Mu rukiko i New York Maduro yahakanye ibirego bishya bijyanye n'iyicarubozo
Uwahoze ari Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro n’umugore we, Cilia Flores, bitabye urukiko ku wa kane bahakana ibirego bishya byo gucura umugambi wo gukora iyicarubozo.
Mbere, leta y’Amerika yashinje Maduro ibyaha by’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge bitemewe n’amategeko, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibyaha bijyanye n’intwaro, nyuma mu cyumweru gishize yongeraho ibirego bishya kuri we no ku mugore we Flores.
Maduro na Flores bafashwe muri Mutarama (1) uyu mwaka mu gitero cya gisirikare cy’Amerika, nyuma bajyanwa i New York, aho bagifungiye.
Bombi bahakanye ibyaha baregwa ndetse bagiye biregura bavuga ko uru rubanza rukwiye guteshwa agaciro kuko bafite ubudahangarwa. Urubanza rwabo ruteganyijwe gutangira mu mizi muri Kamena (6) mu mwaka wa 2027.
Mu nyandiko y’ikirego gishya mu cyumweru gishize, abashinjacyaha ba leta bashinje Maduro na Flores “gushyiraho no kugumishaho uburyo bw’urugomo bw’ikandamiza” bwatumye “Abanya-Venezuela babarirwa mu bihumbi” bicwa, batotezwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Nicolás Maduro yahakanye ibyo birego bishya yashyiriweho na leta y’Amerika, abwira urukiko ku wa kane ko ahakana “ibirego by’ibinyoma n’ubuhamya bw’ibinyoma kuri jye”.
Asubiza mu rurimi rw’Iki-Espanyole rugasemurwa n’umusemuzi, yagize ati: “Nanze iyi nyandiko yose uko yakabaye.”
Umucamanza Alvin Hellerstein yaciye mu ijambo Maduro, atangaza ko urukiko ruza kwandika ko Maduro ahakana ibyo aregwa.
Binyuze ku musemuzi, Flores yagize ati: “Ndi umwere rwose. Nta cyaha nakoze.”
Izindi nkuru wasoma: