icyo bwitondera) ndetse basezeranyije gusubiza ku “bishya birimo guhinduka ibisanzwe”.
Ku wa gatatu, umunsi umwe nyuma yuko Ubudage bwegetse ku Burusiya igitero cya ‘drone’ cyapfubye cyabereye ku kibuga cy’indege cya Leipzig mu kwezi gushize, Perezida wa komisiyo ya EU Ursula von der Leyen yagize ati: “Iby’i Leipzig ni ukuba ibintu bifashe indi ntera ku butaka bw’Ubumwe bw’Uburayi bikozwe n'Uburusiya mu buryo butaziguye.”
Von der Leyen yagize ati: “Tugomba gufata iya mbere kandi ibyo bivuze kuba twiteguye gusubiza byihuse cyane kandi neza cyane ku kuba Uburusiya butagize icyo bwitayeho.”
Umunyamabanga mukuru wa OTAN Mark Rutte yavuze ko uwo muryango wose, urimo n’Amerika, wifatanyije “byuzuye n’Ubudage”.
Uburusiya bwahakanye ibyo bushinjwa n’Ubudage ko ku itariki ya 4 Kanama (8) indege nto y’intambara itajyamo umupilote (drone) yari itwaye ibiturika yari igambiriye ku bushake indege ya Ukraine itwara imizigo.
Iyo ‘drone’ yacomokowe na robo ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle ndetse ‘drone’ ya kabiri byibazwa ko yagonganye n’indi ndege itwara imizigo.
Amakuru avuga ko ‘drone’ ya gatatu yabonywe kuri icyo kibuga cy’indege iminsi 10 nyuma yaho. Icyo kibuga ni ihuriro ry’ingenzi rya OTAN ndetse gikoreshwa mu buryo buhoraho n’indege z’ubwikorezi za Ukraine zo mu bwoko bwa Antonov.
Ku wa kabiri ni bwo leta y’Ubudage yavuze ko amaperereza ya polisi hamwe n’ibyo ubutasi bwagezeho byagaragaje ko Uburusiya ari bwo buri inyuma y’ibyabaye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko imiterere ya ‘drone’, ibizikoze, ibiturika hamwe n’icyo kuzituritsa byose bizwi mu bindi bikorwa bya gisirikare by’Uburusiya bikomatanya uburyo bunyuranye (hybrid operations).
Izindi nkuru wasoma: