Insiguro y'isanamu, Aba bavandimwe b'abagabo ni impanga zidasa, mu gihe abo b'abakobwa ari impanga zifite ishusho imwe neza (zisa nkaho ari umuntu umwe)
Abashyitsi bari bateraniye mu rusengero mu mpera y'icyumweru gishize mu mujyi wa Ibadan uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, bari babizi ko bari barimo kureba ikintu cy'imbonekarimwe.
Abavandimwe b'impanga b'abahungu Taiwo na Kehinde Oguntoye, bari barimo gushyingirana n'abavandimwe b'impanga b'abakobwa, Taiwo na Kehinde Adediran, mu bukwe bushimishije bwahurijwe hamwe.
Guinea yaciye iyoherezwa mu mahanga rya zahabu igicukurwa mu rwego rwo guteza imbere kuyitunganyiriza mu gihugu
Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images
Insiguro y'isanamu, Perezida wa Guinea arashaka guteza imbere ubukungu binyuze mu kohereza mu mahanga zahabu itunganyije
Guinea (Conakry) yaciye iyoherezwa mu mahanga
rya zahabu idatunganyije, mu muhate wo guteza imbere ibikorwa byo
gutunganyiriza mu gihugu iri buye ry’agaciro.
Iyo gahunda ya leta –
yahise itangira gukurikizwa – itangiye nyuma yuko Perezida wa Guinea Mamady
Doumbouya ahuye n’abacukuzi ba zahabu bayicukura mu buryo bwa gakondo n’abayicukura
bo ku rwego rw’inganda hamwe n’abaguzi.
Ni gahunda igamije guteza imbere
ubukungu no guhanga imirimo myinshi.
Yagize ati: “Guinea
ubu izasaba ko zahabu yayo itunganyirizwa imbere y’imipaka yayo bwite [mu
gihugu]. Zahabu igicukurwa ntizongera kuva muri Guinea ukundi.” Yongeyeho ko
ibindi bihugu bimaze igihe bibona inyungu zo mu bukungu zivuye ku gutunga no
kugurisha umutungo kamere wa Guinea.
Mu myaka ya vuba aha
ishize, ibindi bihugu byo muri Afurika byafashe ingamba nk’izo mu rwego rwo
kongera ibikorwa by’imbere mu gihugu byo gutunganya no kongerera agaciro urwego
rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri Tanzania no muri
Uganda, iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye y’agaciro nka zahabu n’umuringa
(cuivre/copper) adatunganyije ryamaze gucibwa, mu gihe biteganyijwe ko Ghana,
bitarenze mu mwaka wa 2030, izaba yaciye iyoherezwa mu mahanga rya zahabu idatunganyije.
Minisitiri w’ubuzima wa Kenya Aden Duale yahamwe no gusuzugura urukiko kubera uko yitwaye mu
iyubakwa ry’ikigo cy’akato cya Ebola cyateje impaka,
cyatewe inkunga n’Amerika.
Mu kwezi gushize,
urukiko rukuru rwahagaritse iyubakwa ry’icyo kigo cy’akato giteganyijwe kugira
ubushobozi bw’ibitanda 50 by’abarwayi, mu kigo cya gisirikare cyo mu mujyi wa Nanyuki,
kugeza ubwo ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu
kizaba kimaze kuburanishwa.
Ariko ku wa mbere,
umucamanza yanzuye ko Duale yirengagije iryo tegeko agatuma uwo mushinga w’ubwubatsi
ukomeza. Biteganyijwe ko akatirwa kuri uyu wa kabiri.
Icyo kigo cy’akato
giteganyijwe kwakira Abanyamerika bacyekwaho kwandura Ebola yo mu kiza kiriho
ubu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyo gahunda yateje urukurikirane
rw’imyigaragambyo y’abarakajwe na byo yabereye i Nanyuki, umujyi uri mu ntera
ya kilometero hafi 140 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.
Amerika yadohoye ibihano ku bikomoka kuri peteroli mu gihe Iran ihakana ibyavuzwe na Vance ku bagenzuzi ba nikleyeri
Ahavuye isanamu, Reuters
Iran yahakanye
ibyavuzwe na Visi Perezida w’Amerika JD Vance ko izemerera abagenzuzi ba
nikleyeri gusubira muri icyo gihugu, nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro
hagati ya Washington na Tehran bigamije kugera ku masezerano ya nyuma yo
kurangiza intambara.
Nyuma y’ibyo biganiro
byabereye mu Busuwisi, Vance yavuze ko ibiganiro hamwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubugenzuzi
by’ibya nikleyeri (IAEA) bishobora kuba “vuba cyane nk’uyu munsi”.
Ariko minisiteri y’ububanyi
n’amahanga ya Iran yabwiye ibitangazamakuru bya leta ko Tehran “nta bintu
bishya yiyemeje” bijyanye n’ubugenzuzi bwa nikleyeri.
Ibyo byabaye mu gihe
Amerika yabaye ikuriyeho Iran ibihano, bigatuma Iran ishobora kugurisha mu
madolari y’Amerika ibikomoka kuri peteroli, ku nshuro ya mbere mu myaka
ibarirwa muri za mirongo ishize.
Mu itangazo rihuriweho
ryo ku wa mbere, abahuza – Qatar na Pakistan – bavuze ko nyuma y’icyiciro cya
mbere cy’ibiganiro byabereye mu gace ka Bürgenstock mu Busuwisi, Amerika na
Iran byemeye “igishushanyo-mbonera kiganisha ku masezerano ya nyuma mu gihe cy’iminsi
itarenze 60”.
Vance yasobanuye ibyo
biganiro avuga ko byashinze “umusingi mwiza cyane”.
Uwo Visi Perezida w’Amerika yavuze ko amatsinda y’impande zombi
yaganiriye ku kongera gufungura Umuhora wa Hormuz no “guhosha intambara ku bw’agahenge
ko mu karere”.
Itangazo ryo kuba rikuyeho ibihano mu gihe cy’iminsi 60 ryatangajwe ku
wa mbere na minisiteri y’imari y’Amerika, risenya iby’ingenzi mu ikomanyiriza
Amerika yari imaze igihe yarashyiriyeho Iran, rifite amateka yuko ryashegeshe
ubukungu bwa Iran.