Umwongereza wanduye Ebola muri RD Congo agiye gusubizwa mu Bwongereza

Ahavuye isanamu, EPA
Umwongereza w’umugabo wanduye Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) azasubizwa mu Bwongereza.
Ni we Mwongereza wa mbere wemejwe ko yanduye Ebola muri iki cyorezo cya vuba aha cyatewe n’ubwoko bw’iyo virusi budakunze kuboneka ariko bwica bwa Bundibugyo bwagaragaye muri DRC, bumaze kwica abantu barenga 5,000.
Ntibisobanutse igihe urugendo rw’indege rw’uwo mugabo ruzabera.
Mbere, umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yavuze ko hari “uburyo buhamye bwo guhangana n’ibintu nk’ibi” ndetse ko ibyago ashobora guteza ku bandi baturage b’icyo gihugu bikiri ku kigero cyo hasi.
Mu gusubiramo ibiri mu nyandiko y’imbere aho akora BBC News yo itabonye, ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko uwo mugabo wanduye Ebola ari umukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi.
Abantu bajyana Ebola mu Bwongereza barayanduriye ahandi ni ibintu bibaho gacye cyane mu Bwongereza ndetse nta mpfu byigeze biteza.
Mu mateka y’Ubwongereza, abantu bane ni bo bemejwe ko banduye iyo virusi. Umwe, wayanduye mu 1976, byari bivuye ku byabereye muri laboratwari, ndetse n’abandi bakozi batatu bo mu rwego rw’ubuvuzi bari bari mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Afurika y’uburengerazuba hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2015.
Abantu barenga 10,000 bemejwe ko banduye Ebola muri iki cyorezo gishya – cyadutse ku nshuro ya 17 – mu burasirazuba bwa DRC kuva gitangajwe muri Gicurasi (5) uyu mwaka. Ni cyo cya kabiri kimaze kwica abantu benshi cyane, nyuma y’icyo cyo muri Afurika y’uburengerazuba.
Ubu cyabaye icya mbere kimaze kwica abantu benshi mu mateka ya DRC, aho kugeza mu mpera y’ukwezi gushize cyari kiri ku gipimo cyo kwica kiri ku kigero cya 48.6%.
Izindi nkuru wasoma:
